Facebook iri gukora ikoranabuhanga ryo kugenzura mudasobwa n’ubwonko no kumvira mu ruhu

3 20-04-2017 - saa 12:06, Dusabimana Aimable

Ikompanyi ya Facebook imaze kwigarurira isoko ry’abatuye Isi ku mbuga nkoranyambaga zikorera kuri Internet, yatangaje ko iri gukora ikoranabuhanga ridasanzwe rizashoboza ikiremwamuntu kugenzura mudasobwa ako kanya akoresheje ubwonko.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama ngarukamwaka ya F8 yabaye kuva ku itariki ya 18 kugeza 19 Mata, itegurwa n’iyi kompanyi hagamijwe kugaragaza no kungurana ibitekerezo bishya mu by’ikoranabuhanga abashakashatsi bayikorera n’abandi bakora mu bigo bitandukanye byubaka ibikoresho cyangwa ubuhanga bugamije guhindura Isi.

Ubuyobozi bwa Facebook muri iyi nama bwagaragaje ubuhanga bushya buri kubyazwa umusaruro muri iki gihe ndetse hanerekanwa ibyo biteze kuzageraho mu myaka iri imbere.

Ku rukuta rwe rwa Facebook, Mark Zuckerberg uyobora iyi kompanyi, yanditse ati "Ubwonko bwacu bufite ubushobozi buhagije bwo kuba bwakurikirana mu buryo bwa HD (Hakoreshejwe amashusho yo ku rwego rwo hejuru) film enye icya rimwe. Ariko ikibazo ni uko uburyo bwiza bwonyine dufite bwo kugeza ku bandi amakuru ari ukuvuga, kandi bishoboka ko watanga amakuru gutyo ku kigero kimwe n’uko byakorwaga mu 1980."

Yongeyeho ati "Turi gukora ikoranabuhanga rizagushoboza kwandika ukoresheje ubwonko bwawe, mu buryo bwihuse inshuro eshanu kurusha uko wakwandika kuri telefoni yawe magingo aya. Bidakuka, turashaka kubigira nk’igikoresho cyambarwa kandi bigakorwa ku bwinshi. Ikoranabuhanga rigiye kurushaho kwihuta cyane mbere y’uko dutangira gusangizanya ibyo twiyumvamo nyabyo gusa iyo ni intambwe ya mbere."

Umuyobozi w’itsinda rya Building 8 rigizwe n’abashakashatsi bakorera Facebook, Regina Dugan, yijeje abitabiriye inama ya F8 n’Isi muri rusange ko iryo koranabuhanga bari gukora ridafite ingaruka mbi rizagira ku bwonko bw’umuntu kuko ryo ritazifashisha kubanza kubaga no gushyira utwuma runaka mu mutwe nk’uko byari bisanzwe. Yongeyeho ko iryo koranabunga ritagamije kuzimura amakuru umuntu atifuza gutangaza.

Ati "Ntabwo turi kuvuga ku bijyanye no kwinjira mu byiyumviro byawe. Ufite ibyiyumviro byinshi, ushobora guhitamo bimwe muri byo usangiza abandi. Turavuga kugaragaza ayo magambo.”

Facebook iri kwifashisha abahanga kabuhariwe mu by’ubushakashatsi barenga 60 mu gukora iri koranabuhanga. Ibindi bitekerezo byazamuwe n’abakozi ba Facebook muri iyi nama yabereye i San Jose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo ibijyanye n’irindi koranabuhanga rizafasha abantu kujya bumvira mu ruhu, mugenzi wawe yavuga mu rurimi utumva ukabasha gusobanukirwa icyo ashatse kukumenyesha.

Regina Dugan kuri iki, yagize ati "Umunsi umwe, bitari kera, bishobora kuzabaho ko ntekereza mu rurimi rwa Mandarin [rukoreshwa mu Bushinwa], wowe ukabyumva ako kanya mu rurimi rukoreshwa muri Espagne.”

Facebook yashinzwe ku itariki 4 Gashyantare 2004, na rwiyemezamirimo w’Umunyamerika, Mark Zuckerberg. Muri 2014 nibwo uru rubuga rwaciye agahigo ku Isi, ubwo Umuyobozi warwo yatangazaga ko ku wa Mbere tariki 24 Kanama, umuntu umwe muri barindwi, akoresha Facebook ku munsi mu bantu basaga miliyari 7 batuye Isi.

Kugeza ubu Facebook ifite mu biganza izindi mbuga nkoranyambaga zikomeye ku Isi zirimo urwa WhatsApp rukoreshwa n’abarenga miliyari mu kuganira no guhererekanya amakuru ndetse n’urwa Instagram rutambutswaho amafoto n’amashusho magufi.

Facebook iri gukora ikoranabuhanga ryo kugenzura mudasobwa n’ubwonko no kumvira mu ruhu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nduwayo elyse 2017-04-26 19:53:18

birarenze kbs ntibisanzwe

2
Colly 2017-04-25 13:06:57

Ni hatari kweli

3
Colly 2017-04-25 13:06:56

Ni hatari kweli

Kwamamaza