U Rwanda mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga

0 29-01-2014 - saa 07:08, IGIHE

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga uzizihizwa ku ya 31 Mutarama ariko usanzwe wizihizwa ku ya 2 Gashyantare buri mwaka. Kuri ubu mu kuwitegurwa hakorwa ubukangurambaga n’ibiganiro mu mashuri ku bungabunga ibishanga, kwirinda isuri ibiza n’ibindi byose byabangamira ibishanga.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1971, mu mwaka washize wari wijihirijwe mu gishanga cya Rugezi mu karere ka Burera, kuri ubu uzizihirizwa mu gishanaga cya Rugeramigozi.
Uyu munsi wo kwizihiza (...)

Uyu munsi wo kwizihiza ibishanga ufite insanganyamatsiko igira iti “Ibishanga n’ubuhinzi: Ubufatanye mu iterambere”

Insanganyamatsiko ivuga ko ibishanga n’ubuhinzi byose bigomba gukoreshwa neza bigatanga umusaruro, bigafasha mu buzima no mu mibereho y’abantu. Ibishanga kandi bigomba kubungabungwa hirindwa ko bikama.

Mu Rwanda ubuso buriho ibishanga busaga 10.6%. U Rwanda rubarurwamo ibishanga 860 n’ibiyaga 101, byose bifata ubuso bungana na hegitari 278.536 na 149.487 hegitari nk’uko byagaragajwe muri raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije - REMA (Rwanda Environment Management Authority) yo mu 2008.

Abatuye mu Rwanda barenga 80% bakora ubuhinzi, akenshi hari ababukorera mu bishanga, REMA ivuga ko bigomba gukorwa byose bigatanga umusaruro nta kibangamiye ikindi kandi ntacyangije ibidukikije.

Ubusanzwe igishanga ni ahantu harambuye hagati y’imisozi harimo amazi menshi n’urusobe rw’ibinyabuzima hamera urufunzo cyangwa urukangaga cyangwa ibimera byo mu muryango wabyo.

Mu ngingo ya 19 y’itegeko ngenga n° 04/2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu rivuga ko ibishanga bihoramo amazi bigomba kurindwa by’umwihariko. Mu kubirinda, hitabwaho uruhare rwabyo ndetse n’agaciro kabyo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuri ubu ntawe ugomba gutura mu bishanga no hafi yabyo, ntawe ugomba kuhororera kuko amatungo agomba kororera mu ngo.

Iri tegeko ngenga kandi rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, mu ngingo ya 85, rivuga ko uretse ibikorwa bijyanye no kurinda no kubungabunga imigezi, inzuzi n’ibiyaga, imirimo yose y’ubuhinzi igomba kubahiriza intera ya metero cumi (10) uvuye ku nkombe z’imigezi n’iz’inzuzi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. Kuri izo ntera nta mirimo y’ubuhinzi yemerewe kuhakorerwa.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza