IGIHE

Application ya telefoni igiye korohereza abagenzi bakoresha amakarita ya Tap&Go i Kigali no mu Ntara

9 16-05-2019 - saa 14:48, Rabbi Malo Umucunguzi

Ikigo AC Group gitanga amakarita akoreshwa mu ngendo azwi nka Tap&Go, kiri mu cyiciro cya nyuma cyo kunoza umushinga wo guha abakiliya bacyo application ya telefoni ndetse n’imashini zizashyirwa ahantu hatandukanye, bizafasha abagenzi kujya bakurikirana uko bakoresha amafaranga yabo ndetse bakigurira amatike y’ingendo igihe babikeneye.

Ni ibintu AC Group ivuga ko bizatangira mu minsi ya vuba, bizafasha abagenzi mu bikorwa birimo no koherereza mugenzi wawe amafaranga ku ikarita ye y’urugendo cyangwa kugura itike nko ku bajya mu ntara zitandukanye byose ubikoreye kuri telephone.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri AC Group, Umunyana Sharon, yabwiye IGIHE ko ubu buryo buzunganira ubusanzwe bwifashishwa n’abakoresha amakarita ya Tap&Go.

Ati “Akarusho rero twazanye ni uburyo umuntu yagira application ya Tap&Go muri telefoni ye akabasha gushyira amafaranga ku ikarita ye, kohereza mugenzi we amafaranga y’urugendo, akabasha kugurira itike umwana we, ikindi cya kabiri akabasha kumenya uko yagiye akoresha amafaranga ye ku ikarita mu ngendo yakoze. Ikindi rero ukabasha kureba amafaranga ari ku ikarita, by’akarusho uwifuza kujya mu ntara nawe azaba abasha gukoresha izi serivisi.”

Umuntu uzajya ashyira iyi application muri telefoni azajya abanza gushyiramo nimero y’ikarita y’urugendo, niba agiye gushyiraho amafaranga yishyure akoresheje Mobile Money, kandi izaba ijya muri telefoni zose zaba izikoresha Android cyangwa iOS.

Uretse iyo application, abantu bajya mu ntara bakoresha Tap&Go bazashyirirwaho imashini muri za gare, zifasha abadatunze smartphone kugura itike ku kigo n’isaha bihitiyemo. Ubundi buryo bwa gatatu ni abahagarariye AC Group bamenyerewe nk’aba ‘agent’ ,waguriraho itike ukajya mu ntara uko bisanzwe.

Umunyana yakomeje ati “Aho abo bose bazajya bahurira haba uwakoresheje application cyangwa uwakoresheje icyuma ndetse n’uwakoresheje uhagarariye AC Group, bazajya bagera mu modoka basangemo icyuma gisanzwe gishobora gusoma ya tike, ubundi bakore urugendo bidasabye ko bagendana amafaranga mu ntoki.”

Gukoresha imashini nabyo bizaba ari ukugenda ugashyiramo ahantu wifuza kujya n’isaha y’urugendo, ikaguha ubutumwa muri telefoni bugusaba kubikuza amafaranga kuri mobile money bitewe n’aho ugiye, wabyemeza ugahita ubona itike yawe.

Ku bafite nimero z’amakarita zikunze gusibama kandi hari ubwo zikenerwa, AC Group ivuga abahagarariye iki kigo, bifashishije imashini zabo bashobora kukubwira nimero y’ikarita yawe, icyo gihe bikaba byiza ko uyanditse ahantu ngo ujye uyibuka.

Ibi ariko bizoroshywa na application kuko nimero y’ikarita uyishyiramo ugitangira kuyikoresha, hakabamo n’ahantu ushobora kuyirebera igihe uyikeneye.

Umunyana ati “Abantu bishimiye izi karita kuko ubu turimo kuzana ibintu bishya byiyongera ku bisanzwe, ni ukubera ibitekerezo by’abakiriya bavuga bati ‘birimo gukora neza, by’akarusho mutwongerereho bino. Nko mu bushize badusabye ko bajya babasha kongera amafaranga ku ikarita bakoresheje mobile money, ubu hari abasabye application, ko bajya mu ntara bakoresheje Tap&Go, ni serivisi basabye kugira ngo turusheho kunoza serivisi.”

Nyuma y’ubu buryo, hanatekerezwa uburyo umuntu ufite amafaranga kuri banki yajya yishyura itike y’urugendo bidasabye ko abanza kuyabikuza cyangwa kuyimurira kuri mobile money.

Imikoranire n’ibigo bitwara abagenzi

Umunyana asobanura ko nta mpungenge zikwiye kubaho, kuko niba wishyuye itike ku kigo gikora ingendo ugahitamo n’isaha ukeneye, iri koranabuhanga bazarihuriraho ku buryo n’icyo kigo kizajya kibona ko iyo tike wayishyuye, bityo ube uzigamye umwanya wawe.

Ati “Twaganiriye nabo, hari bamwe turimo gufatanya kugira ngo ibi tubishyire mu bikorwa babifitemo ubuzobere, na bo twaganiriye nabo turimo gukorana.”

AC Group ivuga ko abantu bamaze gukoresha amakarita yayo inshuro zirenga miliyoni 80 ndetse nibura ku munsi abagenzi bashobora kuyakoresha inshuro ibihumbi 250. Amakarita amaze gutangwa arenga miliyoni 1.5.

Iki kigo giteganya ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, uretse Abanyakigali bamaze kumenyera aya makarita, n’abakora ingendo zo mu ntara bose bazaba bashobora kukoresha serivisi za Tap&Go.

Application ya telefoni igiye korohereza abagenzi bakoresha amakarita ya Tap&Go i Kigali no mu Ntara
Izi mashini zizashyirwa muri gare zitandukanye zifashe abagenzi kwikatira amatike
Ikoranabuhanga rikomeje kwifashishwa mu guteza imbere uburyo bw'ingendo
AC Group ni kimwe mu bigo birimo kumurika ibikorwa muri Transform Africa Summit

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
titi 2019-05-19 22:11:22

Babanze bakemure ikibazo cya transport babone ubuzana iryo koranabuhanga.ninde wababwiye ko kwishyura aricyo kibazo cya mbere dufite !kurara ku mihanda dutegereje imodoka twanayibona tukagenda duhekereranye this is the firt issue to be fixed.RURA iracyareberera abanyarwanda cg nayo iracuruza.

2
uwarurema jean livine 2019-05-17 11:32:09

iki nicyo gihe ngo ikoranabunga rikemure ibibazo ,gusa njyewe nshaka kuba agent wanyu mwafasha iki?? my NBR 0781188636

3
kanani eric 2019-05-17 02:31:14

bamwe ko bijujutira ko kariya ka mashine ko mu modoka gatwara menshi adahwanye n,urugendo

4
Olly 2019-05-16 14:59:08

iyi team yose ya AC group nabandi bafaatanyabikorwa banyu mumenye ko tunyurwa bihambaye nibyo mukora.
ni ngombwa kubashimira kuko muba mwatworohereje akazi.

5
kavukire 2019-05-16 14:20:37

ahubwo mutubabarire turambiwe kujyenda dukandagirana tumanitse amaboko nkimfungwa ubuse iri niryo terambere umuntu yishyura aye akajyenda atendetswe koko leta nirebe kubaturage kbs niba koko ibakunda

6
kamali 2019-05-16 13:53:22

dore igisekeje hano buriya abantu bazi ko tap

7
amanda 2019-05-16 11:27:16

Mugihe transport ikiri ikibazo technology niyo gukiza bamwe ako umuturage Tap and go ntacyo imumariye mugihe agenda ahekeranye adahumeka, hano Europe babanje gukemura ikibazo cya transport kandi bakoresha ama ticket asanzwe suko batazi izo za tap and go technology ninziza ako akenshi tuyishyira who idakenewe, nkubu iyo yazaga mubuhinzi kuko nibyo byakagiriye rubanda umumaro, ako c ngaho Minister Paula ngo abagore batunge Smart fine ,bazimaze iki?

8
Jean Cousin 2019-05-16 10:27:29

Iyi company rwose irerekeza ku kigero gishimishije igeza abanyarwanda mu bikorwa bifatika kandi bifasha cyane.

9
bigabo 2019-05-16 08:36:35

Umunyana we uzaze na team yawe muhagarare Rwandex ku mugoroba nibwo uzabonairi terambere mwatuzaniye aho umuntu amara amasaha ane ategereje imoka ijya Nyabugo atabuze amafaranga!

Kwamamaza