REMA yarebeye hamwe uko uburobyi bwatezwa imbere hirindwa kwangiza ibiyaga

0 20-03-2014 - saa 20:46, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye na n’Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere Ubuhinzi (RAB) binyujijwe mu mushinga “Lake Victoria Environmental Management Project Phase two (LVEMP II) byagiranye inama n’abarobyi hamwe n’aborozi b’amafi, hagamijwe kubashishikariza kurushaho kubahiriza itegeko rigenga uburobyi, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi. Iyi nama yateraniye i Kigali tariki ya 20 Werurwe 2014, abayitabiriye barebeye hamwe uburyo (...)

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye na n’Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere Ubuhinzi (RAB) binyujijwe mu mushinga “Lake Victoria Environmental Management Project Phase two (LVEMP II) byagiranye inama n’abarobyi hamwe n’aborozi b’amafi, hagamijwe kubashishikariza kurushaho kubahiriza itegeko rigenga uburobyi, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi.

Muri iyi nama hibanzwe cyane ku kubungabunga amazi hirindwa kwanduza ibiyaga

Iyi nama yateraniye i Kigali tariki ya 20 Werurwe 2014, abayitabiriye barebeye hamwe uburyo ingamba zashyizweho ku rwego rw’igihugu, zigena ikorwa ry’uburobyi, hagamijwe kurinda iterambere rirambye mu kurinda ibidukikije zubahirizwa.

Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi mukuru wa REMA, utabashije kuboneka muri iyi nama mu butumwa yohereje, yavuze ko kugira ngo wemeze ko umutungo kamere ugira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo burambye, ni ngombwa ko imiryango ituriye iyo mitungo yumva agaciro kayo n’uburyo yarindwa.

Remy Norbert Duhuze, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabwiriza agenga ibidukikije no Kurwanya ibihumanya ibidukikije, yatangaje ko hashyizweho amategeko abuza abantu gushyira imyanda mu mazi yo mu biyaga n’imigezi, kuko byangiza ibidukikije n’ubuzima bw’amafi muri rusange.

Ati “Hashyizweho intera ya metero 50 zirinzwe, hamwe n’imiringoti igaragaza aho abaturage batagomba kurenga ku bikorwa byabo, ahenshi hanatewe ibiti bifata ubutaka kugira ngo abantu batabasha kugera ku biyaga ngo bangize amazi, hakajyamo gusa abafite imirimo bagiye gukoreramo yemewe. Tuzakomeza gukangurira abantu no kubigisha kubungabunga amazi, niyo mpamvu ubu turi kumwe n’abarobyi kugira ngo tubereke aho uburobyi buhurira n’ayo mafi hamwe n’urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi.”

Yakomeje avuga ko amafi ari mu biyaga akenera amazi meza kugira ngo ashobore gukura no kubaho neza.

Annette Slyvie Muhayimana, umuhuzabikorwa w’umushinga “LVEMP” yavuze ko uyu mushinga waje kugira ngo ubungabunge umutungo kamere wo mu bice amazi ajya mu kiyaga cya Victoria anyuze mu ruzi rw’Akagera yabungabungwa.

Ati “Abaroba n’abahinga bagomba kubahiriza amategeko, kandi n’abahinzi bakirinda gusatira ikiyaga, kuko iyi ari imwe mu nzira yo kurwanya amarebe n’umusaruro w’amafi ukarushaho kwiyongera.”

Akomeza avuga ko muri iyi nama banarebeye hamwe imbogamizi abarozi b’amafi bahura nazo, kugira ngo uyu mushinga wa “LVEMP II” uzabafashe guhangana nazo.

Akomeza avuga ko umusaruro w’amafi utakwiyongera mu gihe ibidukikije bitabungwabungwa uko bikwiriye, kandi bashyire no mu bikorwa itegeko rirengera ibidukikije.

Remy Norbert Duhuze
Abitabiriye iyi nama yiga ku kubungabunga ibidukikije cyane cyane ibiyaga n'amafi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza