Burera: MTN yahaye mudasobwa 24 ikigo cy’amashuri cya GS Mutete

1 22-04-2017 - saa 15:08, Thamimu Hakizimana

Isosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo ‘MTN Foundation’ yahaye mudasobwa zigendanwa 24 Urwunge rw’Amashuri rwa Mutete ruherereye mu Karere ka Burere mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2017, nibwo MTN ibinyujije muri MTN Foundation yashyikirije kumugaragaro ubuyobozi bwa GS Mutete izi mudasobwa na internet y’ubuntu y’amezi atatu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi muri MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Uretse izi mudasobwa 24 tubahaye, twanabahaye internet y’amezi atatu y’ubuntu kugirango izabafasha mu bushakashatsi ni nayo mpamvu twatekereje iki gikorwa kugira ngo mu kwiga kwabo bizaborohere no gukora ubushakashatsi bityo bibafashe kwiga neza.”

Umuyobozi w’ishuri rya GS Mutete rifite abanyeshuri 2786 barimo 919 biga mu mashuri yisumbuye, Rugwizangoga Jean Baptiste, yavuze ko izi mashini zizabafasha kugabanya umubare w’abanyeshuri benshi bazihuriragaho.

Ati “Zizadufasha cyane kuko twari dufite izindi zigera 100 ariko ntizari zihagije rero ni ukuvug ko hari icyo zigabanyijeho cyane ko mbere wasangaga imashini imwe ihurirwaho n’abana benshi ariko ubu bigiye kugabanya umubare w’abana bazihuriragaho binaborohereze bo n’abarezi gukora ubushakashatsi.”

Izi mashini zatanzwe imwe igura amafaranga 295,000. Mu bikorwa byo gufasha binyuze muri MTN Foundation, iyi kompanyi imaze gukoresha Miliyoni 265,500,000 itanga mudasobwa na internet y’ubuntu mu bigo by’amashuri 26 byo mu turere dutandukanye.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bushyikiriza mudasobwa iki kigo giherereye mu karere ka Burera
Umuyobozi w’ishuri rya GS Mutete rifite abanyeshuri 2786 barimo 919 biga mu mashuri yisumbuye, Rugwizangoga Jean Baptiste
Abanyeshuri biga mu abanza muri GS Mutete bari bahari ubwo ikigo cyabo cyashyikirizwaga mudasobwa
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence ari kumwe n'Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi muri MTN Foundation, Zulfat Mukarubega
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
adrien 2017-04-23 09:10:18

ikigo ni GS Butete ntabwo ari GS Mutete

Kwamamaza