Kigali: Haracyari ibicuruzwa byinshi bigitangirwa mu mashashi yaraciwe

0 4-05-2014 - saa 12:27, Claude

Abacuruzi batandukanye mu Mujyi wa Kigali batanga ibitekerezo bitandukande ku ikoreshwa ry’amashashi aho bamwe bemeza ko kugira ngo azacibwe burundu mu Rwanda bizafata igihe kirekire kuko hari ibicuruzwa bidashobora gupfunyikwa mu bipapuro.
Ibi babitangarije IGIHE mu gihe Hashize myaka isaga umunani, Leta y’u Rwanda iteye intambwe mu kurengera ibidukikije harwanywa ikoreshwa ry’amashashi n’ikwirakwizwa ryayo.
Nyuma yo gukuraho ikoreshwa ry’amashashi yasimbuwe n’ibikoresho bikozwe mu mpapuro (...)

Abacuruzi batandukanye mu Mujyi wa Kigali batanga ibitekerezo bitandukande ku ikoreshwa ry’amashashi aho bamwe bemeza ko kugira ngo azacibwe burundu mu Rwanda bizafata igihe kirekire kuko hari ibicuruzwa bidashobora gupfunyikwa mu bipapuro.

Ibi babitangarije IGIHE mu gihe Hashize myaka isaga umunani, Leta y’u Rwanda iteye intambwe mu kurengera ibidukikije harwanywa ikoreshwa ry’amashashi n’ikwirakwizwa ryayo.

Nyuma yo gukuraho ikoreshwa ry’amashashi yasimbuwe n’ibikoresho bikozwe mu mpapuro bishobora kubora bikaba inshuti z’ibidukikije.

Nubwo amashashi yaciwe, ntibikuyeho ko agikoreshwa ndetse akanagurishwa,cyane cyane mu bacuruzi baciriritse n’abinjiza ibicuruzwa biva mu mahanga mu Rwanda bikava aho bikorerwa bipfunyitse mu mashashi.

IGIHE yakusanyije bimwe bu bicuruzwa biciriritse bigikoresha amashashi, bikaba bitondetse mu buryo bw’amafoto. Aha bituma hibazwa aho aya mashashi ajya nyuma yo gukoreshwa kw’ibicuruzwa birimo.

Urutonde rugaragara mu mafoto ni urw’ Umuceri, ibishyimbo bitetse, indagara, ubunyobwa, umunyu, capati, inyama, amashaza, Peterori n’ibindi.

Ibishyimbo bihiye bipfunyikwa mu mashashi
Capati na zo zimenyereweho gupfunyikwa mu mashashi ku batazirira aho baziguze
Isafuriya ziva mu ruganda zipfunyitse mu mashashi
Indagara n'ubunyobwa na byo biri mu bitangirwa mu mashashi
Inyama zishyirwa mu mashashi kuko akeshi ziba zijojoba
Abacuruza ubucogocogo baba bafite ibicuruzwa biza mu mashashi

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ubw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu ntibihwema gushishikariza abacuruzi n’abaturage muri rusange kudakoresha amashashi kuko zitabora, zikaba zibangamira imikorere myiza y’ubutaka.

Mu mwaka washize ubuyobozi bwa REMA bwatangarije itangazamakuru ko nubwo amashashi yaciwe hari ibyo udashobora kuyakuramo bitewe n’isuku y’ibiyapfunyitsemo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza