IGIHE

Huawei yatangiye ibiganiro na Google nyuma yo guhagarikwa muri Amerika

2 21-05-2019 - saa 19:00, Ferdinand Maniraguha

Sosiyete yo mu Bushinwa ikomeye mu by’itumanaho , Huawei yatangaje ko yatangiye ibiganiro na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amwerika, Google ngo barebe icyo bakora nyuma y’uko Huawei ihagaritswe muri icyo gihugu.

Mu Cyumweru gishize Perezida Donald Trump yasinye iteka rishyiraho ibihe bidasanzwe, rigatanga uburenganzira bwo guhagarika zimwe muri sosiyete z’ikoranabuhanga zikekwaho kubangamira umutekano wa Amerika.

Muri sosiyete zatunzwe agatoki harimo Huawei na Internet yayo yo mu bwoko bwa 5G bivugwa ko ari amayeri u Bushinwa bwifashisha bukora ibikorwa by’ubutasi ku bindi bihugu.

Huawei ni rumwe mu nganda zikomeye zicuruza ibikoresho byifashishwa mu itumanaho ndetse ikaba iya kabiri mu gukora telefone zigezweho ku isi.

Kuba Huawei itemerewe gukoresha ikoranabuhanga rya sosiyete zo muri Amerika, bivuze ko telefone zayo zakoreshaga porogaramu za Google zizagirwaho ingaruka iminsi 90 yo kwitegura yahawe nirangira.

Icyo gihe nigishira, abakoresha telefone za Huawei ntibazaba bakibasha gukoresha porogaramu nka Gmail cyangwa Google Maps.

Ren Zhengfei washize Huawei yatangaje ko batangiye ibiganiro na Google ngo barebe ubundi buryo bwo kwifashisha nkuko Aljazeera yabitangaje.

Iminsi 90 Amerika yatanze, ni iyo kugira ngo sosiyete zaho zikoresha ibikoresho bya Huawei zibashe gushaka ibindi bibisimbura ndetse na Huawei ishake ibisimbura ibyo yakoreshaga ibikuye muri Amerika.

Ren yabwiye itangazamakuru ko biteguye kuva ku isoko rya Amerika kuko ntacyo babona bazahomba cyane.

Yavuze ko Amerika isa n’ipinga Huawei, nyamara akemeza ko kugira ngo izindi sosiyete mpuzamahanga zizabashe kugera kuri internet ya 5G bizatwara imyaka itatu.

Ibibazo bya Huawei byenyegejwe n’intambara y’ubucuruzi iri hagati ya Amerika n’u Bushinwa. Amerika ivuga ko amategeko ifite y’ubucuruzi yoroherereza sosiyete zo mu Bushinwa, bigatuma Abashinwa ari bo bacuruza byinshi muri Amerika kurusha ibyo Amerika icuruza mu Bushinwa.

Huawei niramuka iciwe muri Amerika, muri telephone zayo porogaramu za Google ntizizongera kugaragara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
christian 2019-05-22 05:13:18

Aba chinese bikunda kurwego rwohejuru ninayo mpamvu bashukisha abanyafuri baba ha inguzanyo bazi neza ko batazabona ubwishyu barangiza bakaza bagafata ingwate governmt ziba zatanze bafungA amasoko yabo barangiza bagashaka ko bo bacururiza. Iwawe

2
kamali 2019-05-21 18:58:56

cyakora ibyo USA ivuga nibyo ntakintu wakora hano china,leta yaha itagushyize umushinwa inyuma ngo arebe ibyo ukora aniga nibyo ukora,kandi iyo amaze kubimenya ahita ajya kuri police bakagushakaho ikosa bagahita bakwirukana batabanje no gukora iperereza,ubwo umu chinese akaba asigaranye business yawe

Kwamamaza