Nyamagabe: Mu nkambi ya Kigeme hashyizweho ingamba mu kurengera ibidukikije

0 23-06-2014 - saa 08:10, IGIHE

Nubwo bisa n’ibigoranye kubona ibicanwa mu nkambi zicumbitsemo impunzi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu nkambi ya Kigeme ho mu karere ka Nyamagabe, hari amategeko yashyizweho yo guhana ugaragaye atema igiti.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga mu kagari ka Kigeme, ku ruhande rwo hepfo atarinjira mu nkambi yasanze bamwe mu mpunzi basatura ibiti maze atangira kubaganiriza bamubwira ko bari gushaka inkwi zo gucana.
Aba baturage bavuga ko inkwi basatura baba bazizaniwe na HCR (ishami (...)

Nubwo bisa n’ibigoranye kubona ibicanwa mu nkambi zicumbitsemo impunzi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu nkambi ya Kigeme ho mu karere ka Nyamagabe, hari amategeko yashyizweho yo guhana ugaragaye atema igiti.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga mu kagari ka Kigeme, ku ruhande rwo hepfo atarinjira mu nkambi yasanze bamwe mu mpunzi basatura ibiti maze atangira kubaganiriza bamubwira ko bari gushaka inkwi zo gucana.

Aba baturage bavuga ko inkwi basatura baba bazizaniwe na HCR (ishami rya Loni rishinzwe impunzi) noneho abayobozi b’inkambi bakazibagabanya bagendeye ku ngano y’abagize umuryango.

Inkambi ya Kigeme ikenera inkwi nyinshi cyane, bityo bamwe bakangiza ibidukikije

Kuri ibi banongeraho ko basobanukiwe neza akamaro ko kurengera ibidukikije dore ko badasiba kubirwirwa no kubyigishwa ; bityo ngo ntawemerewe kuba yatema igiti cyangwa ngo akigirire nabi kuko usibye kumenya akamaro kimufitye yanabihanirwa.

Umwe muri bo ati "Batwigishije ko tutagomba kwangiriza ibidukikije, twese rero turacungana ku buryo ntawapfa gutema igiti kuko inkwi baba baziduhaye."

Undi ati "Ibiti tubizi nk’ibidukikije bishobora kuduha umwuka mwiza ; ugitemye rero arahanwa kuko bitemewe."

Umuyobozi w’impunzi zo mu nkambi ya Kigeme, Buturo Eugene nawe asobanura ko nubwo nta muntu urafatwa yishoye mu gikorwa cyo gutema ibiti, mu nama zitandukanye bagirana n’impunzi babereka akamaro ko gufata neza ibidukikije, ndetse bakaba barashyizeho na gahunda ihamye yo gukomeza kubungabunga ibidukikije batera ibiti.

Buturo ati "Twavuganye n’abandi dufatanyije kuyobora inkambi ko tugiye gushyiraho umunsi w’umuganda, aho tuzafata agasozi k’intanagrugero tukagateraho ibiti, tukabyitaho ku buryo nitumara gutaha tuzasigira ishusho nziza abatwakiriye."

Mu minsi yatambutse higeze kujya havugwa ikibazo cyo kubura inkwi zo gucana ku mpunzi z’abanyekongo zicumbitse mu Rwanda aho rimwe na rimwe biraraga mu ishyamba bagatema ibiti batitaye ko hari kwangirika ibidukikije. Kubegereza ibicanwa no kubahugura mu kurengera ibidukikije ikaba ari imwe mu nzira basanga yarabafashije kwita ku bidukikije.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza