IGIHE

Facebook yatangaje impinduka ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whatsapp na Instagram

0 1-05-2019 - saa 13:40, IGIHE

Umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg yatangaje ko hagiye gukorwa impinduka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga z’icyo kigo zirimo Instagram na Whatsapp.

Icyo kigo kigiye guhindura imisusire n’imiterere y’izo mbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abakinenga bamaze igihe bavuga ko nta mbaraga gishyira mu kurinda umutekano w’amakuru y’abakoresha imbuga nkoranyambaga zacyo.

Zuckerberg yavuze ko ubu icyo bashyize imbere ari umutekano w’amakuru y’abakiliya babo.

Zimwe mu mpinduka zizagaragara, ni uko ubutumwa abantu bazajya bohererezanya kuri Messenger nta wundi uzaba afite ububasha bwo kububona usibye ba nyirabwo. Na Facebook ubwayo ntizaba ifite ububasha bwo kubona ubwo butumwa. Bizaba bimeze nk’uko Whatsapp ikora kuri ubu.

Kuri Instagram hazashyirwaho akantu kazajya kabara ‘likes’ kazaba gaha uburenganzira uwakunze icyo umuntu yanditse kuba yabihisha abandi ariko nyiri konti yakunzwe we azajya abimenya.

Ntabwo kandi bizakomeza kuba ngombwa ko kuri Instagram ubutumwa umuntu ashaka gushyiraho bubanzirizwa n’ifoto cyangwa video gusa ahubwo hagiye kujyaho n’uburyo ubwo butumwa bushobora kuba amagambo gusa cyangwa ibishushanyo (emoji).

Mu zindi mpinduka ni uko hari uburyo bwo kohererezanya amafaranga hagati y’abakoresha Whatsapp bwatangiye kugeragezwa mu Buhinde, Facebook, ivuga ko igiye kubugeza mu bindi bihugu mu mpera z’uyu mwaka.

BBC yatangaje ko imiterere ya Facebook nayo iri gusubirwamo ku buryo ruba urubuga rutanga amakuru menshi ku barukoresha ndetse n’ibara ry’ubururu risanzwe riruranga rishobora kuvugururwa.

Facebook iri kurwana no kwigarurira isura nziza yagiye ihindanywa no gushyira hanze amakuru y’abakiliya mu buryo batazi.

Mark Zuckerberg yataangaje ko icyo Facebook yifuza ari umutekano w'abakoresha imbuga nkoranyambaga zayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza