Abashoferi bashyiriweho amakarita y’imyitwarire, ugize amanota make azajya yirukanwa mu mwuga

19 31-03-2017 - saa 18:56, Jean Pierre Tuyisenge

Abashoferi b’imodoka zitwarira abantu hamwe, bagiye guhabwa amakarita y’ikoranabuhanga y’imyitwarire azajya yandikwamo amakosa bakoze ku buryo nibageza munsi y’amanota yagenwe bazahita bamburwa ububasha bwo gutwara imodoka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017, Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA),Emanuel Katabarwa Asaba, yavuze ko iyo karita izafasha mu kumenya imikorere ya buri munsi y’abashoferi.

Yagaragaje ko iyi karita izaba iriho aho umushoferi akurirwaho amanota agifatirwa mu ikosa, yageza ku nshuro runaka akayamburwa hamwe n’ububasha bwo gukomeza gutwara abagenzi.

Yagize ati “ Nk’uko mu modoka dushyiramo utwuma tugabanya umuvuduko, twifuje no gukora ku buryo tuzamenya uko umushoferi yitwara aho tutareba, ni yo mpamvu rero hagiyeho ikarita y’imyitwarire ikoranye ikoranabuhanga, ifite umwirondoro w’umushoferi, ariko hejuru y’umwirondoro hakaba hari n’amanota awuherekeza, aho iyo ahagaritswe n’ababishinzwe baba bafite akuma bakozaho ya karita bakabona na wa mwirondoro w’umushoferi n’amanota afite.”

Avuga ko aho ari ho bahera bareba amanota afite bakayaheraho bafata icyemezo cyo kuba bamuhana cyangwa bari bumugire inama.

Kugeza ubu abashoferi bose batangiranye amanota 100%, akazagenda agabanuka uko bagenda bakora amakosa, iyo ageze kuri 70%, bibarwa ko akiri mu ibara ry’icyatsi kibisi, yagera munsi ya 40% akirukanwa mu mwuga wo gutwara abagenzi mu modoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamahuriro y’amakoperative y’abashoferi mu Rwanda, (RFTC), Anita Mukamusoni, yavuze ko ibyo bishobora kuzagabanya amakosa n’impanuka ariko na none bigafasha kugira ngo abashoferi bagirirwe icyizere.

Yagize ati “ Turakangurira abashoferi bacu ko ibi biri mu nyungu zabo kuko usibye no kuhatakariza ubuzima baba banahatakariza amanota,...turasaba ko abantu babigira umwuga.”

Ni ibyemezo bije bikurikira ibindi byagiye bifatwa birimo kuba mu modoka zitwarira abantu hamwe harashyizwemo utwuma tugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governor, tumaze kujya mu modoka zigera kuri 45% mu zitwarira abagenzi hamwe.

Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n'ibintu muri RURA, Emmanuel Katabarwa Asaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamahuriro y’amakoperative y’abashoferi mu Rwanda, (RFTC), Anita Mukamusoni
Amakarita y'imyitwarire agiye guhabwa abashoferi azajya acishwa muri iyi mashini
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
rubya 2017-04-02 17:16:05

muravuga abashoferi mukagirango nabana babanyeshiri barahongaho abantu batakwiyobora cyangwa bayobore.ntimuvuze ko mugiye kubaha amakarita.ejo muzaba muyabagurisha mushiraho nibihano kubatayaguze.ntakindi mugamije uretse ubucuruzi bwamakarita atagize icyo avuze.kwambura umuntu umwugawe.utarawumwigishije ntaho biba .ESE mbabaze.induru mwavugije kukanoza suku mubamotari bamwe bakagacirwa zamande ko kahagaze gute? komwavugaga ko arakokurengera abagenzi batega moto kubera kaske zibatera indwara nisuku nke.ubu byararangiye komutakikabaza cyangwa mwatuboneye irindi soko rifite amafranga kuruta ayabamotari.mwagiye mureka kutubeshya. nitwo abatetsi Bose bomuahoteri bambara mumitwe iyo bari mukazi.ibyisuku yabaturage bategamoto bakakambara mbere ya kaske byaracecetse ntanukikabaza mumihanda kuko bamaze kukabonera isoko.none ngwamakarita.ubucuruzi.com ntakindi cyiza mbibonamo

2
Kamina 2017-04-02 16:43:29

Congrats RNP na RURA kuri iki cyemezo mwafashe ahubwo ku bwanjye mbona mwaratinze kuko nibwo buryo bwo guca akajagari muri transport hagasigara abashoferi b’umwuga. Hari abitwaza ubushomeri ariko uzaba ashaka akazi azigengesera.Iyi karita si u Rwanda ruyikoresheje bwa mbere bashoferi muzabaze bagenzi banyu b’iburayi uko bakora.Impanuka zihitana imbaga y’abanyarwanda zigomba guhagarara.Ahubwo ngire icyo nisabira RURA nimwongereho n’ishuri ry’imyitwarire abashoferi bahabwe amasomo y’umwuga n’imibanire y’abantu. U Rwanda rurasurwa ducyeneye kubungabunga isura y’igihugu kandi aba bashoferi nibo bagendana n’abadusura ntibakwiriye kwitwara kimayibobo,ikinyabupfura,isuku ku mubiri no ku mutima mubihe agaciro.Murakoze

3
rukundo 2017-04-02 02:51:53

Mbanje kubaramutsa. Ubundi kgo ibintu bigire umusaruro bisaba ba nyirabyo babigiremo uruhare. Ni gute umuntu aba umuhuzabikorwa wabatwara abantu adakora uwo mwuga iyo nama kuki ntawe uhagarariye abashoferi. Abashoferi ni nkaho nta kivugira. ko muganga umuntu amupfiraho wenda yagize uburangare ntiyamburwe diplome? Abashoferi dufitemo abafite ubushobozi bwo kuba bayobora bagenzi babo bakabavuganira kuko bazi imvune zabo yewe bakamenya uko babayobora naho ubundi ninko gufata umusivile ngo ayobore abasilikare. ikibazo gikomeye ni abakorera mu nzego zitari izabo. nawe se umuntu araza akagura imodoka agakora agence itwara abagenzi akazana muramu we cg murumuna we w’umwalimu ngo aje kuba charroi abo ayobora ntazi ibibazo byabo. Njye mpamya ko amakosa menshi abashoferi bakora bayaterwa nababayobora nabi kuko batazi ingorane bahura nazo.Naho ubundi mushishoze mu myanzuro mufata kuko amaherezo muzirukana abashoferi muze kuzutwarira kdi mwe mwakora amakosa arenze ayo mubitirira. umwanzuro mwiza hakenewe amahugurwa ku mwuga kdi agatangwa nabanyamwuga abashoferi dukeneye kuyoborwa na bagenzi bacu kuko aribo bazi ibibazo byacu. Murakoze.

4
Vincent 2017-04-02 01:57:21

Ndumva nifuje gusubiza Bwana Bosco. Uremeza ko bidashoboka gutwara imodoka ukanirinda amakosa yatwara ubuzima bw’abantu? Uko biri kose ntawakwemerako abantu bakomeza gupfa by’amaherere ngo ni ukugirango abanyamafuti batazasonza. Naho ibyo kuragira ku gasozi tuzi uko mu Rwanda dutuye, ntawufite isambu itabangikanye n’izindi kuburyo wakwemezako iryo tungo ritakwangiriza abandi riramutse riciye ikiziriko. Kuryahirira rero ntacyo bitwaye. Murakoze.

5
Jeanne 2017-04-01 21:46:26

Ariko wowe uhamagallira abantu k bohoza kubera aya makarita yahawe abashoferi ubwo urumva ufite ukuhe kuri Koko? Jyewe ntwara imodoka mu gihugu cy’ amahanga Kandi cyateye imbere. It ngeze ku cyapa cya STOP ndahagarara nkacyubahiriza. Ibyo mbikora niyo ndi jyenyine mu muhanda, ni ukuvuga nta modoka tubisikana, cyangwa duhuye, cyangwa kuko ntinye abapolisi mu muhanda..

Mu myumvire yanjye nfi umushoferi w’ umunyamwuga Kandi ndawubaha, nkubaha umuhanda, umutekano w’ abantu, uw’ ibintu ndetse n’ umutekano w’ abandi bashoferi bagenzi banjye.

Singombera umupolisi imbere yanjye kugirango ngendere kumuvuduko wa ngombwa. Hari ibyapa byashyizweho binfasha kumenya umuvuduko wa buri hantu. Niyo ngeze ahi nibeshye nkarenga ntasomye icyapa mpita ngendera kumuvuduko uri hasi ni ukvuga 50 ku i jana , byanaba ngombwa nkajya munsi buitewe naho ndi.

Not ba rero I Rwanda byarananiranye ko abantu babyubaha nkumwuga, ni byiza ko habonetse ubwo buryo bwiza bwa carte be kubafasha kuba abanyamwuga. Coup de chapeau pour le RWANDA.

6
rubya 2017-04-01 17:49:44

ibi nibiki umwuga wumuntu nuwe MWe mwarahaze mufite amazu meza mubayeho neza nonese ko mwunva ubushoferi ari umwuga mumuhemba angahe?murebe bashoferi kuvuga mbere barabagabo bahahira ingozabo zikabaho neza none babaye abakene nyakujya kandi bitwa NGO barakora muzazane noneho nagapima abirirwa biba reta ngobarikuyikorera imishinga

7
kaguta 2017-04-01 05:23:20

Arikose urwanda rugiye kuba imana kabise?ese niheheba byabaye mukindi gihugu?!! Banyarwanda nimuze twibohoze dore turabochye.oyee rwegema

8
Manirakiza Bosco 2017-04-01 03:02:02

Ibintu birimo kubaho muli iki gihe bikwiye kwitonderwa kuko hal’igihe bizagira ingaruka mbi muli rusange,mu by’ukuli amakosa abaho kandi akwiye guhanirwa,ariko kwambura umuntu perimie cyangwa akazi n’ubwicanyi nk’ubundi bwose habaho ibihano byinshi kandi biremereye,musigeho kwicisha abantu inzara,njyewe mbona aya mategeko abantu bamwe bazana hal’ikintu kibyihishe inyuma,Leta yacu turayikunda dufite umutekano n’iterambere ariko ndasaba abayobozi gushishoza,mperutse mu cyaro mu ntara y’amajyepfo noneho narumiwe naratangaye ndetse agahinda karanyishe ubwo bambwiraga ko nta muntu wemerewe kuragira ihene mu isambu ye!!!,ubwo se murumva tugana he? abanyarwanda n’abanyarwandakazi barenga 90% ,n’abahinzi n"aborozi,niba umuntu afite aho aragira inka ye nta muntu abangamiye atabangamiye Leta kuki ataragira inka ye?abana bakiga neza,abantu bakishima rwose njyewe mbameneye ibanga,abayobozi babimenye tuzi ko namwe abanyamakuru muli ubutegetsi bwa Kane, kandi muli abavugizi b’abaturage,Murakoze

9
Bishop 2017-04-01 01:52:30

Ok ntahataba amakosa niba biyemeje guhana amakosa nibahane munzego zose zumurimo nihagira nurya ruswa anyereza cyne ko we ayirya abigambiriye kurusha uwakoze impanuka cyane we akenhi ahasiga ubuzima nuwo womubiro aho twe tutabona naho babahe ikarita yimyitwarire nowe yamburwe impamyabumenyi ye muringanize abantu bose aho gufata igice kimwe.

10
Makokera 2017-04-01 00:31:39

Ahubwo se ibyo bikuyeho ibindi bihano bifatirwa ukoze amakosa? Ibyo byemezo se biteganywa n’irihe tegeko,cg ni amabwiriza yo telephone!! Igitangaje iyo mpuzamashyirahamwe Aho kuvuganira abayigize kugirango hafatwe ibyemezo bibereye Bose, irabafatanya n’ibibazo byo mu kazi! Ikigaragara si bo bitorera abayobozi,umuntu ugitora,ari we wagushyizeho,afire nubushobozi bwo kugukuraho,ntiwatinyuka kumusubiza kw’isuka mu buryo buhubukiweho, kuko na we yahita akweguza!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza