IGIHE

Kigali: Abafite ibikorwa mu bishanga basabye guhabwa aho kwimukira n’ingurane

9 30-01-2019 - saa 16:55, Akayezu Jean de Dieu

Abaturage batuye n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali, basabye ubuyobozi kubashakira aho kwimukira bagahabwa n’ingurane ku butaka bwabo kuko hari ababufitiye ibyangombwa.

Aba baturage batangaje ibi nyuma y’ubugenzuzi buri gukorwa n’Umujyi wa Kigali, ufatanyije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Ni ubugenzuzi buri gukorerwa mu bishanga biri mu turere tw’Umujyi wa Kigali, aharebwa niba ibikorwa byagombaga kuvanwamo byaramaze kuvamo. Uyu munsi ubugenzuzi bwakorewe mu Karere ka Nyarugenge.

Bavukiyehe Eugène ufite ububiko bw’ibishyimbo n’ibigori mu gishanga kiri mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge yavuze ko n’ubwo ibyo ari gusabwa n’ubuyobozi yabyumvise kandi abishyigikiye ariko afite impungenge z’aho azimurira ibikorwa bye.

Yagize ati “Ahubwo bagombye gutekereza niba bashaka ko tuhava, twashoye amafaranga muri banki baduhe amafaranga y’ingurane tugende tugure ahandi tubone ubwimura ibikorwa dufite aho tubijyana.”

“Kuko ntabwo wabwira umuntu washoye miliyoni akarangura ibintu warangiza ukamusaba kubyikorera adafite aho abijyana. Twifuza baduhe ingurane dushake aho twimukira.”

Mbarushimana Ibrahim uzwi ku izina rya Braaza, na we ufite ibikorwa birimo amacumbi, resitora n’igaraje mu gishanga cya Nyabugogo yagize ati “Igishanga ndacyumva kandi gukoreramo ibintu byangiza ibidukikije si byiza ahubwo nibagenzure metero mfite kuva ku gishanga nasize metero 50 izindi nzikoramo ubusitani.”

Braaza avuga ko yumvise amabwiriza kandi nawe yiteguye kubungabunga igishanga.

Kugeza ubu ibishanga byo mu mujyi bibarizwaho ibikorwa bitemewe birenga 2,000 birimo 1,600 by’ubwubatsi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko hashize umwaka urenga abaturage bakabaye baramaze kuvana ibikorwa byabo mu bishanga ari nayo mpamvu hongeye kubaho iri genzura.

Rwakazina yavuze ko abari gusaba guhabwa ingurane ahanini barimo “Abafitemo ibikorwa badafitiye uruhushya na rumwe, ari urwo kubaka, gukoreramo cyangwa ibyangombwa by’ubutaka.”

Yakomeje agira ati “Abo rero ni nabo twari tugendereye kuko ingurane uko bigaragara izakorwa ariko bisaba kugira ngo habeho ubwumvikane. Mu gihe batarahabwa ingurane bakamenya ko iki ari ikibazo nabo kibafitiye ingaruka bakatwemerera kuvamo tugacunga igishanga neza nyuma bakazahabwa ingurane.”

Ikijyanye no guhabwa aho bimurira ibikorwa, Rwakazina, yavuze ko Kigali ari ngari kandi ubuyobozi bwiteguye kubafasha kugira ngo bubahirize amabwiriza yo kubungabunga ibishanga.

Mu Rwanda habarizwa ibishanga 935, bigize ubuso bungana 10.6% ku butaka bw’igihugu. Bifite uruhare rukomeye mu buhinzi butunze Abanyarwanda barenga 70%.

Kuva mu 1900, ibishanga birenga 64% byarasibamye mu gihe 50% y’ibiri mu Mujyi wa Kigali byazamuweho ibikorwa bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko ibishanga bifite akamaro mu kurengera ibidukikije, ubuzima bw’abantu n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Ibishanga akamaro kanini bifite, ni uko byakira ayo mazi kandi ayo mazi aho akenewe bya bishanga birayarekura agafasha kuhira no kugaburira indi migezi. Ikindi ni uko bifite umwihariko wo kuyungurura ayo mazi, kandi ibishanga ni umwihariko wo kuba iwabo w’ibinyabuzima bitandukanye.”

Iri genzura ribaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga ku wa 31 Mutarama 2019 mu birori bizabera muri Kigali Serena Hotel. Uyu munsi usanzwe wizihizwa ku wa 2 Gashyantare buri mwaka.

Bavukiyehe Eugène wambaye imyenda y'umweru yereka ubuyobozi bw'Umujyi ibikorwa afite muri iki gishanga
Mbarushimana Ibrahim wamamaye ku izina rya Braaza, afite ibikorwa bigomba kuva mu gishanga
Aha Braaza yerekanaga ibyangombwa by'ubutaka n'ibyo yagiye ahabwa bimwemerera gukorera muri iki gishanga
Meya w'Umujyi wa Kigali yagiye agenzura niba bafite ibyangombwa by'aho bakorera
Kwa Braaza hari inyubako y'agatangaza yubatse hejuru y'ikiyaga
Braaza afite n'ubwato bwambutsa abaza mu kabari n'amacumbi afite muri iki gishanga
Ubuyobozi bw'Umujyi bwagiye butanga iminsi yo kuba abafite ibikorwa mu bishanga babikuyemo
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya avuga ko kubungabunga ibishanga ari ikintu cyo kwitabwaho
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yasabye Braaza kuvana ibikorwa bimwe muri iki gishanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kitoko 2019-02-26 02:35:24

Njye nibaza ahubwo kuki bahisemo bamwe abandi bakabareka kandi ugasanga baregeranye,imbibi zirareshya uvuye mu rufunzo,gusa ibishanga bya kigali nibabihinge kera heragamo imboga nziza cyane zahingwaga nabanyururu bagahingamo namateke nibisheke tukajya kwisoromera

2
makuza 2019-02-01 03:06:37

Erega Leta ibafashye

3
Issa 2019-01-31 04:02:51

Nka Leta Nk’umubyeyi Yabaha Ingurane Bakahavana Ibyo Bikorwa Byangiza Umutungo Kamere Bifitiye Inyungu Rubanda Rugali Bakahimuka. Hakajya Ibyagenwe Kuhakorerwa Bitakangiza Ibidukikije Mu rwego rwo Kurengera Rubanda Nyamwinshi

4
gigi 2019-01-31 03:50:15

Issa

Nka leta Nk’umubyeyi Yabaha ingurane Bakavana ibyo bikorwa byangiza umutungo kamere
ufitiye inyungu Rubanda rugali Bakahimuka. Hakajya Ibyangenwe Gukorerwa bitakwangiza Ibidukikije
mu rwego rwo kurengera Rubanda Nyamwishi.

5
mat 2019-01-30 21:26:58

Nkawe Kalisa ufite ubwonko ? Business yawe ivuze iki ku kibazo kireba abanyarwanda bariho ubu n’abazavuka. it is just trivial. Niba uri mu gishanga, just vamo, nta negociations zindi zikenwe keretse ubaye waragiyemo ubiherewe icyangombwa n’ubuyobozi. ibindi byose bitari ukuvamo completely ni isoko y’amanyanga. Just nimuve mu bishanga nta kindi musabwa.

6
Shanga 2019-01-30 17:20:29

Ese babungabunga ibishanga bate?uziko ari ukubona umuntu yitereye imbere bati va aha,nonese arajya he?mwereke aho ajya kandi unamuhe ingurane z ibye.maze kubona ko aba bantu bagira ubuswa pe,muzarebe amasoko n amagare cg za hoteri zubatswe ariko nanuyu munsi bikaba bidakoreshwa byaratangiye no gusenyuka ,ubuse baba bafite mibare ki uretse kuduhombya imisoro yacu gusa.none aba bantu babonye igishanga gipfa ubusa bati reka tukikoreshereze dore bahagize neza none aba baraje bati muhave,bahave hajye iki?hasigarire aho kandi hatabuze uhabyaza umusaruro?rwose mwisubireho kuko mufite ubuswa bwinshi pe,wagirango murashaka ko abantu basabiriza pe.

7
Nkundimfura jean claude 2019-01-30 15:19:50

ibishanga bifite umwihariko wo kubika amazi ndetse no kuyasukura (babyita phyto epuration bikorwa mu buryo buri naturelle ariko reba amagaraji ari muri kigali mu bishanga reba abatwikiramo amapine abajugunyamo imyanda itabora bituma urusobe rwibinyabuzima bihazaharira buriya ugomba kumenyako hari isano rya hafi tugirana n’ibidukikije bivuze ngo bititaweho nitwe ingaruka zigarukaho ariko byitaweho abantu bagira ubuzima bwiza ya mazi yamara gusukurwa n’igishanga akiy’infiltra niyo asubira mumasoko tukongera tukayanywa ,reba kumasite amwe yomuri chine kubera kutabungabunga ibishanga bimwe na bimwe toxicite yariyongereye none abantu bo mwibyo bice barwara amakaseri kuko ayo mazi nyine birangira asubiye mu migezi kandi ntitwabaho tudakoresha amazi.
mwikoresha amarangamutima ahubwo bongereho guca burundu des polluants organique persistant.
kubungabunga ibidukikije ni ukwibungabungira ubuzima bwacu twe turiho ndetse no kuneza yabazadukomokaho.
Mukomere cyane igihe turabakunda muduha inkuru ziri updates courrage cyane.!!!

8
kalisa Clement 2019-01-30 12:32:17

ark niba umuntu ari muri business
.warangiza ngo genda .baba bumva ubishyirahe ? nibatange ingurane barebe ko bidakemuka ark baravuga gufunga ark nti bazirikana ese aba bazabaho bate?

9
Kna 2019-01-30 09:15:14

gusa numva abahafite ibikorwa by’imyidagaduro bitangiza ibidukikije, babareka kuko no muri Europe na Canada niko bimeze ibishanga niho abantu basohokera bakaruhuka, gusa leta igakurikirana imikorere yabyo niba itangiza ibidukikije nokureba niba amazi ahanyura yarateguriwe aho anyura yerekeza mumigezi cg mubiyaga binini.

Kwamamaza