Cybercrimes: Uburyo butandukanye ushobora kubeshyerwa no kwandagazwa hifashishijwe ikoranabuhanga

1 2-05-2017 - saa 08:33, Cyprien Niyomwungeri

Uko iterambere ry’ikoranabuhanga rikataje muri iki kinyejana, ni nako ibyaha birishingiyeho bikomeje kongera umuvuduko bidasanzwe kandi ababikora bakagera mu nguni zose z’imibereho ya muntu, yaba mu kwiba amafaranga, gucuruza abantu, gusebanya, kubeshyera cyangwa kwandagaza abo bagabyeho ibitero.

U Rwanda nk’igihugu gishyize imbere gukoresha ikoranabuhanga nk’inkingi mwikorezi y’ubukungu bwacyo, ibyaha birikomokaho ntabwo bigisiga kuko mu 2016 mu byaha ibihumbi 17 Polisi y’igihugu yakiriye, ibigera kuri 0.36% ari ibikomoka ku ikoranabuhanga byiganjemo gushaka kwiba amafaranga y’abantu.

Tugarutse mu nguni yo gusebanya no kubeshyera abandi, nta wakwirengagiza igikorwa rukokoma kigamije kwangiza isura ya IGIHE.com giherutse, aho hashize ukwezi umuntu utaramenyekana akoresheje ikoranabuhanga agatangaza igihuha mu izina ry’iki kinyamakuru. Ibi byateje urujijo rukomeye benshi bibaza niba ikoranabuhanga rigeze kuri urwo rwego.

Muri iyi minsi ikoranabuhanga rimaze gutera indi ntambwe kuko bitagitunguranye kuba umuntu yakwifashisha application runaka, agatangaza ikintu mu izina ryawe ukibonye akagorwa no kugitandukanya n’umwimerere. Urugero ni aho hifashishijwe application yitwa Yazzy, umubisha ashobora kuguhimbira ubutumwa bwa whatsapp, tweets, Facebook posts, Instagram posts z’ibihimbano ariko zigaragara nk’izanyazo.

Muri iki gihe kandi ikoranabuhanga ryabaye umuyoboro wo kwandagazanya, rimwe na rimwe bikaba ku bushake cyangwa se ku burangare. Telefoni ngendanwa zisigaye zikoranwa udushya tudasanzwe nk’uburyo bwo gufata amafoto n’amashusho bimeze neza cyane.

Ibi bituma hari igihe ba nyirazo batwarwa bakifata amafoto cyangwa amashusho bambaye ubusa, bakora imibonano mpuzabitsina n’ibindi bikorwa bidakwiye kujya ahagaragara bakabibika. Ibi bifite ingaruka kuko iyo telefone zabo ziramutse zibwe bashobora kwandagazwa.

Kuri iyi ngingo ntawakwirengagiza uruhare rwa porogaramu ya mudasobwa izwi nka Photoshop, aho hari abayifashisha bagakora amafoto y’abo bifuza kwandagaza bambaye ubusa. Urugero rurazwi ku byabaye ku muhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Knowless, aho mu 2013 umuntu utazwi yakoze ifoto imugaragaza yambaye ubusa.

Hari kandi n’abifashisha applications zabugenewe bagafata abandi amajwi y’ibiganiro baba bagirana n’abantu kuri telefone [ibi ntibyemewe n’amategeko mu gihe ufatwa amajwi atabimenyeshejwe], nyuma ayo majwi akaba yakwifashishwa mu gukoza isoni cyangwa kwandagazanya.

Imbuga nkoranyambaga nazo zabaye umuyoboro wagutse wo gusebanya kuko hari abafungura konti nyinshi ku mbuga nkoranyambaga mu mazina y’abandi mu rwego rwo kubandagaza bashyiraho ibitangazwa [posts] bisebya cyangwa bisebetse, rimwe na rimwe hakaba n’ababikora ariyo ntego yonyine bafite.

Urwego rw’ubukungu narwo rwibasiwe cyane n’ibitero by’ikoranabuhanga ahanini biba bigamije kwiba amafaranga. Muri Gashyantare umwaka wa 2015, abajura bakoresha ikoranabuhanga (hackers) bagerageje inshuro zigera kuri miliyoni 23 ngo bibe amafaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu ariko birabananira.

Umwaka ushize nabwo Banki imwe mu zikorera mu gihugu yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga cyari kigamije kwiba ibihumbi 700 by’amadolari, ni ukuvuga miliyoni 574 z’amafaranga y’u Rwanda, abakigabye batahurwa batarabigeraho.

Kugeza ubu guverinoma y’u Rwanda yajyanye mu Nteko Ishinga Amategeko umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’igihugu cyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, kizaba gifite ibikoresho n’ikoranabuhanga ryo guhangana n’ibyaha nk’ibi kandi kigakorana n’ibindi bihugu muri urwo rugamba.

Porogaramu izwi nka Yazzy ifasha umuntu kuba yahimba ubutumwa butabayeho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
XYZ 2017-05-03 01:52:51

Ibi nibyo kdi bikwiye gufatirwa ingamba.

Kwamamaza