Nyamasheke: Abaturage basabwe gufata neza amashyamba

0 20-12-2013 - saa 10:25, Rene Anthere Rwanyange

Minisitiri w’Umutungo kamere Kamanzi Stanislas arashishikariza abaturage b’Akarere ka Nyamasheke gutera ibiti byinshi no gufata neza amashyamba kuko bifitiye akamaro kanini Abanyarwanda bose.
Minisitiri Kamanzi Stanislas wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, bateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga umuhanda wa kaburimbo ku wa tariki ya 19 Ukuboza 2013, abasaba kubifata neza mu rwego rwo kubungabunga ubwiza bw’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’uyu (...)

Minisitiri w’Umutungo kamere Kamanzi Stanislas arashishikariza abaturage b’Akarere ka Nyamasheke gutera ibiti byinshi no gufata neza amashyamba kuko bifitiye akamaro kanini Abanyarwanda bose.

Minisitiri Kamanzi Stanislas wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, bateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga umuhanda wa kaburimbo ku wa tariki ya 19 Ukuboza 2013, abasaba kubifata neza mu rwego rwo kubungabunga ubwiza bw’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’uyu muganda, Minisitiri Kamanzi yavuze ko abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bamaze kumva akamaro k’amashyamba nk’uko bigaragara ku buso bumaze guterwaho ibiti muri aka Karere.

Kamanzi yavuze ko gutera amashyamba menshi bijyana no kuyafata neza no kumenya uburyo bwo kuyasarura bidahungabanyije ibidukikije. Akomeza abaturage bo muri aka Karere gutera ibiti byinshi bivangwa n’imyaka ndetse n’ibyera imbuto ziribwa, kuko bifasha no kurumbura ubutaka bukarushaho kwera neza.

Yibukije abaturage ko kuba baturiye Pariki ya Nyungwe ari abashumba b’umutungo w’Abanyarwanda. Yanabasabye kutigabiza umutungo wa Leta ahubwo bakawubungabunga, bityo ba mukerarugendo bagana aka Karere bagasanga gatoshye.

Mu muganda wakozwe, hatewe ibiti by’imitako ku muhanda wa kaburimbo. Muri iki gihe hatangijwe igihembwe cyo gutera mashyamba mu Karere ka Nyamasheke, hateganijwe guterwa ingemwe z’ibiti zirenga ibihumbi 700 ziganjemo ibiti bivangwa n’imyaka.

Minisitiri Kamanzi Stanislas yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Nyamasheke mu muganda wo gutera ibiti ku muhanda
Nyuma y'umuganda, Minisitiri Kamanzi yaganiriye n'abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza