IGIHE

Huawei yemeye kugurisha ubumenyi ku ikoranabuhanga rya 5G

0 12-09-2019 - saa 23:26, IGIHE

Umuyobozi Mukuru w’ikigo Huawei cyo mu Bushinwa, Ren Zhengfei, yatangaje ko cyiteguye kugurisha ubumenyi gifite ku kigo cyo mu Burengerazuba bw’isi ku mushinga wa 5G, wakemanzwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ari uburyo u Bushinwa bushaka gukoresha mu kuneka amahanga.

Ren Zhengfei yavuze ko ikigo cyagura ubwo bumenyi cyaba kinemerewe kugira ibyo gihindura kuri iri koranabuhanga, kugira ngo umutekano waryo wizerwe neza. Ni ibintu byatuma inenge zagiye zinugwanugwa zitabwaho n’ikindi kigo kibifitiye ububasha, kitari Huawei.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia biheruka kubuza imiyoboro yabyo y’ikoranabuhanga kwifashisha ibikoresho bya Huawei, ndetse u Bwongereza buracyabisuzuma.

Huawei ariko yakomeje kuvuga ko nta mikoranire igirana na guverinoma y’u Bushinwa mu kuneka cyangwa kwinjira mu ikoranabuhanga ry’ibindi bihugu, ko ari ikigo cyigenga kandi gifite abakozi bihariye.

Umwe mu mpuguke ziheruka gushidikanya ku bwigenge bwa Huawei, yabwiye BBC ko aya ari amahirwe akomeye ku kigo cyakwifuza kugira uruhare muri uyu mushinga, aho bishoboka ko Huawei imaze kumva ko bigoye kurenga ku mbago zashyizweho n’ubutegetsi bwa Trump.

Yakomeje ati “Ariko biragoye kubona Nokia cyangwa Ericsson bigaragaza ubushake bwo kubigura.”

Ayo masezerano yatuma ikigo cyo mu Burengerazuba bw’Isi gikoresha ikoranabuhanga rya Huawei mu gukora ibikoresho bitandukanye bikoreha 5G.

Ren Zhengfei waganiraga n’ibinyamakuru bya The Economist na New York Times yakomeje ati "Huawei yiteguye gusangira ikoranabuhanga rya 5G n’ibindi bigo byo muri Amerika, ku buryo bashobora kubaka uruganda rwabo rwa 5G. Ibi byatuma habaho ubwumvane hagati y’u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.”

Kugeza ubu ibigo bya Nokia na Ericsson byo mu Burayi ni abakandida muri ubu bufatanye na Huawei mu bijyanye n’ikorwa rya 5G. Ibindi bigo ni Samsung yo muri Korea na ZTE yo mu Bushinwa.

Igihe imikorere mishya yaba ishobotse, ishobora gutuma Huawei ibasha kumvisha Amerika guhagarika ibihano yayifatiye, bituma itabasha gucuruzanya ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibigo byo muri Amerika.

Ni ibintu byatumye Huawei ishaka ubundi buryo bwo gukoresha telefoni zayo zidakeneye serivisi zikorerwa muri Amerika, nka serivisi zubakiye kuri Google nka YouTube cyangwa the Play Store.

Ren Zhengfei yavuze ko ikigo cyo ku wundi mugabane gishobora kwinjira mu mikoranire na Huawei ku bikoresho bya 5G
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza