Ngoma: Imodoka yaguwe gitumo ipakira ibiti bya kabaruka, shoferi aracika

0 11-01-2014 - saa 13:49, IGIHE

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite pulake nomero RAB 308 G, yafatiwe mu mudugudu wa Cyembe, akagari ka Rwintashya, umurenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma, irimo gupakira ibiti bibuzanyijwe gucuruzwa bya kabaruka bizwi nk’umushikiri, maze umushoferi wari uyitwaye abonye ko aguwe gitumo n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze akizwa n’amaguru. Iyi modoka yavumbuwe ko irimo gupakira ibi biti by’umushikiri, mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 (...)

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite pulake nomero RAB 308 G, yafatiwe mu mudugudu wa Cyembe, akagari ka Rwintashya, umurenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma, irimo gupakira ibiti bibuzanyijwe gucuruzwa bya kabaruka bizwi nk’umushikiri, maze umushoferi wari uyitwaye abonye ko aguwe gitumo n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze akizwa n’amaguru.

Kabaruka cyangwa Umushikiri nubwo bifatwa nk'imari ngo kubicukura no kubicuruza ntibyemewe kuko bifatwa nko kwangiza ibidukikije

Iyi modoka yavumbuwe ko irimo gupakira ibi biti by’umushikiri, mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2014, ubwo umushoferi wari uyitwaye yitwikiraga ijoro akajya gupakira iyi mari ishakishwa cyane mu bihugu bituriye u Rwanda nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Rukumberi, Emmanuel Nyamutera yabitangaje.

Ubundi igiti cy’umushikiri cyangwa Kabaruka, kivugwaho ko gikorwamo ibintu by’igiciro, kuko ngo imizi ya bene iki giti ibasha gukorwamo imibavu, bityo bigatuma abantu benshi ndetse na ba rushimusi bagihigira hasi kubura hejuru ku buryo bakunze gushinjwa n’ubuyobozi bw’igihugu mu nzego zitandukanye ko baba bangiza ibidukikije mu gihe baba bacukura imizi y’ibi biti bikunze kuboneka muri Pariki y’akagera.

Kugira ngo iyi modoka ifatirwe mu cyuho ipakira imari itemewe, byatewe n’ubufatanye bw’abaturage kuko aribo babonye bibaho bakihutira guhuruza ubuyobozi buhita butabara bwangu, buhageze buhita bufatira mu cyuho kigingi wayo kuko shoferi we yari yabonye mbere baza atoroka atamenyesheje uwo bari kumwe. Kigingi yahise ajyanywa kuri sitasiyo ya polisi ya Sake acumbikirwayo.

Nyamutera avuga ko nyuma babaririje bagasanga iyi modoka yari yaturutse mu mujyi wa Kigali ije gupakira ibi biti ari iy’uwitwa Patrick Kayinamura, gusa ntibamenye niba ariwe wabatumye cyangwa ari ikiraka bakoreraga undi muntu.

Gitifu Nyamutera atangaza ko ari ku nshuro ya kabiri muri uyu murenge wa Rukumberi hafatirwa imodoka irimo gupakira ibi biti bikunze kugaragara cyane munkengero z’uruzi rw’Akagera. Ngo abaturage bakaba basabwa kujya batanga amakuru y’abantu bose babona barimo gupakira ibi biti, kuko ubucuruzi bwabyo butemewe mu Rwanda.

Imizi y'ibiti byitwa Umushikiri ndetse abandi bakavuga Kabaruka ni imari ikomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza