Rutare: GS Kirwa mu rugamba rwo gutoza abana kubungabunga ibidukikije

0 25-12-2013 - saa 14:55, Rene Anthere Rwanyange

Abanyeshuri ubwabo iyo batojwe igikorwa hakiri kare baragikunda kandi bakabishyira muri gahunda zabo kuko bikorwa na bo ubwabo. Ibi byatumye Urwunge rw’amashuri rwa Kirwa, mu murenge wa Rutare, akarere ka Gicumbi rwegukana igihembo cyo kwita ku bidukikije kuko abanyeshuri ubwabo biyubakiye ubuhumbikiro bw’imbuto n’ibiti binyuranye, babinyujije muri Club yo kwita ku bidukikije.
Iri shuri ryubatse kuri Kilometero 12 uvuye ku muhanga wa Kaburimbo uva i Kigali werekeza mu mujyi wa Byumba, ugeze (...)

Abanyeshuri ubwabo iyo batojwe igikorwa hakiri kare baragikunda kandi bakabishyira muri gahunda zabo kuko bikorwa na bo ubwabo. Ibi byatumye Urwunge rw’amashuri rwa Kirwa, mu murenge wa Rutare, akarere ka Gicumbi rwegukana igihembo cyo kwita ku bidukikije kuko abanyeshuri ubwabo biyubakiye ubuhumbikiro bw’imbuto n’ibiti binyuranye, babinyujije muri Club yo kwita ku bidukikije.

Iri shuri ryubatse kuri Kilometero 12 uvuye ku muhanga wa Kaburimbo uva i Kigali werekeza mu mujyi wa Byumba, ugeze ku Cyamutara. Ririmo abana bose hamwe ari abiga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye basaga 1700. Uretse amashuri ubona iyo uhageze, winjiye mu kigo uhita uhura n’ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti bitandukanye, birimo n’imbuto ziribwa.

Turatsinze Tharcisse Umuyobozi wa GS Kirwa, mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE ubwo yasuraga ako gace muri uku kwezi k’Ukuboza, yamutangarije ko ikigo cya GS Kirwa giteza imbere umuco wo kubungabunga ibidukikije. Agira ati “Ishuri ni ahantu ubundi umwana agomba kwishimira, agomba kuza kwiga n’ibindi bitari amasomo gusa. Hari ukundi yiga ariko atagiye mu ishuri, kuko niba yize ko igiti gifite akamaro, ko isuku ifite akamaro, kuba ahantu heza bifite akamaro; ibyo byose agomba kubibona ku ishuri igihe adafite amasomo na we ubwe akumva biramushimishije.”

Akomeza atangaza ko ibyo bisukura ubwonko bw’umwana, kuko iyo abonye aho ari hameze neza na we yabigizemo uruhare yumva bimushimishije. Avuga ariko ko ibyo bitizana, agira ati “Twatoje abana binyuze muri Club yo kubungabunga ibidukikije, tubumvisha ko igiti ari umutungo ukomeye cyane, ko gifite akamaro kanini cyane kuko gitanga ubuzima, gitanga amafaranga, cyubaka inzu, gitanga imbuto ziribwa, kirabazwa ndetse n’ibikoresho byinshi birimo impapuro na byo biva mu biti. Ibyo rero iyo umwana abimenye birushasho kumwubaka.”

Kugira ngo ibyo bigerweho GS Kirwa yashatse umwarimu ubihugukiwe aba ariwe uyobora abana mu kubungabunga ibidukikije, bakora ubuhumbikiro, bategura ingemwe ndetse baranazitera. Ibyo byatumye abana bagera kuri 70 bibumbiye muri iyo Club na bo bagira umutima wo gukora iwabo ibyo babona ku ishuri. Bafashijwe kandi n’umushinga World Vision, wabanje kubaha imbuto, ndetse abana bagahabwa n’ingemwe zo kujya gutera iwabo.

Iyo Club y’abo bana yahawe igihembo n’umushinga witwa Agro Forestry ya ANA Rwanda, gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 250,0000; hagendewe ku ntego abana bihaye ivuga ko “Ahari ibiti hari ubuzima”. Pepiniyeri yakozwe muri GS Kirwa ivamo ibiti bigurishwa ku yandi mashuri ahegereye, ku buryo ibyazwa umusaruro. Ubu kuri konti ya Club y’ibidukikije muri GS Kirwa, abana bafiteho amafaranga asaga ibihumbi mirongo itandatu.

Si ibyo gusa kuko abana bo muri GS Kirwa bigishijwe umuco wo kwizigamira, ku buryo abibumbiye muri Club y’ibidukikije buri wese afite konti mu Umurenge SACCO, ku buryo amafaranga babonye mu mbuto bateye iwabo, amafaranga abonetse bayashyira kuri konti aho kuyangiza.

Ubu uruzitiro rw’iryo shuri rwazengurukije ibiti bya Cyprus byateguwe n’abana ku buryo mu minsi iri imbere urugo ruzaba rukuze. Amafaranga yagombaga gutangwa mu kuzitira ikigo, yarengewe n’ingemwe zateguwe n’abanyeshuri.

Abana bigishwa uko bita ku giti cyaba icy’imbuto ziribwa cyangwa se igisanzwe, kuva kiri mu buhumbikiro kugeza gitewe, ndetse bakigishwa no kubikurikirana igihe bikuze bitangiye gutanga umusaruro. Umuyobozi w’ikigo atangaza ko abana bamaze kumenya gutegura ingemwe ku buryo izo bafite kugeza ubu ari bo baziteguriye.

Abana bashoboye gutegura ingemwe iwabo, ishuri ribafasha kubashakira isoko mu bindi bigo baturanye, ku buryo zidashobora gupfa ubusa.

Turatsinze Tharcisse, Umuyobozi wa GS Kirwa asaba bagenzi be gukurikirana abana, impano bafite zikabyazwa umusaruro, kuko hari byinshi baba bazi bikeneye guhabwa umurongo muzima. Avuga kandi ko umwana atiga wenyine, kuko ibyo amenye ku ishuri abyigisha n’abandi. Ababyeyi na bo bagasabwa gufata abana babo nk’ubukungu bukomeye, babaha amahirwe yo kujya bashyira mu bikorwa ibyo babasabye bifite akamaro.

Ishuri rifite intumbero yo kuba ishuri ry’icyitegererezo, kuko n’ubwo rifite ibibazo bafite mudasobwa 13 gusa bifuza kuzongera kandi bakanubaka n’isomero ryo gufasha amanyeshuri ndetse n’abatuye hafi yaryo. Banateganya kandi gushyiraho gahunda yo kugaburira abana saa sita, kugira ngo bashobore gukurikira amasomo ya nyuma ya saa sit anta mbogamizi. N’ubwo hari aho rigeze, bafite imbogamizi zo kutagira ibibuga by’imikino.

Pepiniyeri yubatswe n'abanyeshuri bari muri Club y'ibidukikije
Zimwe mu ngemwe usanga muri Pepiniyeri
Imfashanyigisho uzisanga hose ku nkuta z'amashuri
Turatsinze Tharcisse Umuyobozi wa GS Kirwa, Umurenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi
Ubworozi ntibabwirengagije, iyo ni inka ya kijyambere y'ishuri
GS Kirwa igice cy'ishuri ryisumbuye
Igice cy'amashuri abanza ya GS Kirwa

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza