IGIHE

Hamenyekanye igihe icyogajuru cya Boeing kizohererezwa mu Isanzure

0 6-05-2024 - saa 08:21, Mugisha Christian

Nyuma y’imyaka myinshi yo gutegereza, Boeing binyuze mu mushinga wayo n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure Starliner, igiye kohereza icyogajuru cya mbere mu Isanzure.

Iki kigo na NASA byatangaje ko ku wa Kabiri saa 04:34 za mu gitondo ku masaha y’i Kigali, aribwo iki cyogajuru kizahagurukira mu cyanya cyahariwe ibikorwa nk’ibi cya Kennedy Space Center muri Leta ya Florida.

Iki cyogajuru kizoherezwa mu isanzure kuri Sitasiyo Mpuzamahanga iri mu Isanzure, izwi nka International Space Station, ISS, butumwa bwiswe CST-100 Starliner, kizaba kirimo abahanga mu by’isanzure ‘astronauts’ babiri.

Mu gihe gisohoje ubutumwa amahoro nibwo hazahita hafatwa icyemezo niba koko ibyogajuru bya Boeing byazajya byifashishwa mu butumwa bugana kuri ISS inshuro nyinshi. Birumvikana ko iyi nshuro ya mbere igiye kuba iy’igerageza.

Aba ba astronauts ni Suni Williams w’imyaka 58 y’amavuko wabaye Umupilote mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi ho kuba yaratwaye indege 30 z’amoko atandukanye. Amaze kumara iminsi 322 mu isanzure mu butumwa bubiri amaze gukorerayo kuva mu 2007.

Hari kandi Cpt (Rtd) Butch Wilmore ufite imyaka 61, wahoze ari Umupilote mu Ngabo za Amerika, nawe akaba yaramaze iminsi 178 mu isanzure mu butumwa bubiri bwa mbere yakoze mu 2009.

Mu gihe Boeing ikirwana no kohereza icyogajuru cyayo cya mbere mu isanzure, ku rundi ruhande, Ibyogajuru bya Crew Dragon, mu mushinga wa SpaceX, bimaze gukorera ingendo 13 kuri ISS.

Suni Williams w’imyaka 58 na Cpt (Rtd) Butch Wilmore ufite imyaka 61 bahoze mu gisirikare cya Amerika nibo ba astronauts ba mbere bagiye koherezwa mu isanzure na Boeing mu butumwa bw’igerageza
Hamenyekanye igihe icyogajuru cya Boeing kizohererezwa mu isanzure
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza