IGIHE

Kigali: Ahimuwe inganda hatangiye gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo (Amafoto)

12 19-06-2018 - saa 21:59, Thamimu Hakizimana

Umujyi wa Kigali watangiye gushyira ubusitani buzajya butemberwamo mu gace kahoze ari ak’inganda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Ubu busitani buzaba bwitwa “Gikondo Recreation Park” buri kuri hegitari 1,8 buzahindura isura y’aka gace kahozemo inganda zimuwe mu gishanga.

Aha hantu hazaba ari nyaburanga, abanyakigali n’abatembereye mu murwa mukuru w’u Rwanda bakazajya bahasohokera.

Mu gutegura ubwo busitani, hamaze guterwa ibyatsi n’ibiti birimo imivumu, imiko, iminyinya, indabo z’amoko anyuranye; hari gukorwa utuyira tw’abanyamaguru; hanatunganywa utudendezi tw’amazi aturuka mu masoko.

Ushinzwe kurengera ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Umuhoracyeye Alice, yatangarije IGIHE ko nyuma y’umwaka umwe abantu bazaba batangiye gutemberera muri ubu busitani.

Yagize ati “Ubu igice cya mbere cyo kuhatunganya kirarangiye, hagiye gukurikira icyiciro cya kabiri cyo kuhashyira udutebe two kwicaraho, ubwogero, ubwiherero n’amatara ku buryo mu kwa gatandatu k’umwaka utaha abantu bashobora gutangira kuhatemberera.”

Yongeyeho ko buri muntu yemerewe gusura ubu busitani kandi n’amazi atujuje ubuziranenge kuburyo yakogwamo, azakikizwa udutebe kugira ngo abifuza kwifotoza bajye bayifotorezaho.

Umuhoracyeye akomeza avuga ko icyiciro cya gatatu cyo gutunganya "Gikondo Recreation Park" kizaba ari icyo kuringaniza ubutaka, gusenya inyubako zihegereye no kuhatunganya ku buryo n’umuntu uri kure azajya abasha kwihera ijisho.

Busitani bwa “Gikondo Recreation Park” buzarangira gutunganywa butwaye miliyoni 600 Frw.

Imirimo yo gukora ubusitani bwa “Gikondo Recreation Park” irarimbanyije
“Gikondo Recreation Park” izarangira gutunganywa itwaye miliyoni 600 Frw
Ahahoze inganda niho hari gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo
Hatewe amoko anyuranye y'indabo
Ubusitani bwatangiye kugira isura nziza
Hari kugenda hatunganywa amazi ababishaka bazajya bifotorezaho
Ubusitani buzatangira gutembererwamo muri Kamena 2019
Hari kugenda hubakwa n'utuyira tuzajya tunyurwamo n'abaje kuruhukira mu busitani

Amafoto: Thamimu Hakizimana

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Hope 2019-04-24 01:46:02

Igitekerezo cy ikiyaga ni cyiza

2
kanyarwanda 2018-09-26 03:50:19

Ni byiza cyane ariko Umujyi uri kwibanda cyane ku busitani ukirengagiza ibibuga by’imikino nka football, volley ball n’ibindi kandi aribyo bigira uruhare runini cyane guha abatuye umujyi aho kwidagadurira. Ibibuga by’imikino bifasha abantu gukora sports bakagira ubuzima bwiza. Ntabwo bikwiye ko buri gihe abaturage tujya gukorera siporo rusange ya buri kwezi muri parikingi ya Rwanda Revenue Authority kandi hari n’ahandi hatunganywa naho hakahunganira. Kutagira ibibuga by’imidagaduro biri mu bikururira abakiri bato ingeso mbi nko kwishora mu biyobyabwenjye kuko batagira akazi kandi bakabura naho bidagadurira. Mugabanye ubusitani hanyuma munatekereze no kuri ibyo bibuga.

3
Kagabo 2018-09-25 09:49:28

Kuki haterwa indabo gusa n’ibiti by’umurimbo ntihajyemo n’ibiti by’imbuto nk’imyembe,amacunga,...? Mubitekerezeho!

4
IG 2018-08-14 07:00:30

Ubusitani kuki? Ni haterwe ISHYAMBA!!! Kuko ishyama niryo rifasha mu gusukura ikirere cyuzuye imyuka mibi...

5
IG 2018-08-14 07:00:21

Ubusitani kuki? Ni haterwe ISHYAMBA!!! Kuko ishyama niryo rifasha mu gusukura ikirere cyuzuye imyuka mibi...

6
Mahoro Yunnis 2018-06-21 05:30:18

Wawoo, ni byiza vraiement, gusa igihe hataraboneka, reka mbarangire Ruhondo Beach Resort ni ahantu heza , hari ubwiza nyaburanga uba witegeye ibirwa, amafi yaho ntahenze , urya ibiribwa bikimeza neza, hamagara 0788356603 .Wasanga waramenyereye kurara mu nzu gusa, uzaze ukambike mu ihema uzaryoherwa nawe ujye ubona icyo ubwira abandi#visitRwanda

7
anitha 2018-06-21 04:02:47

aliko cotraco ntakobatagira ngo bayishakirisoko koko, ayoma pavés nutwoturabo ndeba nibyobigiye gutwara 600.000.000frw zose binatwarimyaka ibiriyose??? kwiyo jardin mbonirutwa niyo murugorwanjye itantwaye na 500.000Frw.!!!! iyongengo yimari y’akarere yakokayabo barabura kuyishira mukudushakira amazi ko gikondo na kicukiro twagowe tumara amezi namezi tutayabona none bagiye kuyasesagura mungirwa busitani tuzajya twilirwa turebuko bamenamazi babwuhira natwe twabuze nayokunywa doreko nimpeshi yageze, ndabona za arsenal zarabaye nyinshi

8
degau 2018-06-20 11:51:24

Ariko mumbwire koko. Umuntu ashatse gutembera yanjya hariya ? Ngizo inzu za Rukarakara hakurya, ngurwo urusaku rw’imodoka. Nta parking. Ntabwo hashashe. Mbega njyewe no kubyumva igifu kiranrya.

9
lolo 2018-06-20 10:37:43

Ka hectar kamwe n imisago ntigahagije kuko Kigali iragenda irushaho kugira abayituye benshi. Hakozwe hose byaba super. Twakwidagadura ye!

10
Igitekerezo 2018-06-20 03:49:34

Bazareke umuntu wese ushaka kuhatera igiti ajye yishyura maze ahatere igiti maze kimwitirirwe, nkuko no mubindi bihugu bigenda bikorwa, bashyireho na ahantu ha parking ya camping car, food truck,camping ⛺,ahantu ho guparika amagare,ahantu ho gu charginga phone, n ahantu ho kugaburira inuma n izindi nyoni.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza