Kayonza: Abaturage babonye uburyo bushya bwo kutabangamira Pariki

0 24-12-2013 - saa 12:48, Nsabimana Emile

Abaturage b’Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, barakangurirwa kurengera ibidukikije bacana ibicanwa bike kandi bagakoresha amashyiga (Imbabura) adasohora umwuka uhumanya ikirere birinda guhungabanya no guteza ubutayu Pariki y’Akagera batuririye.
Ku ya 23 Ukuboza 2013 mu Murenge wa Mwili bamurikiwe amashyiga ya kijyambere akozwe ku buryo urukwi rungana n’umuhini w’umukoropesho ruhisha inkono y’ibishyimbo, bigatwara ibicanwa bike kandi amashyiga adasohoye umwuka uhumanya ikirere. (...)

Abaturage b’Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, barakangurirwa kurengera ibidukikije bacana ibicanwa bike kandi bagakoresha amashyiga (Imbabura) adasohora umwuka uhumanya ikirere birinda guhungabanya no guteza ubutayu Pariki y’Akagera batuririye.

Ku ya 23 Ukuboza 2013 mu Murenge wa Mwili bamurikiwe amashyiga ya kijyambere akozwe ku buryo urukwi rungana n’umuhini w’umukoropesho ruhisha inkono y’ibishyimbo, bigatwara ibicanwa bike kandi amashyiga adasohoye umwuka uhumanya ikirere.

Amashyiga akoze mu buryo busa nk'ubu kandi mu byuma bisa nk'ibi, akagira ahajya udukwi duke nk'imbabura ndende zisumba indobo nini

Izi mbabura zikozwe ku buryo hatekerwa mu nkono imwe, hagashyirwamo udukwi duke kandi duto bityo inkono ikabira mu minota itarenga 15 ikaba yahiye. Mu gihe mu minota itanu iba ibize yashyirwa mu bikoresho by’ibikono (runonko) bigize aya mashyinga ariko biri ukwabyo, bigakomeza guhisha inkono kuko bibika ubushyuhe bungana n’ubwo bateruranye inkono ku mbabura. Aya mashyiga mu gihe cy’iminota 30 ahisha amoko arenga atatu y’inkono (ubwoko bw’ibitetswe) mu gihe gito.

Hakoreshejwe ubu buryo bushya abana bari babonye ibyo kurya mu minota itanu

Bamwe mu baturage ba Mwili bavuga ko bishimiye aya mashyiga, gusa ngo arahenze kandi akwiye ababyiruka kuko ari bo babasha kuyakoresha neza kuko bisaba impapuro zo gutereka mu bikono (runonko) zo gukomeza gushyushya ibyo kurya bigahiramo neza. Abandi basanze bakwiye kuyagura nubwo badafite ubushobozi, kuko babonye adatwara inkwi.

Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA, gifite gahunda yo gushishikariza abaturage gukoresha ibicanwa bike; bagakoresha n’amashyiga ya kizungu. Amashyiga nk’aya na yo aje kubafasha muri gahunda yo kurengera ibidukikije hanirindwa iyangirika ry’ikirere n’umwuka abantu bahumeka utera indwara nyinshi ziganjemo iz’ubuhumekero mu gihe imyotsi myinshi ihumanya. Ibi biteza ingaruka cyane ku bana bato usanga bibasirwa n’indwara z’ubuhumekero muri Afurika.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kayonza, Uwibambe Consolée,avuga ko bizanagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage hirindwa gusesagura ibicanwa. Ibi ngo bizanagira akamaro mu gufata neza ibiti n’amashyamba muri aka karere gakunda kwibasirwa n’izuba, bityo hakoreshwe ibiti bike ibindi bitange imvura binarinde ubutayu.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimye ubu buryo

Ugenekereje ibilo 10 by’ibiti bivamo ikilo kimwe kimwe cy’amakara, bityo kuba izi mbabura zizakoresha inkwi nke ntizinateze umwotsi bizagira uruhare mu kugabanya umubare w’ibiti bitemwa bigatwikwamo amakara.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza