IGIHE

REMA yavuze aho ijyana ibiribwa biri mu mashashi yambuye abacuruzi

12 31-05-2018 - saa 11:19, Thamimu Hakizimana

Abacuruzi baba bahora mu rujijijo bibaza aho ibicuruzwa bambuwe bipfunyitse mu mashashi bijyanwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Iki kibazo cyongeye kwibazwaho n’abacuruzi bambuwe ibyabo mu mukwabo wo kurwanya ikoreshwa ry’amashashi wabaye ku wa 30 Gicurasi 2018 mu bice bitandukanyeby’igihugu.

Hafatiwemo ibiribwa byinshi byiganjemo amandazi, imigati, keke n’amata y’ifu n’ibindi mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwunganira.

Umwe mu bafatiwe ibicuruzwa byiganjemo ibyo kurya yabwiye IGIHE ati “Nibyo birabujijwe gupfunyika mu mashashi ariko duhora twibaza aho iyi migati n’amandazi bifatirwa muri iki gikorwa bijyanwa nyuma, cyane cyane ko ari ibintu bitabikwa igihe kirekire kuko bihita byangirika.”

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukikije muri REMA, Dufatanye Israel, yabwiye IGIHE ko ibiribwa bafashe batabijugunya ahubwo babifashisha abatishoboye.

Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo tubifata ngo tugende tubijugunye kubera ko hari ibigo bifite abana bimpfubyi n’ibitaro biba bifite abantu baba babuze ababagemurira, rero abo nibo tubiha.”

Yongeyeho ko ibiribwa birimo imigati n’amandazi n’ibindi byafatiwe mu Mujyi wa Kigali byatanzwe mu Bitaro bya Muhima no mu Kigo cy’impfubyi cy’Ababikira b’Abakarikuta giherereye kuri Kiliziya Gatolika ya Sainte Famille mu gihe iby’i Musanze byahawe ikigo cy’abana b’impfubyi bafite ubumuga.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha isashi ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi ijana, akanamburwa iyo sashi, naho uyigurisha atabyemerewe agahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi 10 Frw kugeza ku bihumbi 300 Frw.

Imigati yafatiwe mu Karere ka Nyagatare
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukikije muri REMA, Dufatanye Israel
Imigati yafatiwe i Musanze ipfunyitse mu mashashi
Imigati yafatiwe mu Karere ka Nyagatare
Umukwabu wo guca amashashi mu Karere ka Nyagatare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
karoli 7 2018-06-02 05:52:25

muramenye mutajugunya imigati nk’iyi muri gereza, kumuhima kwamuganga n’ahandi inzara imaze abantu mubahe imigati bajugunye amashashi.muramenye mutayita rwose mwazahinduka inkozi zibibi.

2
ambo 2018-06-01 06:24:33

Ababantu ntibazi ibyobakora REMA iratuzengereje.kuko ngirango ugura umugati aho Ashyira isashe nuwaguze umugati yayihashyira .ahubwo ni Inda nini kuko baratubeshya byose ntibabitanga. kuko nzi uho babyambyuye choffeur Ahita avuga ngo nge ndatwara kino gikeke nikiza.

3
Nshimiyimana 2018-06-01 04:46:44

Ubu ndabona bashigaje guca amagapote (condom)kuko nayo namashashi!!!!!!

4
rubya 2018-06-01 02:17:31

jye sindikubyunva niba biri mumashashe kuki badatwara amasashi bakabasigira imigati namandazi byabo? nonese abatishoboye nababaye nibo bagenerwa ibyo bita ko bitujuje ubuziranenge? ese abo baba bacuruza iyomigati nibindi bo ntibafite imiryango itishoboye mwategekako babibaha? jyembona harikibazo cyabayobozi bamwe bifatira ibintu muntoki zabo uko babyunva bakabyita itegeko. sibyo namba eseburiya nyirigucuruza Amata ari mumasashi ntiyayaha abana be bakayanywa mugatwara amashashe nubundi kwariyo muba mwaje gushaka.mujye mutanga ubutumwa neza kubaturage bahindure imyunvire kubintu bigaragarira buri wese hanyuma uwabyanze agashikirizwa inkiko zikamuhana. nahubundi ubuyobozi nabajyanama babaturage ntabwo ari abahanyi babaturage.please burumwe wese akore ibyo akwiriye gukora kumuturage. umugira inama ayimugire ushinzwe ubutabera abukore maze murebeko haruzongera nokwibaza aho ibyafashwe bijya.buriya babibaza kuko muba mwagiye gukora iyomikwabu ntimubereke ko uburenganzira mufite mwabuhawe nurukiko. jye mbona rimwe arimwe muzajya muregwa munkiko.

5
JMV 2018-06-01 00:41:21

ibyo bipfunyitse mu mashashi baha abatishoboye biramutse bibagizeho ingaruka kubuzima bwabo byabazwa nde ? REMA cyangwa uwabicuruzaga ? ndumva hano REMA Ariyo yatsindwa urubanza

6
kagame 2018-05-31 22:01:07

nonese niba bakagonvye guca amashashi kuki bareka za boulangerie zigatekera mumashashi barangiza bakaza kuzifatira mumaduka aha ndabona ari ikibazo..

7
Yewe 2018-05-31 16:09:45

Ndasaba ko mwazamfungana n ibyo bintu, kuko nanjye nd ishashi?! Hhhhhh. Ahubwo abo bakene murabatera umubyibuhona diabète gusa. Cyakoze imyanzuro mwafashe mwarihuse pe

8
nkotanyi 2018-05-31 09:25:47

bob we wumvise nabi ibipfunyitsemo nibizima ikibazo namasashe

9
Doudou 2018-05-31 08:23:35

Nanjye nunze murya Bob niba mushobora gufata ibyafashwe mukabishyira impfubyi cg abatishoboye kuki mubibambura banyirabyo ubwo twamenya ikibazo aricyihe nishashi nibirimo kuko arikimwe muribyo numva mutabiha abantu kuko haba harubuziranenge bitujuje kereka niba arukubahana bibaye arukubahana ntabwo mwahana umucuruzi mwumwambura ahubwo yagaciwe amande Rura muzongera mutekereze kumikorere yanyu kuko ntubyumvika mwambura abantu ibyobaribagiye gucuruza mukabashyira abantu kandi nabo arabantu baribabishyiriye

10
Aimable 2018-05-31 08:23:27

aha ntabwobyoroshye pe nonese nimba bavuga ngo ntibyujuje ubuziranenge kdi mukandi kanya ngo ntibijugunywa babiha abakene

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza