Ba rushimusi b’imisambi n’abayitunze bashobora guhanwa

1 22-01-2014 - saa 15:45, IGIHE

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kibangamiwe n’imisambi igenda igabanuka kubera abayibangamira bayishimuta n’ibikorwa by’abantu biyibangamira bikanatuma ikendera.
Ibikorwa by’abantu biyibangamira birimo abayirya, abayihigira kuyigurisha, abayitunga mu ngo zabo n’aho bakorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi byose bituma iyi misambi iri mu bitatse u Rwanda ishobora kuzashira burundu.
Ibi bikorwa bituma ikendera ritera gutuma icika mu rusobe rw’ibinyabuzima, bigateza igihombo ku rusobe (...)

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kibangamiwe n’imisambi igenda igabanuka kubera abayibangamira bayishimuta n’ibikorwa by’abantu biyibangamira bikanatuma ikendera.

Ibikorwa by’abantu biyibangamira birimo abayirya, abayihigira kuyigurisha, abayitunga mu ngo zabo n’aho bakorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi byose bituma iyi misambi iri mu bitatse u Rwanda ishobora kuzashira burundu.

Ibi bikorwa bituma ikendera ritera gutuma icika mu rusobe rw’ibinyabuzima, bigateza igihombo ku rusobe rw’ibinyabuzima no ku bikorwa by’ubukerurugendo, bikanayibangamira bikomeye kuko iba yajyanwe kuba aho itagenewe ugasanga hari abayica amababa, bayigaburira ibyo itagenewe kurya, ikarara ahari ubushyuhe cyangwa ubukonje itagenewe n’ibindi.

Imisambi inabangamirwa n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi aho ku mahoteli bayigura bazi ko bitemewe gutunga inyamashwa zo mu byanya bikomye no muri za Pariki. Bamwe banayitunze mu ngo, bandi bakanayikoresha mu buvuzi gakondo no mu bucuruzi.

RDB itangaza ko abatunze imisambi kimwe n’abatwara amagi yayo, bahagurukiwe bagiye kujya bahanwa n’itegeko rirengera urusobe rw’ibinyabuzima rya N° 04/2005 of 08/04/2005, n’iriri mu gitabo cy’amategeko ahana rya No.007/2008 ryo kuwa 15/08/2008.

Bityo rero ngo abakeneye kugarura iyi misambi mu cyanya yagenewe kubamo, bahamagara bakanandika ubutumwa kuri telefoni igendanwa 0788552826 ya Dr Tony Mudakikwa na ([email protected]) na 0788387041 ya Dr Olivier Nsengimana ([email protected]).

Inkuru bifitanye isano cyangwa iyingiyi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
cedric 2015-03-06 03:45:41

Buri munyarwanda wese agomba kumenya ko inyamaswa ariwe zifitiye akamaro n’abazamukomokaho,kororera amatungo yagenewe kuba muri park bicibwe,ndetse n’abazitunze mungo bababuze,hari abatunga nk’imisambi bakayigurisha,,ariko inyamaswa itungwa muri condition zayo,ntiwafata umusambi ngo uworore mu rugo uraworora ariko ntiwororoka bityo igashiraho kandi leta yakoze park kugirango hakurikiranwe ubuzima n’imyororokere y’izo nyamaswa NBizafatwa ashimuta,cya agirira nabi n’imwe munyamaswa z’urwanda bazamuhane kuburyo umunyagihugu wese areberaho bityo zihabwe agaciro.Murakoze kubera ijisho rubanda

Kwamamaza