IGIHE

Musanze: REMA yasabye abaturage gukumira ibiza binyuze mu kubungabunga ibidukikije

1 18-03-2018 - saa 09:38, N.Kubwimana Janvière

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), cyasabye abatuye mu Karere ka Musanze n’abafite mu nshingano kurengera no kubungabunga ibidukikije kuba ijisho rya bagenzi babo kuko iyo bifashwe nabi ari kimwe mu bikurura ibiza bikunze kwibasira aka karere.

Ubu butmwa bwatanzwe mu mahugurwa yateguwe na REMA, yahuje komite z’ibidukikije kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku Karere aho yari agamije kureba ibibazo bikigaragara mu kwangiza ibidukikije no gufata ingamba zo kubikumira.

Bamwe mu bayitabiriye bemeza ko hari ibyo batasobanukirwaga bigatuma bangiza ibidukikije bibwira ko bashaka inyungu ariko ubu basobanukiwe neza uruhare rwabo mu kubyitaho.

Ayinkamiye Pelagie ni umwe mu bari bitabiriye amahugurwa yagize ati “Mu buhinzi twakoraga hari ibyo tutasobanukirwaga; nko mu Murenge wa Muko ku nkengero z’umugezi wa Mukungwa ntabwo twasigaga metero 10 zagenwe gusigara cyangwa tugahinga mu bishanga uko tubonye ariko ubu tumenye ko byangiza ibidukikije ikindi tumenye uruhare rwacu mu kubibungabunga natwe twirengera.”

Umukozi ufite mu nshingano kurengera ibidukikije muri REMA, Ange Irutingabo yemeza ko mu bidukikije hakigaragaramo ibibazo bituma bikomeza kwangirika ariyo mpamvu bakomeza gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Mu bidukikije haracyarimo ibibazo byinshi bikomeje kubyangiza harimo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugikorwa mu kajagari, imisarane itujuje ubuziranenge, abahinga ku nkengero z’imigezi ntibasige metero 10 zagenwe, kandi ibi ni bimwe mu biteza Ibiza bya hato na hato. Niyo mpamvu dukora ubukangurambaga biciye mu mahugurwa nk’aya kugira ngo buri wese amenye uruhare rwe mu kurengera ibidukikije.”

Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Musanze, Ngwijingabo Hyacinthe yavuze ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese kuko bitabayeho umuntu ntiyabaho nyamara byo bishobora kubaho adahari kuko ni we ubyangiza.

Umukozi ufite mu nshingano kurengera ibidukikije muri REMA, Ange Irutingabo
Abitabiriye aya mahugurwa basabwe kugirauruhare mu kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukumira ibiza
Bamwe mu bari bitabiriye amahugurwa ku kurengera ibidukikije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Paulin 2018-03-19 01:48:59

Ariko nabo bajye badufasha nkubu twarabandikiye tubagaragariza ibikazo cyavutse Kicukiro aho Abachinwa basutse ibitaka bari gukora umuhanda Nyanza_Rebero Nyamirambo iryo taka ryabaye nk’umusozi muri Site yari imaze gutunganyirinzwa imiturire abaturage bakoresheje amaboko n’amafranga yabo mu buryo kwo kwishakamo ibisubizo ariko ikibazo cyabaye agatereranzamba buri munsi uko imvura iguye iryo taka isuri iritembana mu baturanyi rikanadusenyere umunsi ryatembye ho rizaduhitana.
Nonese abaturage dukore iki? Ibi rero bizitira kandi bikanangiza imyumvire n’uruhare rwabo. Hakenewe ubufatanye no kuzuzanya kandi buri wese agakora inshingano ze

Kwamamaza