IGIHE

Leta yatangiye umushinga wo guhindura amazi ya Nyabarongo urubogobogo

1 16-03-2018 - saa 11:32, Thamimu Hakizimana

Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba cyatangaje ko kiri gukora igenamigambi ry’imicungiire y’uruzi rwa Nyabarongo ku buryo amazi yarwo azahinduka urubogobogo aho guhora yuzuyemo isuri.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba,Tetero François, yatangaje ko hatangiye guterwa ubwatsi, amashyamba, imigano, hagacibwa n’amaterasi mu cyogogo cy’umugezi wa Nyabugogo kuko isuri imanukiramo ariyo iyitera gusa na nabi.

Yabwiye itangazamakuru ko hari gukorwa igenamigambi ry’imicungire ya Nyabarongo kugira ngo mu minsi iri imbere izahinduke urubogobogo.

Yagize ati “Turimo gukora igenamigambi ry’imicungire y’ikibaya cya Nyabarongo kuko kubungabunga umugezi nk’uyu bisaba kureba ahantu hose amazi atemba awinjiramo aho aturuka, tugashyiraho nk’ikarita igaragaza ahantu hose hangiritse n’ubuso bukeneye gukorwaho n’icyakorwa niba ari ahakwiye guterwa amashyamba cyangwa gukora amaterasi."

Yakomeje avuga ko iryo genamigambi riri kunozwa kandi mu gihe kitarenze amazi abiri rizaba risojwe ariko bihaye intego yo kurishyira mu bikorwa mu gihe kitarenze imyaka itandatu.

Mu bikorwa byo kubungabunga Nyabarongo hanarimo imishinga y’ibikorwa by’iterambere nko kubaka ingomero z’amashanyarazi, bigahindura imibereho y’abaturage.

Ayabasore Erneste wo mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, yagize ati “ Twabashije kubona amashanyarazi mu gihe mu myaka yashize ntayo twagiraga njye ubwanjye nanabonyemo akazi nkuramo ibihumbi 100 Frw. Ikindi kandi tutarakorerwa amaterasi imvura yaragwagwa ubutaka bukirukanka bwose na ya myaka wahize mugasanga iragiye ariko ubu ntikigenda.”

Ku nkunga ya Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda binyuze muri Water for Growth hamaze gukorwa amaterasi kuri hegitari zigera ku 1000 ziherereye mu turere twa Muhanga na Ngororero mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo kubungabunga Nyabarongo.

Water for Growth Rwanda ni umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyije n’u Buholandi ukaba ugamije kunoza imicungire n’imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda.

Uyu mushinga ugenzurwa na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWFA) ugaterwa inkunga na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda.

Amazi ya Nyabarongo ahora yuzuyemo isuri
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba,Tetero François, yavuze ko hari gukorwa igenamigambi ry’imicungire ya Nyabarongo kugira ngo izahinduke urubogobogo
Amaterasi yagiye aterwa mu cyogogo cya Nyabarongo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamana 2018-03-16 16:24:14

Ngo gushaka ni ugushobora. Nyabarongo uretse kuba izwi ho amateka atari meza kugeza naho izina rya yo, abanyarwanda barikoresha mu guc’imigani na yo itari myiza. Nk’uwo baca bagira bati: NYABARONGO NTIYCA, BURYA YICA UYIZANIYE. Bsigura ko ubusanzwe nta kibi yatwara uretse utiyahuye mo... Bakongera gukoresha izina rya yo batukana ngo: Puuu urakanywa Nyabarongo...Izwi ho kandi guhera keeeeeraaa ko ar’umugezi w’amazi y’ibirohwa(yanduye). Uko ibihe byagiye bisimburana abantu bavuka haza abandi, bose bagiye babona Nyabarongo isa nk’ivanze n’amaraso, ubundi kandi ikaba Urugina kubera itaka rimanuka ku misozi riyirokera mo. Igihe rero kirageze ko ishusho ya Nyabarongo ihinduka.
Ibindi bitekerezo bya jye cg ibyifuzo:
1- Leta ikwiye gushaka uko ica ingona zose muri Nyabarongo kandi birashoboka.
2- Nyabarongo igomba cg ikwiye kugirwa umuhora cg inzira y’amato.
Ariko har’icyo mvuga nanacyemeza 100%.
Nyabarongo iriya murora ntabwi yamye ishushe kurya tuyibona. Nyabarongo yishwe n’abantu.
Tuzi neza ko Nyabaringo yatangiye gupfa igihe, abanyaewanda batangiriye gurura bugufi bwa yo, agatangira guhinga ku misozi bugufi bwacyo. Uko imvura igwa isuru ikamanukan’itaka mu gishanga cya Nyabarongo, amazi n’ibitaka bikivanga. Ariko Iriya misozi yari ikigendrwa ho n’inyamanswa nyinshi mu myaka itari mtinshi cyane ishize. Aho inyamanswa bazihigiye cyane n’abazungu bakaza bazikubira mu cyanya cya zo bita Pariki, ubutaka bwo bwo guhingwa ho bukitongera, n’ibikingi by’abatware bitahingwaga mo, bigacibwa ho, abantu bagatangira guhinga ahantu hanini kandi aho babonye hose, byatumye basatira Ntabarongo bayihinga bufi.

Kwamamaza