IGIHE

REMA yakoze umukwabu wo guca amande no gufungira abacuruzi bapfunyika mu mashashi

9 30-05-2018 - saa 19:35, Thamimu Hakizimana

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyaciye amande kinafunga amaduka y’abacuruzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bapfunyikaga ibicuruzwa mu mashashi.

Iki gikorwa kiri muri gahunga yo kubungabunga ibidukikije, yatangiye ku wa 30 Gicurasi 2018, abakozi ba REMA bahera mu Mijyi wa Kigali n’indi iwunganira; irimo uwa Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare; Muhanga na Musanze.

Iki gikorwa cyageze mu maguriro manini (supermarkets) n’ahakorerwa imigati ndetse no muri za butiki ziciritse.

Abasanganwaga amashashi cyangwa bayapfunyitsemo bahitaga bacibwa amande bakanafungirwa amaduka, bagasabwa kuzayafungura ari uko bamaze kwishyura amafaranga baciwe.

Amaduka aciriritse yaciwe amande y’ibihumbi 50 Frw, amanini ibihumbi 100 Frw mu gihe inganda zacibwagwa ibihumbi 300 Frw.

Umuturage wafatwaga apfunyitse mu ishashi yacibwagwa ibihumbi 5 Frw.

Abacuruzi bakorera mu Karere ka Huye bagenzuwe bagasanganwa amashashi bose hamwe baciwe amande angana na 1,020,000 Frw; Muhanga bacibwa (ibihumbi 900Frw); Musanze (625,000Frw); Rusizi (855,000 Frw); Nyarugenge (ibihumbi 200),Gasabo (arenga 1,200,000).

Mu Karere ka Nyagatare ho abacuruzi bose hamwe bafatanywe amashashi baciwe amande y’ ibihumbi 420 Frw, Rubavu (260,000 Frw).

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukikije muri REMA, Dufatanye Israel, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yo kureba abakoresha amashashi mu buryo butemewe n’amategeko, ijyanye n’icyumweru cyahariwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Twazindukiye mu gikorwa cyo gushaka abakoresha amashashi mu buryo butemewe n’amategeko kijyanye n’icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije ndetse kijyanye n’umunsi mpuzamahanga uzaba ku itariki 5 Kamena 2018 wo kubahiriza umunsi mpuzamahanga w’Ibidukikije, uretse ko ari ibintu dusanzwe dukora mu kazi kacu ka buri munsi.”

Yakomeje ashishikariza abacuruzi n’abaturarwanda muri rusange kwirinda gukoresha amashashi atabora kuko bihanirwa n’amategeko

Umucuruzi witwa Gift Christine ukorera mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Gasabi, yavuze ko kuba yaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw kubera ko yasanzwe acuruza imigati n’amandazi apfunyitse mu mashashi yarenganyijwe.

Yagize ati “Ntabwo twari tuzi ko aya mashashi atemewe kuko uruganda rwa Tam Tam rutuzanira imigati n’amandazi rugemurira ahantu hose ku buryo tuba tuzi ko atari amakosa, kubera ko iyo umuntu agemurira umujyi wose aba azwi, rero kuba duhanwe rwo ntiruhanwe twumva harimo akarengane.”

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha isashi ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi ijana, kandi akamburwa iyo sashi, naho uyigurisha atabyemerewe agahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi 10 Frw kugeza ku bihumbi 300 Frw.

Imigati yafatiwe i Musanze ipfunyitse mu mashashi
Imigati yafatiwe mu Karere ka Nyagatare
Umukwabu wo guca amashashi mu Karere ka Nyagatare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rudahunga 2018-05-31 04:49:46

Ntamuntu witwaza ko atazi amategeko

2
Rudahunga 2018-05-31 04:49:46

Ntamuntu witwaza ko atazi amategeko

3
akarengane 2018-05-31 03:56:29

“Ntabwo twari tuzi ko aya mashashi atemewe kuko uruganda rwa Tam Tam rutuzanira imigati n’amandazi rugemurira ahantu hose ku buryo tuba tuzi ko atari amakosa, kubera ko iyo umuntu agemurira umujyi wose aba azwi, rero kuba duhanwe rwo ntiruhanwe twumva harimo akarenganeâ€

4
Tyler 2018-05-31 03:13:11

Congratulation to REMA, you took long time to do this. Please make sure that d2w Oxo-biodegradable plastics are used for packaging only isombe, meats and fishes. Our local paper bag manufacturers need to compete on the market as well.

5
Innocent 2018-05-31 01:12:26

Ahubwo ngewe nari ngize ngo REMA yazengurutse igihugu itanga ambalage abacuruzi n’abaguzi bashobora kwifashisha muburyo bworoshye muri gahunda z’ubucuruzi bwabo.
Mu minsi ishize habaye ikibazo ku bapfunyika mu mpapuro zakoze bivugwako zakwangiza ubuzima bw’abantu kandi koko nibyo.None mbaze REMA mu bushakashatsi yakoze yasanze guhitamo kuzipfunyikamo aricyo kiza abacuruzi n’abaguzi bari babonye cyangwa yari amaburakindi? REMA Dukunda kandi twemera koma urushyo ukome n’ingashyire ntabwo twumva ukuntu mwananirwa kubona emballage zemewe ku buryo n’umwana ukeneye irindazi rya 50 asabwa kuripfunyika mu isashe igura 100 ? Mu kunze kuvuga muti inzego z’abikorera niziyakore, bishoboka ko bigoye kuko zitayakora hanyuma Leta ifite inshingano yo kurinda ubuzima yadusyiriyeho uruganda ruyakora wenda nyuma ikazarugurisha abikorera ariko igikorwa cyatangiye? REMA rero mukorere ubushakashatsi kuri icyo kibazo hanyuma mugire Leta inama naho amande muzayaca muruhe kuko nta mbaraje zuzuje ibyo musaba zihagije ziri ku masoko cyane cyane mu biturage.

6
rujweba 2018-05-30 21:22:26

ehee!! nzaba ndora amaherezo yibibintu. gucuruza kwikigihe mbona ari nko kwigomwa utwawe. ngiyo imisoro ihanitse, kwishyura ibihano,kwishyura inzu, ubwose murumva tuzagera kuki? ni danger

7
Ntareyakanwa 2018-05-30 14:22:03

Ariko se REMA irareba igasanga ikibazo ari ibicuruzwa bipfunyitse mu ma sashi cg ikibazo ni aho amasashe ajugunywa ndetse n’uburyo akwiye kubikwa nyuma yo gukoreshwa?

uretse natwe n’i burayi usanga amasashi agikoreshwa kdi abaturage baho bazi uko bayabika nyuma yo gukoreshwa bityo ntiyangize ibidukikije.

Uretse kuba umuntu azi gukotana cyane( kwigaragaza mu cyama) nabyo bya nyirarureshwa, abahanga ntibahabwa imyanya mu nzego no mu bigo bya leta ngo babashe kugira aho bavana igihugu ndetse banagihe icyerekezo gihamye!.

Ingero zifatika za zimwe mu nzego na bimwe mu bigo bya leta usanga ababiyobora baba bahamiriza nta kintu ubona bibitseho mu bijyanye no kumenya ibyo bakora.

1. Police y’igihugu ishami rishinzwe imyitwarire y’abapolisi(PDU) rirajegajega ukurikije uko ibyaha niri gukorwa n’abapolisi birimo no kurasa mu kico .(Hari n’agashami kitwa Crackdown nako wapi kabisa )
2.Minisante,Mineduc,Minispoc,Migeprof ndetse n’ibigo bya leta byose bizishamikiyeho. ( Murajegajega buro zibafata ntizifunze ziraregetse)
3. REG,WASAC,EUCL.
4. RTDA irajegajega hamwe na RFTC yanyu kabisa murababaje!

Reka mbibarize mwe navuze haruguru" Ese kuba mu bigo byanyu nta departement y’ubujyanama muba mufite, mwe ubwanyu ntimwayigira ngo mutange service nziza?)

Ni ukuri murababaje!

8
lg 2018-05-30 14:17:37

Nibyo koko yarenganye iyo bavuga akabereka aho urwo ruganda, rubagemurira ruli ninaho bari gusanga menshi naho bo sibo bayikoraga si nabo bayipfunyika

9
alpha 2018-05-30 13:30:09

muzaduhe nimero ya rema tubabwire n’igishanga kimenwa mo ayo mashashi nindi myanda yangiza ibidukikije kandi ubuyobozi bubizi

Kwamamaza