Inyamaswa eshanu zikaze kurusha izindi n’uburyo wazikiza muhuye

4 10-09-2014 - saa 16:25, Claude

Ubukana bw’inyamaswa ziboneka mu mashyamba ndetse n’ahandi ku Isi buba butandukanye. Hari inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akagenda amahoro.
IGIHE yakusanyije ibintu ibintu bitandukanye byafasha umuntu wahuye n’inyamaswa eshanu zikaze cyane uko zashyizwe ku rutonde.
1. Ingona
Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba (...)

Ubukana bw’inyamaswa ziboneka mu mashyamba ndetse n’ahandi ku Isi buba butandukanye. Hari inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akagenda amahoro.

IGIHE yakusanyije ibintu ibintu bitandukanye byafasha umuntu wahuye n’inyamaswa eshanu zikaze cyane uko zashyizwe ku rutonde.

1. Ingona

Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda; iyo ibonye umuntu iba isa n’uko wabona baguteguriye ameza ariho ibyo kurya wari ukumbuye cyane. Bivuze ko iyo irabutswe ikiremwa muntu ikora ibishoboka byose ngo imurye, nubwo hari abavuga ko itamurya ahubwo imutegesha isazi.

Ugize ibyago byo gukurikirwa n’ingona uri mu mazi hafi y’inkombe, ugirwa inama yo kwihutira kujya ku butaka kuko ngo n’ubwo ibasha kugenda ku butaka, ntigira umuvuduko nk’uwo igira iyo iri mu mazi.

Ubaye uri mu Nyanja hagati ntaho guhungira ufite, ushobora kwifashisha ibikoresho runaka byakora urusaku rukabije kuko amatwi y’ingona ntiyihanganira urusaku rwinshi, bityo uzabasha gukiza amagara yawe.

2. Imvubu

Urubuga askmen.com ruvugako umubare w’abantu bicwa n’imvubu muri Afurika uruta uwo izindi nyamaswa zose zica zishyize hamwe. Nubwo igaragara nk’idakaze kuko wenda ari nini, wakwibwira ko ari inebwe, imvubu ni inkazi cyane ndetse igira umuvuduko mwinshi.

Iramutse ikwirukankanye ngo ikugirire nabi, hari uburyo bubiri wayihungamo nta ntwaro ukoresheje: kwurira igiti cyangwa se kwitegereza inzira yiruka iganamo bityo ugahindura wihuse kuko ngo imvubu ntizijya zoroherwa no guhindura amayira. Imvubu ni imwe mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y’Akagera.

3. Requin/Shark

Izi nyamaswa ziri mu bwoko bw’amafi manini; ntiziboneka mu Rwanda. Requins/sharks zifite amenyo atyaye cyane ari nayo zifashisha mu kuvutsa abantu ubuzima. Zifatwa nk’ingome cyane kuko mu by’ukuri ntiziryoherwa n’inyama y’umuntu ahubwo zinezezwa gusa no gucagagura umuntu zikamubona yashwanyaguritse.

Ugize ibyago ugahura na yo ugirwa inama zitandukanye zirimo gusohoka mu mazi kugira ngo yo nikureba ibone uri ikindi kiremwa kinini cyane. Ushobora kandi kogera hejuru y’amazi ariko ukubita amaguru n’amaboko cyane kuburyo haza akavuyo mu mazi ibyo ngobiyibuza kukureba neza.

Ikindi ni ukugerageza kuyireba mu maso ugahumeka ukora ibipurizo. Ushobora kuyibuza kukwica ariko amahirwe yo gukomeretswa yo aba ari menshi.

4. Inzovu

Inzovu ni inyaryenge cyane. Kimwe n’imvubu, iyi nyamanswa ikunda cyane ibyana byayo ndetse iyo ubyegereye uba uri kuyikora mu bwonko. Ugize amahirwe make yo guhura nayo ku buryo yakugirira nabi, ugirwa inama yo kwiruka ukora uruziga kuko ngo yo birayigora nubwo izwiho umuvuduko mwinshi cyane. Indi nama ni ukwiruka werekeza mu cyerekezo cy’umuyaga ushakisha uko wakwihisha inyuma y’igiti.

5. Intare

Intare ni Umwami w’ishyamba si ibanga irakaze. Inama ya mbere yagufasha kuyicika itakuriye ni ugukora ibintu bitandukanye n’ibyo umutima wawe ukubwira. Aho kwiruka, hagarara; aho guhumbaguzwa, yirebe mu maso. Abahanga bagereranya intare n’ipusi naho umuntu bakamugereranya n’imbeba. Gerageza rero ukore umukino w’injangwe n’imbeba. Hanyuma usakuze bishoboka, utibagiwe kumanika amaboko umeze nk’umuntu wasaze. Uzagenda wegera inyuma gahoro gahoro, izagera igihe yo iguhunge.

Niba ari nijoro ufite itoroshi, yimurike mu maso ugerageze gusubira inyuma gahoro gahoro kandi ugenda ku murongo ugororotse kugeza ugeze mu modoka cyangwa ahandi wabona ubwihisho.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugisha Emeric 2018-04-21 04:47:43

Muzadushakire Ubuzima Bw’igisiga Bita Agaca

2
Nyandwi 2017-10-23 03:50:23

ibiryo Intare Ikunda

3
Ezechiel 2017-06-16 13:32:50

izonama Ninziza Cane Zituma Umuntuyokwikingira Izonyamaswa

4
Oliver 2016-05-31 08:34:00

Iyo uri mu mazi uzi kwoga ugasatirwa n’ingona ubona ko nta kindi gikurikiraho, ibire mu mazi kuko burya nayo n’ubwo ari inyamaswa yo mu mazi ntibasha kwasamira mu mazi ngo ibe yagira icyo ifatisha uriya munwa wayo. Ni uguma hejuru ntizakurebera izuba, ariko niwibira ntizabasha kwasama, maze woge ugana ku nkombe ni uhagera uyabangire ingata.

Kwamamaza