Mu myaka 28 Nyiramacibiri atabarutse ubukerarugendo bwita ku ngagi buramuzirikana

0 26-12-2013 - saa 11:58, Mathias Hitimana

Tariki ya 27 Ukuboza mu 1985 ni bwo Dian Fossey wari uzwi ku izina rya Nyiramacibiri wari umushakashatsi ku ngagi zo mu birunga yasanzwe yishwe n’abantu batazwi.
Kuri iyo tariki hibukwa urupfu rwe mu Rwanda no mu karere mu kubungabunga no kwita ku ngagi zo muri Pariki y’ibirunga, Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) kiboneraho umwanya wo gukangurira Abanyarwanda kwita ku no kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.
Ngoga Telesphore, Umuyobozi muri RDB ushinzwe kubungabunga Pariki (...)

Tariki ya 27 Ukuboza mu 1985 ni bwo Dian Fossey wari uzwi ku izina rya Nyiramacibiri wari umushakashatsi ku ngagi zo mu birunga yasanzwe yishwe n’abantu batazwi.

Kuri iyo tariki hibukwa urupfu rwe mu Rwanda no mu karere mu kubungabunga no kwita ku ngagi zo muri Pariki y’ibirunga, Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) kiboneraho umwanya wo gukangurira Abanyarwanda kwita ku no kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Ngoga Telesphore, Umuyobozi muri RDB ushinzwe kubungabunga Pariki z’Igihugu, yabwiye IGIHE ko ibyo Nyiramacibiri yakoraga bikwiye kubera urugero Abanyarwanda.

Yagize ati“Ubutumwa duhora duha Abanyarwand by’umwihariko abaturiye Pariki y’Ibirunga ni ukurushaho gusigasira uyu mutungorusange[ingagi] no gukangurira Abanyarwanda bose kurushaho kuwumenya no kuwuratira abandi.”

Akomeza avuga ko ingagi zo mu birunga nk’umwihariko w’u Rwanda, ari ikirezi u Rwanda rugomba kwereka amahanga, ati “Niba Nyiramacibiri w’umunyamahanga yaragize umutima ukunda ingagi zacu nk’ibinyabuzima, twe bene zo turusheho kuzikunda no kuzibungabunga duhereye ku kamaro zifite mu bukungu bw’Igihugu cyacu n’abagituye.”

Yanavuze ko abaturiye iyi Pariki bagumya gukumira ibikorwa byose byayihungabanya no guhashya burundu ba rushimusi mu ma Pariki.

Dian Fossey bitaga Nyiramacibiri yavukiye i San Francisco muri California mu mwaka wa 1932. Yaje gukura ari umuhanga , akunda inyamaswa, kugeza ubwo ava mu ishuri ry’ibijyanye n’ubucuruzi yari yahitiwemo na se, akomereza mu bijyanye no kwita ku nyamaswa, maze abona impamyabushobozi mu buvuzi bw’amatungo mu Ishuri rikuru rya California.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku itariki ya 27 Ukuboza mu 1985, aho yasanzwe yakubiswe cyane mu mutwe, anafite ibikomere by’umuhoro mu mutwe. Dian Fossey Nyiramacibiri akaba yarashyinguwe muri Kalisoke inyuma y’inzu yabagamo aho yabungabungaga ubuzima bw’ingagi abana nazo muri Pariki y’ibirunga.
Imva ye iri mu ri hagati y’ikirunga cya Kalisimbi na Bisoke, amazu yakoreragamo yo yarayasenywe yose.

Dian Fossey " Nyiramacibiri yibaniraga n'ingagi mu birunga

Izina rya Nyiramacibiri ryitiriwe byinshi

Mu karere ka Musanze na Rubavu uhasanga ibikorwa bitari bike bimwibukirwaho birimo Hoteli Muhabura, Ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi “Kalisoke Center”, hamwe na hoteli yamwitiriwe mu karere ka Rubavu “Nyiramacibiri hotel Diana Fossey.”

Hoteli Muhabura ibitse amateka ya Nyiramacibiri, icyumba cyayo nomero 12 yararagamo gisurwa na ba mukerarugendo batandukanye, kibamo ibitabo bye n’uburiri bwe n’ibindi bikoresho bye. Kuri ubu gisurwa na ba mukerarugendo basura u Rwanda banaza mu gikorwa cyo “Kwita Izina” no muri “Kwita Izina Caravan”.
Imva ya Nyiramacibiri iri kuri Kalisoke mu birunga, iri mu bisurwa na ba mukerarugendo.

Centre Kalisoke yasize ashinze ikorera mu mujyi wa Musanze, ifasha mu bushakashatsi butandukanye ku ngagi zo mu Birunga. Ikigo “Dian Fossey Gorilla Fund” nacyo cyashyizweho mu rwego rw’ubushakashatsi ku ngagi zo mu birunga nacyo gikomeje ubushakashatsi yatangije.

“Dian Fossey Gorilla Fund” ifatanyije na RDB bisobanurira abaturage uburyo bagomba kuzibungabunga, hirindwa ba rushimusi, banasobanurira abanyeshuri ku bigo by’amashuri kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwita ku ngagi.

Pariki y’Ibirunga ibarirwamo ingagi zisaga 480 ziri mu ngagi zo mu misozi 880 zibarizwa muri Afurika yose.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjiza amadovize menshi buri mwaka aturutse ku banyamahanga baza gusura ingagi.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza