IGIHE

Hakozwe akuma kazajya gakorana n’ubwonko bw’umuntu

4 17-07-2019 - saa 18:44, IGIHE

Elon Musk Umuhanga mu ikoranabuhanga akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete Tesla, SpaceX na Neuralink yatangaje ko bamaze gukora akuma gato kazajya gashyirwa mu mutwe w’umuntu, amakuru ari mu mutwe akabasha kugenzurwa hifashishijwe mudasobwa cyangwa telefone zigezweho.

Musk yavuze ko ako kuma mu gihe kashyizwe mu mutwe kazajya kabasha gutuma ibitekerezo biri mu mutwe w’umuntu bibasha kugaragara hifashishijwe porogaramu ya telefone, bikazanafasha mu kuvura indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko.

Ubwo yamurikaga iryo koranabuhanga kuri uyu wa Kabiri, Musk yavuze ko ako kuma kazaba ari gato cyane kurusha umusatsi wa muntu.

Ako kantu kazajya gahanahana amakuru n’akandi kuma umuntu azajya aba yambaye ku matwi, hanyuma byombi byohereze amakuru ari mu bwonko bw’ukambaye muri telefone ngendanwa byahujwe.

Ubwo buryo buri muri gahunda ndende ya Neuralink, Musk avuga ko buzajya bunifashishwa mu kuvura abafite ibibazo byo mu mutwe nko kwibagirwa, guturika udutsi tw’ubwonko, kanseri n’ibindi.

Kubera ubuto bw’ako kuma, ngo mu mutwe w’umuntu hazajya habasha kuba hajyamo utwo twuma icumi. Utwo twuma tuzajya duhuzwa na porogaramu ya iPhone ku buryo nyir’umutwe twashyizwemo azajya abasha kubyigenzurira.

Igerageza rya mbere ku bantu hakoreshejwe utwo twuma, Musk avuga ko rishobora gutangira mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira.

Igerageza ku nyamaswa nk’inkende n’imbeba ryatangiye gukorwa.

CNN yatangaje ko Musk yashoye muri Neuralink miliyoni zigera ku ijana z’amadolari.

Sosiyete zikomeye mu ikoranabuhanga zagiye zigerageza uburyo amakuru ari mu bwonko bwa muntu yahuzwa akaba yagenzurirwaga kuri mudasobwa ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko abakiliya bashobora kutazabyizera, kubera gukemanga umutekano w’amakuru yabo igihe yaba atangiye kubikwa mu byuma by’ikoranabuhanga.

Musk yavuze ko ako kuma kazaba ari gato cyane kurusha umusatsi wa muntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
pattou 2019-07-18 00:43:07

abatajya i bwami babeshywa byinshi koko ariko igihe batubeshyeye ntibararuha
abazungu nuburozi bo kudutesha umutwe birirwa babeshya abantu gusa umva ni gute ushobora gucomekwa ibyma mu bwonko ukabaho? niyu rusenyi 1 ruguyemo urasara none ngo bazacomeka ibyuma ?

2
Umutoniwayo 2019-07-18 00:24:17

Mwaramutse!harya ngo dushaka kurama ku isi. Iyi ni icumbi ry amaganya ridutesha umutwe bizamarwaho nuko Yesu aje. Nonese koko adam na eva bazize ko bariye kugiti cyimenyesha ubwenge abubakaga umunara w i baberi Imana yabanyuranyije indimi kubera gushaka kuyinjirira cyane . Ubundi kureba ibiri mumutwe no mumutima ni akazi ka Mwuka wera. None abantu ngo nabyo turabishaka. Ngo tunakora igisa numuntu kitabira inama . Yewe iterambere riteye ubwoba gusa riri muri bimwe mubyahanuwe nkibimenyetso byo kuza kwa Messiah abasenga mukomeze kwitegura. Kuko ubwenge bwabenci bwaragwiriye pe.

3
Babu 2019-07-17 23:25:25

Abantu birirwa babeshya abandi bagiye kuvumburwa. Abanze kwemera ibyaha tuzajya tukabashyiramo tumenye ibyo bakoze. None se ko hari ibyo duhisha mu mutima bizagenda bite? Kandi umutima wo ni uwa Nyagasani wenyine

4
Hassan Mazimpaka 2019-07-17 16:10:39

Nuko nuko ndumva imashini zigiye kugira access no kubwonko bwa muntu. Nabona za filmes za "Terminator" zitwegera.

Kwamamaza