IGIHE

Abarenga 2100 bo mu Ruhango na Nyanza beretswe uko bakwiyakira serivisi za Leta

0 31-03-2024 - saa 15:11, Igizeneza Jean Désiré

Mu rwego rwo gukomeza guhugura abaturage uko bakwisabira serivisi za leta binyuze mu ikoranabuhanga, hifashishijwe ubukangurambaga bwa Byikorere, ikigo cya Irembo cyabukomereje mu turere twa Ruhango na Nyanza, abarenga 2113 bahabwa ubumenyi bubafasha kubona izo serivisi babyikoreye.

Mu rwego rwo gukomeza guhugura abaturage uko bakwisabira serivisi za leta binyuze mu ikoranabuhanga, hifashishijwe ubukangurambaga bwa Byikorere, ikigo cya Irembo cyabukomereje mu turere twa Ruhango na Nyanza, abarenga 2113 bahabwa ubumenyi bubafasha kubona izo serivisi babyikoreye.

Byikorere ni ubukangurambaga bwatangijwe na Irembo mu 2023, iki kigo kigamije gufasha abaturage kumenya gukoresha telefoni zabo, bakazifashisha basaba, bishyura serivisi za leta bitabasabye gukora ingendo bagana ku biro bitandukanye bishinzwe gutanga zimwe muri izo serivisi.

Nko mu Karere ka Ruhango abarurage bahawe ubumenyi bukubiye mu mfashanyigisho n’abakozi ba Irembo, harimo intambwe ku yindi y’uko bakwisabira serivisi byoroshye bitabasabye gukora ingendo cyangwa ngo bishyure ubafasha kuzisaba kuko na bo ubwabo babyikorera.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no guhura n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aho yagaragaje ko ibi bikorwa bifite akamaro gakomeye haba ku baturage ndetse n’abayobozi muri rusange.

Habarurema yavuze ko n’ubwo Byikorere ireba cyane abaturage, abakozi ba Irembo bakwiriye no kureba ku bayobozi na bo bakunguka ubu bumenyi mu by’ikoranabuhanga, cyane ko ari bo bagira uruhare mu gutanga izo serivisi.

Muri ubu bukangurambaga, abakozi ba Irembo bahuye n’abakozi b’Akarere ka Ruhango 50, abayobozi b’imidugudu 50 bo mu Murenge wa Ruhango n’abahagarariye imiryango 63 yo mu Murenge wa Byimana.

Abitabiriye bigishijwe uko bafunguza konti za Irembo, gusaba serivisi no kuzishyura byose binyuze ku rubuga rwa IremboGov.

Ubukangurambaga bwakomereje mu Isoko rya Ntenyo ho mu Murenge wa Mbuye, abarenga 600 barirema ku munsi na bo bunguka ubumenyi batavunitse, abagaragaje ko babyumvise neza bahabwa n’ibihembo.

Ubukangurambaga bwa Byikorere bwakomereje mu Murenge wa Kinazi aho abakuru b’imidugudu 50 na bo bahawe ubu butumwa ndetse bashishikarizwa no kubugeza ku baturage bayobora.

Ni ibikorwa byajyanye no guha abaturage telefone zigezweho binyuze mu mushinga wa Airtel wa Connect Rwanda ugamije gukwirakwiza telefone zigezweho mu Banyarwanda.
Abakozi ba Irembo bafashije abo baturage bahawe telefoni gufunguza konti, berekwa n’uko bazikoresha basaba ndetse banishyura serivisi za leta ku rubuga rwa Irembo.

Beretswe kandi uko bamanura (download) ibyemezo runaka bijyanye na serivisi basabye ku rubuga rwa Irembo.

Uretse mu Ruhango itsinda rya Irembo ryakomereje mu Karere ka Nyanza, abarenga 1300 bahabwa ubumenyi bubafasha kubona izo serivisi babyikoreye.

Byatangirijwe mu Murenge wa Busasamana aho abaturage bari bahuriye mu bikorwa by’isuku rusange.

Abakozi ba Irembo bifatanyije na bo muri icyo gikorwa ari na ko babaha ubumenyi bujyanye n’uko basaba izo serivisi, uko bazishyura, uko babona dosiye zabo n’ibindi.

Aba bakozi ba Irembo kandi bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi, babasanze aho bari bateraniye mu nteko y’abaturage.

Na bwo basobanuriye abo baturage ibisabwa ngo umuntu abone serivisi za leta atavuye mu mirimo yakoraga.

Abaturage bo mu miryango 450 bahawe ubwo bumenyi bataha bazi uko bakwaka serivisi babyikoreye ariko banyuze ku Rubuga rwa IremboGov.

Bimwe mu bibazo aba baturage bo mu Karere ka Nyanza bari bafite byari bijyanye na Mituweli ndetse no gusimbuza indangamuntu yatakaye.

Itsinda ry’abakozi ba Irembo ryaberekereye uko izo serivisi zisabwa n’uko zishyurwa, inzego z’ibanze na zo ziyemeza ko zigiye gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kugira ngo abaturage babone izahinduwe.

Uretse abaturage bafite telefone zigezweho beretswe ko bakwisabira serivisi banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw, abadafite izigezweho beretswe ko bakwisunga kode ya USSD.

Basaba izo serivisi bakanze *909# na bo zikabageraho, uburyo cyane cyane bweretswe abaturage barenga 350 bo mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Gati.

Umwe mu bagize Itsinda rya Irembo yavuze ko bazahwema ari uko abaturage bahawe ubumenyi bubafasha kubona, gusaba no kwishyura serivisi za leta babyikoreye, kandi bifashishije ikoranabuhanga.

Umukozi wa Irembo yerekaga uyu musore uko ashobora kwifungurira konti ku rubuga rwa IremboGov
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rweretswe uko rwakwisabira serivisi rubyikoreye
N'abakecuru baritabiriye ubukangurambaga bwa Byikorere
Abamotari na bo beretwe uko serivisi za leta bazibona batavuye mu mirimo yabo
Abaturage b'i Nyanza bahawe ubumenyi bw'uko bakwibonera serivisi bitabagoye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza