IGIHE

Abanyarwanda batandatu bagiye guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano

3 6-08-2019 - saa 19:51, Akayezu Jean de Dieu

Ikigo cy’u Buyapani cy’Ubutwererane Mpuzamamahanga (JICA) kigiye guhugura abanyeshuri batandatu biga mu mashami atandukanye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza y’u Rwanda [Master’s Degree] ku buryo bwo gukoresha ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence, AI].

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2019, nibwo JICA yamuritse ku mugaragaro itangizwa ry’aya mahugurwa azatangwa binyuze mu Kigo Future Coorporation muri gahunda yacyo ya Future AI igiye guufasha Abanyarwanda gusobanukirwa imikorere n’imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano.

Abatoranyijwe biga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu bigo by’Icyitegererezo by’imyigishirize n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoreshamibare (Data Science) na murandasi y’ibintu mu iterambere (Internet of Things) ari naho amahugurwa azajya abera hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kugira ngo wemererwe kwitabira aya mahugurwa azamara amezi atatu byasabaga kuba wiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza unafite umushinga ushobora gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bya Afurika.

Imishinga yatoranyijwe irimo ikoranabuhanga rizifashisha camera zishyirwa mu mashuri rigafasha abarimu n’abayobozi b’amashuri kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri mu ishuri, bakamenya ibyo bakoze byose, niba umunyeshuri yasohotse, yarangaye cyangwa hari andi makosa yakoze.

Ni camera zizajya zibasha kumenya isura y’umuntu, amazina ye n’ibindi byose bimuranga hifashishijwe porogaramu ikorana na mudasobwa.

Tuyishime Clement Régis uri mu batoranyijwe yavuze ko we ari gukora kuri gahunda yitwa ‘AI Mbwira’ izajya ikorana na telefone by’umwihariko ababyeyi bafite abana bagiye nko ku ishuri ku buryo babona ubutumwa bubereka aho abana babo bagiye n’ibyo bari gukora.

Yakomeje agira ati “Aya mahugurwa azamfasha kongera ubumenyi kugira ngo mbashe koko gushyira mu bikorwa uyu mushinga wanjye kandi uzatange ibisubizo ku muryango Nyarwanda cyangwa muri Afurika muri rusange.”

Umuyobozi wa gahunda ya Future AI, Shigefumi Okumura, yavuze ko aba banyeshuri bazahugurwa n’impuguke mu ikoranabuhanga zizajya zitanga amasomo ziri mu Buyapani.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko aya mahugurwa atazafasha abanyeshuri gusa kuko nabo bazahugura abandi bityo Abanyarwanda bose bakamenya gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Yagize ati “Aho tuganisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu twifashishije ikoranabuhanga, birasaba ko bitaba abanyeshuri gusa ahubwo n’abaturage bose kugira ngo tumenye ikoranabuhanga turikangukire tunamenye icyo turikoresha.”

Yakomeje agira ati “Icyo aya mahugurwa adufasha ni ukugira ngo tubashe gutanga ubwo bumenyi buzafasha kugira ngo ari inganda zihari mu rwego rw’abikorera bakora ibihangano bitandukanye bajye basanga Abanyarwanda bafite ubumenyi buhagije bwo gukoresha ibyo bihangano.”

Ikigo JICA gitera inkunga ibikorwa by’iterambere mu Rwanda aho nibura kuva mu 2008, kugeza mu 2017, cyahaye u Rwanda agera kuri miliyoni $350, yashyizwe ahanini mu nzego zirimo iterambere ry’ibikorwa remezo bifasha mu bukungu, ubuhinzi, ikoranabuhanga, kongera ubushobozi bw’abakozi n’ibindi.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko imishinga igihugu ahagarariye gifatanyamo n’u Rwanda ari myinshi ariko uyu uzibanda ku ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano cyane ko ariho Isi iri kwerekeza.

Aya mahugurwa yatangijwe mu gihe ku wa 15 Ukwakira 2018, Ikigo Nyafurika gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS, cyatangiye gutanga amasomo y’ikirenga ajyanye n’ubwenge bw’ubukorano.

AI ni uburyo bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa, ku buryo igira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo hadakenewe uruhare rwa muntu.

Igitekerezo cyo gutangiza aya masomo cyazanywe na Prof. Moustapha Cissé usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Google gikora ubushakashatsi ku bwenge bw’ubukorano muri Ghana.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko igihugu cye gifitanye imikoranire myiza n'u Rwanda
Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rwifuza ko abaturage barwo bamenya gukoresha ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro
Shigefumi Okumura ushinzwe gahunda ya Future AI yo kwigisha abantu gukoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano atanga ikiganiro
Abanyeshuri batandatu biga mu Cyiciro cya Gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda batoranyijwe guhugurwa ku ikoreshwa ry'ubwenge bw'ubukorano, bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi batandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
karabaranga 2019-08-08 05:20:52

hohoooooooooooooooooooyi n’ akataraza karaje rero !!!! ubwenge bukorano ??? gushyira mugaciro ubumuntu impuhwe n ibindi imana yagye iduhera ku buntu rero tubigize ubusa !!!! nyamara umugani wa bibiliya n’ abarokore afite amatwi nibumve abafite amasobarebe bamenye icyo Imana ibwira amatorero .................. Nyagasani udukomereze ukwemera uduhe kuzagira iherezo ryiza no kuzakubona kuri wa munsi !!!

2
hitimana 2019-08-07 08:09:39

Artificial Intelligence nubwo ifite akamaro gakomeye,izateza iyi si yacu ibibazo bikomeye nkuko abahanga benshi bavuga.Urugero,bavuga ko bishobora kuzateza intambara ya 3 y’isi.Urugero,niba indege,drones,ibifaro bya gisirikare bizitwara,ndetse bigashobora kwifatira ibyemezo,nta kabuza bizateza akaga.Tekereza Robots niziramuka zifite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo. Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.

3
Gashakamba 2019-08-07 07:31:17

Woow! iki gitekerezo ni kiza pe!
Ariko rero uyu munyeshuri ufite umushinga ngo wa za cameras wapi nta kigenda pe. Surveillance dufite mu Rwanda iraduhagije! Ubwo c niba umubyeyi ashaka kumenya aho umwana we ari ntiyakoresha GPS? ubwo kongeraho na camera imukurikirana ni ngombwa cyane koko?

Kwamamaza