IGIHE

Hatahuwe virusi zishobora kwibasira mudasobwa za Mac

0 29-06-2019 - saa 15:07, IGIHE

Virusi yiswe OSX/Linker byatahuwe ko yagerageje kwibasira mudasobwa za Mac zikorwa n’uruganda rwa Apple, binyuze kuri application zishyirwa muri izi mudasobwa.

Ni igikorwa kigeragejwe nyuma y’uko ku wa 24 Gicurasi, umushakashatsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Umutaliyani Filippo Cavallarin, yatangaje icyo yise "MacOS X GateKeeper Bypass".

Gatekeeper ni uburyo bw’ubwirinzi bukoranywe na porogaramu mudasobwa za Apple zikoresha (macOS) iyungururura applications umuntu akura kuri internet, ikareba niba nta kibazo ziteje mbere yo kwemerera mudasobwa kuyikoresha.

Cavallarin yagaragaje ko macOS itagenzura mu buryo bumwe, application zisangijwe ku muyoboro uhuriweho (network share) n’izivanywe kuri internet bisanzwe (download), maze ubwirinzi bwa Mac bukaba butakumira application runaka n’igihe ifite ibibazo.

Cavallarin avuga ko yamenyesheje Apple amakuru y’izi ntege nke ku wa 22 Gashyantare, Apple imusubiza ko izaziba icyo cyuho mu minsi 90, ariko iyo tariki igera nta gikozwe. Ngo yaje kubona ko Apple itakinasubiza e-mails ze, ni ko gushyira ayo makuru ku karubanda.

Mu cyumweru gishize nibwo cya cyuho Cavallarin yavuze cyatangiye kunyurwamo n’abajura mu by’ikoranabuhanga, aho nubwo we yavugaga ko virusi ishobora kugenda mu gisa n’ibintu bibumbiye hamwe (zip file), iyatahuwe yo yari mu misusire iriho ishusho ya ‘disc’ (disc file) n’izina .dmg, bigakekwa ko ababigerageje barebaga niba nabyo byakora.

Iyi virusi yatahuwe n’ikigo gikora ibijyanye n’ubwirinzi mu ikoranabuhanga, Intego, gikorana na porogaramu za Apple. Icyo kigo ni ishami rya Kape, gikorera mu bihugu 160. Kivuga ko cyabonye inshuro enye izi virusi ku wa 6 Kamena.

Cyahise gishyira hanze amabwiriza afasha abantu kureba ko mudasobwa zinjiwemo n’iyi virusi ndetse gisaba abantu kujyanisha n’igihe (update) anti-virus zabo, kugira ngo zibashe kwirukana iyi virusi.

Umuyobozi Mukuru wa Kape, Ido Erlichman, yagize ati “Iyi virusi nshya igaragaza ko ibikoresho bya Apple nabyo bishobora kwibasirwa n’abajura mu by’ikoranabuhanga. Turasaba abakoresha Mac, iPads na iPhones kutagendera ku bivugwa gusa ko ibikoresho bya Apple bifite ubwirinzi kurusha izindi mudasobwa, maze bafate ingamba zikwiye,”

Mu nshuro enye iyi virusi yatahuwe, ubwa mbere byakozwe n’umuntu byabonekaga ko yaba ari muri Israel, izindi nshuro eshatu bigaragara nk’aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bikekwa ko byaba byarakozwe n’umuntu umwe, wibagiwe guhisha aho aherereye.

Iyi virusi yagaragaye inshuro enye ku wa 6 Kamena
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza