IGIHE

Abanyarwanda barenga 40% mu bafite telefone batunze ‘smartphones’

0 7-05-2024 - saa 15:54, Nshimiyimana Jean Baptiste

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko imibare ifite uyu munsi igaragaza ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’ ndetse gahunda zashyizweho zo kongera umubare w’abazitunze zitanga icyizere ko imibare izakomeza kwiyongera.

Isi ya none yihuta cyane mu ikoranabuhanga ku buryo hari byinshi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo na telefone ngendanwa.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere iteganya ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga bazava kuri 28% mu 2017 bakagera kuri 47% mu 2024.

Abagerwaho na Internet mu Rwanda magingo aya bagera kuri 97%, mu gihe umubare munini w’abatunze telefone bakoreshwa izidakoresha ikoranabuhanga rya internet.

Imibare yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko abakoresha ikoranabuhanga binyuze muri telefone bagabanyutse bava kuri 28% mu 2017 bagera kuri 23% mu 2023.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ubwo yisobanuraga ku bibazo byagaragaye by’imikorere byagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, yagaragaje ko imibare y’abakoresha telefone zigezweho za smartphones biyongereye.

Yagaragaje ko binyuze muri gahunda ya ConnektRwanda hatanzwe telefone ku baturage, ndetse hanabaho korohereza abaturage gutunga telefone zigezweho.

Yagaragaje ko ubufatanye bwa Airtel na Guverinoma y’u Rwanda buzasiga hatanzwe telefone zigendanwa miliyoni 1.2, aho abaturage bazigura ibihumbi 20 Frw bagahabwa internet, kohereza ubutumwa bugufi mu buryo budahagarara n’ibindi.

MTN Rwanda nayo yakoze gahunda yo korohereza abaturage kubona telefone zigezweho, bizasozwa hagurishijwe izigera kuri miliyoni 1.5.

Ati “Mu mibare itangwa na RURA, ndetse no mu buryo bwo gukoresha isesengura ry’amakuru turebye amatelefone ari ku murongo wa Airtel na MTN tubona ko bageze hejuru ya 40% uyu munsi. Turimo gukorana n’ibyo bigo kugira ngo dufatanye mu buryo bwo kumenya telefone z’ikoranabuhanga ziri ku murongo, hanyuma twizera ko uyu mwaka uzashira iyi ntego twarayigezeho cyangwa twaranayirenze bitewe n’uko iyi mishinga iri kwitabirwa n’abaturage.”

RURA igaragaza ko kugeza muri Werurwe 2024 abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho mu gihugu hose bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri 12.763.076 mu Ukuboza 2023.

Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko atemeranya n’imibare ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga kubera ikinyuranyo kiri hagati ya 23% igaragazwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta na 40% yatangajwe na MINICT.

Ati “Muri raporo tubona ahubwo ko basubiye inyuma ibigera kuri 5.7%, iyo ni yo raporo twebwe tugenderaho. Ibyo bipimo iyo urebye igihe ubugenzuzi bwakorwaga ko nta gihe kinini giciyemo kuki mutabibahaye?”

Iradukunda yagaragaje ko mu gihe cy’igenzura byasabaga ko batanga ibimenyetso bifatika byashingirwaho, ariko ko ibisuzumwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bihari bibigaragaza.

Ati “Izi gahunda zose turimo gukora dushyira telefone mu baturage zigenda zigaragaza umubare wa telefone zirimo kugurwa n’abaturage. Ubwo rero ni ukugenda dukora icyo kigereranyo no kugenzura dukoresheje ikoranabuhanga biniyongera kuri rya barura risanzwe rikorwa kugira ngo twemeranye icyegeranyo gifatika cy’izo telefone zihari.”

Muri Mutarama 2024 Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere Abanyarwanda bose bazaba bafite smartphone.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abaturarwanda barengaga miliyoni 13, mu gihe abari bafite telefoni zigezweho bari 1.126.276.

Muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510. Ni mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu umuntu ufite telefoni igendanwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Yves Iradukunda yavuze ko abagera kuri 40% mu batunze telefone zigendanwa bafite 'smartphones'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza