IGIHE

Rusizi itumurikira tuyirinde abayitesha uburanga

2 25-09-2018 - saa 15:20, Paul Mbaraga

Iyo bavuze Rusizi tubona Akarere, tukazirikana Rusizi I na Rusizi II hari ingomero zibyazwa amashanyarazi u Rwanda rusangiye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.

Ni mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Hari ikiraro gihuza u Rwanda na RDC kimaze igihe kinini cyuzuye gisimbura icya kera ariko kikaba kitaratahwa.

Aho icyo kiraro kirambitse, niho uruzi rwa Rusizi rubyarwa n’ikiyaga cya Kivu rugatemba hagati y’imisozi ibiri ibangikanye kandi itandukanyijwe n’urwo ruzi hafi na hafi ku buryo ushobora gutera ibuye ku wundi musozi uhagaze hakuno. Uri mu Rwanda hakuno ni mu Rwanda naho hakurya ni muri RDC.

Iyi foto nayifashe ndi mu Rwanda kuri m 200 uvuye kuri cya kiraro gitwikiriye isoko y’uruzi rwa Rusizi ruva mu Kivu rugana mu Kiyaga cya Tanganyika. Ureba muri Congo aha ni kuruhande rw’ibumoso.

Bariya bagabo batatu bari ku musozi wa Rwanda. Hakurya haboneka inzira y’abanyamaguru ni muri Congo. Hari umugabo wa kane wunamye ku nkengero y’uruzi, ari kogerezamo ibifu n’amara biri bukorwemo zingaro ziribwa mu kabare kari ahazamuka gato hejuru ya bariya bantu.

Ku ruhande rw’iburyo ugana ahahoze icyitwaga perefegitura ya Cyangugu bari kuhubaka amazu yo kwakira abashyitsi kandi hakozwe neza kuburyo wicara ku rubaraza wumva amahumbezi y’Ikivu.

Ariko ifoto iraberaka ko ku rundi ruhande naho hari hakwiye gutunganywa ngo hakire abanyamatsiko bashaka kureba neza isoko n’uburiri bwa Rusizi, ahubwo habaye icyimboteri za resitora, amaduka, amabutiki n’utubare bamenamo imyanda yabo.

Ahari isoko n’uburiri bwa Rusizi, ahubwo habaye icyimboteri za resitora, amaduka, amabutiki n’utubare bamenamo imyanda yabo.
Niho hogerezwa ibifu n’amara biri bukorwemo zingaro ziribwa mu kabare

Hagati y’iyo misozi ya RDC n’u Rwanda iteganye kandi yegeranye cyane, hari urujya n’uruza rwa forode zikwepa imisoro. Zimwe zambuka na Nyungwe aho nanjye nanyuze nta mususu nubwo poropaganda zimwe zavugaga ko hari intambara y’abashaka kubuza u Rwanda umutekano.

Ndateza ubwega ku bayobozi ba Rusizi bazirikane ko inkengero za Rusizi no mu ruhande rugana amajyepfo ya Bugarama, hakwiye gutunganywa hakabera abanya Rusizi n’ababagana.

Mukanakoresha iyo turufu y’isoko rya Rusizi mukahagira ahanyaburanga n’abanyeshuri bakajya bahasura. Uko nahabonye, ubu hateye iseseme? Nyamara hafi yaho hari abaturage biyubakiye amazu agezweho batabura guterwa n’imibu n’amasazi azamurwa n’iriya myanda ivanzemo n’amavuta ya zingaro zogerezwa mu mazi ya Rusizi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nkurunziza 2018-11-15 07:40:15

BIRAKWIYE KO ABAYOBOZI B’UTURERE BITA CYANE KU ISUKU KUKO UGIYE MU MIHIGO WASANGA BAVUGA KO ISUKU IRI KU GIPIMO CYA 80% UKIBAZA BABIKURAHE ,IBAZE ABANTU BARYA ZINGARO BOGEREJE MURUYU MUGEZI INZOKA BAHANDURIRA AHUBWO IBITARO BIRI HAFI AHO BONGERE IMITI Y’INZOKA NAHO UBUNDI BYOSE BIBA HARI UMUKOZI UHEMBERWA UKWEZI UBISHINZWE .UYU MUNTU WAKOZE IYI NKURU ADUHAYE AMAKURU

2
Nkundimfura jean claude 2018-10-09 13:09:32

nubwo ntakuzi wakoze i nkuru ya kinyamwuga kuburyo iyo umwe mubayobozi ba Rusizi babimenya ko aya mafoto azatambuka ntibari kwemera ko uyitambutsa. turagirango murwego rwo kureba evaluation of impact y’iyinkuru uzasubireyo nyuma y’amezi atandatu wongere ufate amafoto neza neza aho wafatiye aya turebe ko hari impinduka.
abashinzwe amasuku y’imigi bakagombye kubyitaho vuba cyane kandi umuganda umwe abaturage bafatanyije n’ingabo bahatunganya.
byakagombye kuba isomo ahubwo abaturage bagakora umuganda ku nkengero z’ikiyaga bagakuraho amacupa ya pulasitiki n’ibindi biba bireremba kuruhande rw’ikivu cyu Rwanda noneho naba mukerarugendo bakajya bahafatira akayaga.
nturanye n’ikiyaga cya Mugesera nigeze gutekereza ko umunsi umwe hamwe nabayobozi ndetse n’urubyiruko twafata ubwato tugatoragura amasashe namacupa nibindi biynuranye bitabwa mu mazi cyangwa ku nkengero mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga n’amazi bityo ibyo amahanga adushima bikajya no mu ngiro.

Kwamamaza