IGIHE

REMA yasabye ko imodoka zishaje zikumirwa mu Rwanda

39 2-05-2018 - saa 16:00, Evariste Nsengimana

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyasabye ko imodoka zishaje zikumirwa mu gihugu, izipakira ibintu biremereye nazo zinyura mu mijyi zigashakirwa indi mihanda mu kugabanya umwuka wanduye no kurinda ingaruka wagira ku baturage.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018, REMA yamuritse ubushakashatsi yakoze hagamijwe kureba iby’ingenzi bitera ihumana ry’umwuka n’iyangirika ry’ikirere.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibintu biza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Bwanagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zigamije guteza imbere imodoka zitwarira abantu hamwe mu Mujyi wa Kigali, ariko avuga ko hari ikindi kibazo cy’imodoka zishaje n’icy’izitwara ibintu biremereye mu mijyi zisohora umwuka mubi.

Yagize ati “Tugize imihanda mini, bya bimodoka byose binini mwarabibonye ko biba bitumura imyuka myinshi si ngombwa ngo bice i Kigali, kuko iyo zihahuriye ari nyinshi nibwo usanga ikirere cyangwa imyuka yaho yanduye.”

Eng. Ruhamwa yunzemo ati “Ahandi dukangurira abantu, cya gihe utwaye imodoka isa n’ihagaze ariko yaka, hariya imyuka ivamo iba itwanduza. Izindi ni ukureba uko imodoka zishaje twazikumira kuko igihugu cyacu nticyakomeza kuba ahantu umwanda wose ukomeza ujya, tugakangurira abaturage kugura inshya n’izitaramara igihe kirekire.”

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka uhumekwa tubangamiye bikomeye ubuzima bw’abaturarwanda bishobora gutera indwara z’ubuhumekero n’umutima.

Bugaragaza ko mu bice bituwe hari ubwo naho ikigero cy’utwo tuvungukira kirenga urugero rwemewe, ahanini kubera imyuka ikomoka ku gukoresha ibicanwa bikomoka ku biti no gutwika ibyatsi, ibiyorero n’amashyamba.

Hari ibice bimwe na bimwe byagaragayemo ko mu mpeshyi muri metero kibe imwe y’umwuka usangamo hagati ya mikorogarama (microgram) 100 na 150 z’utwo tuvungukira mu gihe ikigero cyemewe kitagomba kurenga mikorogarama 35 kuri meterokibe y’umwuka.

REMA isaba abantu kwimakaza gucana gaz, amashanyarazi na biogaz mu kwirinda izo ndwara.

Gusa bamwe mu baturage b’amikoro make, bavuga ko uretse ikibazo cy’amikoro, babangamirwa n’imyotsi y’amakara kuri ubu umufuka wayo ugura asaga ibihumbi 12 Frw mu gihe ikilo cya Gaz kigura agera ku 1000 Frw, naho amashyiga yayo nayo agahenda, aya make agura ibihumbi bigera kuri 35 Frw.

REMA itangaza ko hakenewe ingamba zirenze izafashwe ndetse ko hari umushinga uri gutegurwa wo kujya ikusanya amakuru y’uko ikirere cy’u Rwanda kiza kuba cyifashe mu bijyanye n’ingano y’imyuka ihumanya, bikamenyeshwa Abanyarwanda bakagirwa n’inama y’uko bitwara ndetse ayo makuru agashobora no kuzajya atangwa kuri telefone.

Minisitiri w’ibidukikije, Dr Biruta Vincent, yavuze ko ihumanya ry’ikirere ritabangamira ibidukikije gusa, binabangamira ubukungu bw’igihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu 2012 bugatangazwa mu 2016, bwerekanye ko Abanyarwanda 2237 bishwe n’indwara zituruka mu mwuka uhumanye.

Misiteri y’Ubuzima yo yatangaje ko abarenga miliyoni 1,6 bakiriwe mu bitaro bafite ibibazo by’ubuhumekero mu 2012, bikuba kabiri karenga mu 2015 bagera kuri miliyoni 3,3; abana bari munsi y’imyaka itanu bishwe n’indwara zifitanye isano n’ubuhumekero bari 22 %.

U Rwanda rusanzwe rwarashyizeho ingamba zigamije kugabanya umubare w’imodoka zakoze zinjira mu gihugu zirimo kuzongerera umusoro. Inama y’Abaminisitiri bo mu karere yo muri Mata 2015 yashyizeho umurongo wo gusoresha ibinyabiziga byakoze byinjizwa mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba narwo rubarizwamo.

Nyuma hemejwe ko izo modoka zishyirirwaho ibipimo by’ubusaze bigenderwaho mu gusoreshwa, aho imodoka nshya zisoreshwa 20%, izishaje kuva ku myaka 10 ikozwe gusubiza hejuru zigasoreshwa 80%.

Niba irengeje imyaka 10 isoreshwa 80%; imaze hagati y’imyaka 9-10 igasoreshwa 75%; imaze imyaka 8-9 igasoreshwa 70%; imaze 7-8 igasoreshwa 65%, iyi 6-7 igasoreshwa 60%; imaze 5-6 igasoreshwa 55%; imaze imyaka 4-5 igasoreshwa 50%; iy’ imyaka 3-4 igasoreshwa 40%; imaze imyaka 2-3 igasoreshwa 30 % naho imaze imyaka 1-2 igasoreshwa 20%.

Nubwo nta mibare cyabashije, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ( RRA) cyatangaje ko imodoka nyinshi zinyira mu gihugu ari izakoze, naho inshya nyinshi zinjira ari iz’abayobozi, ko by’umwihariko mu 2015 ku butaka bw’u Rwanda hinjiye imodoka 7,262.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent mu imurikwa ry'ubushakashatsi ku myuka ihumanya ikirere
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Papa 2018-05-04 03:04:04

Ngo guhumanya ikirere bagere i Rwamagana ku ruganda rw’ibyuma ruhari barebe. Naho imodoka zirarengana.

2
[email protected] 2018-05-03 15:19:05

Ni byiza ko inama nkizi zifite gahunda yo kurengera u Rwanda nabarutuye. Ariko se, abafata ibyemezo, baba bafite statistique zerekana ubushobozi bwumunyarwanda mugutunga imodoka nshya. Duhereye kuri bo, ninde ufire ubushobozi bwo kugura 0 km, usibye kuba bategereza ko imosoro yarubanda izibagurira. U rwanda rufite byinshi byihutirwa kandi byingenzi abo bayobozi bakagombye kwihutira gukora nko kurwanya isuri aho guta umwanya barwanya imodoka ngo zishaje kandi nabo arizo batunze. Bihereho rero bagarura iza leta bagure izabo bwite turebe.

3
kayiru 2018-05-03 12:19:07

Aba bantu ndabazi ejo bundi ari abatindi, none umurengwe ubagejeje aho bumva bijuse.
ejo bundi yigisha muri KIST yagendaga n´amaguru atari capable yo kubona n´iyo yita ishaje. nyuma yaho, yatangiye kugenda ateka imitwe mu turere ngo akora amasoko ya env assess impact, nabwo byari byaramuyobeye, none ubu rwose ahise ahaga, ararengwa, asanga abanyarwanda bakeneye imodoka nshya mu buryo bwihuse.
ororororororo, umurengwe ni mubi. Ubwo mwicaye musanga ibyo bintu byihutirwa!! hahahaha, dore na Remy vraiment hahhahaha, sha, ntabwo muri ibitabashwa, Uwiteka azabansubiriza, uwo mwijuto ntukwiriye twe dutaka inzara murya imisoro yacu gutyo. rero mwe ngo banazibahera ubuntu, courage! the time will tell you!

4
Kamina 2018-05-03 11:45:19

Madame Colette ikibazo si imyaka imodoka imaze ahubwo maintenance yayo. Uzarebe used cars from Europe abenshi tugendamo hano zigera ino ari ndakemwa ariko bamwe muri twe ntiduha agaciro ibyo dutunze ngo tubifate neza. Ahubwo leta nishyire muri control technique abadashoboye maintenance zabo bazigurishe. Kuri jyewe guca imodoka zishaje ntacyo byafasha kuri economy y’igihugu kuko abafite ubushobozi bwo kugura imodoka zivuye mu ruganda ndibaza ko batageze no muri 10 percent.

5
Glo1 2018-05-03 11:37:56

Imodoka za caguwa nazo nimuzirukane rwose natwe tugure v8. Uwanyereka iyo wagendagamo bataraguha iyubuntu niba utaranagendaga n’amaguru

6
ahmed mushaidi 2018-05-03 10:12:04

Ariko se koko imodoka nicyo kibazo kiri kwangiza ibidukikije? REMA kuki itareba abaturage batuye hariya kanzenze umudugudu wa karumuna bahora batakamba kubakiza umunuko wuruganda rwabashinwa rutunganya impu rwababujije amahwemo bakirukira aho ibibazo bitari.Ruriya ruganda mwahaye environmental impact assessment mukarwemerera kubakwa hagati mu baturage ntimuzi uriya munuko ko utera za cancers zinyuranye? Ariya mazi se ya nyabarongo ko ariyo bakoreshaga ntayandi ahaba hariya imyanda yimpu ikaba ariho iyoborwa kandi abaturage bakiyavoma buriya ibidukikije biri kubungwabungwa hariya? Rwose ruriya ruganda murujyane ahagenewe inganda ruri kutwica kandi tumaze imyaka ine dutaka iki kibazo ariko ntawe utwumva.

7
bukuru 2018-05-03 09:15:13

niba badashoboye kugura imodoka nshya bage batega bus cg moto ntamijage dushaka

8
didier 2018-05-03 09:06:31

Ariko kuki batubeshya koko. U Rwanda turi mu bihugu bifite imodoka nkeya ugereranyije n’ abaturage mu gihe hari ibihugu bifite imodoka ziruta abaturage babyo. Niba mushaka kubireba urebe hano kuri ino link https://en.wikipedia.org/wiki/List_of_countries_by_vehicles_per_capita. Iyi report yerekana vehicles per capita. Simbona rero ko iriya research yakozwe neza mu gihe batagaragaza ingano y’imyuka mibi iterwa nizo modoka kandi ngo bagerereranye n’ibindi bihugu cyangwa ngo bavuge igipimo batizo cy’ imyuka yamewe. Ikindi ni uko imodoka ishobora kuba ari nshyanshya ariko ikagira umwuka uhumanye kurusha iyokozwe cyera. Biterwa n’uko ifashwe. Ndabona nta kindi bakoze uretse kwinyuramo. Ariko nibaza niba bariya boyobozi babanza kugisha inama aba specialist ariko muzehe wacu arabumva azabamenyera ikibakwiye buriya barahaze.

9
ukuri 2018-05-03 08:44:12

ubundi umukene atunga imodoka ate ntamyanda dushaka mumihanda ikeye

10
haguma 2018-05-03 07:48:15

muvanye uduhiyasi mumuhanda ngo ntimudushaka, abantu basigaye birirwa kumirongo bakanayiraraho bategereje imodoka, ubukene bumeze nabi mubanyarwanda kubera ikibazo cya transport urugero muzasure ahantu bita ibatsinda iyo ugiye kimironko mugitondo amasaha 2 arashira uhagaze kumurongo utegereje imodoka ubwo akazi kaba kapfuye, ibaze nawe abatanga iposho buri munsi uko bigenda? kumugoroba murigare ya kimironko ho ni agahomamunwa , amaherezo nukuzajya tuzanamatera tukiryamira kuko kubona imodoka byo biba arikosi rikomeye ! nonese nimucanoneho nizo zishaje ubukene ninzara ntibiratumara ubujura ntibwiyongera ? ahaaaaa uwarariye ntamenya ko haruwaburaye! ufite imodoka ye ntamenyako harabatazigira, mwagerageje mukibuka ko hari narubanda rugufi ko ko? uzaba ukodesha inzu yicyumba kimwe wabuze naho ushyiramasafuriya utekeshe gaz !, uzaba utagira igikoni uyiterekamo ufite ababa ugure gaz!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza