REMA yamuritse igitabo ku kubungabunga ibidukikije mu iterambere rya Kigali

0 13-12-2013 - saa 08:38, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije - REMA (Rwanda Environment Management) cyamuritse igitabo gikubiyemo gahunda yo kubungabunga ibidukije igenewe umujyi wa kigali bigendanye n’iterambere “Kigali State of Environment and Outlook Report”.
Iki gitabo gikubiyemo raporo y’ubushakashatsi mu guteza imbere ibidukikije bijyanye n’icyerekezo cy’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II). Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi wa REMA yagize ati: “Ibikubiye muri iki gitabo ni ibizadufasha mu (...)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije - REMA (Rwanda Environment Management) cyamuritse igitabo gikubiyemo gahunda yo kubungabunga ibidukije igenewe umujyi wa kigali bigendanye n’iterambere “Kigali State of Environment and Outlook Report”.

Iki gitabo gikubiyemo raporo y’ubushakashatsi mu guteza imbere ibidukikije bijyanye n’icyerekezo cy’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II). Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi wa REMA yagize ati: “Ibikubiye muri iki gitabo ni ibizadufasha mu kubungabunga ibidukikije hanateganywa ibikorwa by’iterambere bikagendera hamwe, bizafasha mu kurinda ibiza no mu guteza imbere umujyi usukuye kandi utoshye.”

Ibikubiyemo bireba ubukungu, imikoreshereze y’ubutaka, ibishanga, ibikorwa by’iterambere, inyubako, imihanda, ubusitani butoshye, gutera ibiti, kubungabunga amashyamba, guteza imbere ibikorwa by’urusobe rw’ibinyabuzima, iby’ubukerarugendo, gukumira iyangirika ry’ikirere n’umwuka duhumeka n’ibindi.

Muri iyi raporo bigaragara ko mu mujyi wa Kigali hakiboneka abana bahura n’ibibazo by’indwara z’ubuhumekero bangana na 4,6% hamwe n’iziterwa n’amazi mabi. Ibi byose biterwa no kutabungabunga ibidukikije neza.
Hatanzwe ibitekerezo ku kujya haterwa ibiti by’indobanure byakira umwuka, kuruta uko haterwaga ibifite utubabi duto dusongoye.

Hagarutswe ku kugira ibigega bifata amazi kuri buri rugo, mu kwirinda ko yasenyera abandi, hagashyirwa mu bikorwa ubwubatsi aho buri wese agira ahajya imyanda habugenewe hajyanye n’icyerekezo cy’iterambere, bityo hakirindwa gucukura imyobo myinshi mu ngo, gutera ibiti n’imbuga zitoshye ahagenewe guturwa n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamerere, Calorine Kayonga, yavuze ko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufite ubushobozi bwo kubungabunga ibidukikije kuri 50% by’ubuso bwose, bikazafasha mu kugira umujyi mwiza w’icyitegererezo kandi utera imbere.

Agira ati: “Vuba aha, abaminisitiri b’ibidukikije n’ubuzima bo muri Afurika bagaragaje raporo mu gitabo cya gatatu ku bidukikije (Environment and Outlook III) ko 60% by’indwara zo muri Afurika, ziterwa n’amazi mabi n’umwuka wanduye duhumeka. Mu Rwanda tuzakomeza gukemura ibyo bibazo dushyira mu bikorwa gahunda ikubiye muri iki gitabo twamuritse none.”

Fideli Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, we yagize ati: “Iki gitabo ni igitabo gikangura, gitanga impuruza kandi cyerekana aho tugana. Kizadufasha gukoresha umutungo kamere neza, bityo muri miliyoni ituye umujyi wa Kigali no mu mwaka wa 2040 izaba ituwe n’abarenga miliyoni eshanu, bazabashe kubaho bafite ubuzima bwiza babikesheje kuba barakumiriye iyangizwa ry’ibidukikije n’umutungo kamere.”

Igitabo REMA yasohoye kiswe "Kigali State of Environment and Outlook Report"

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza