Inzobere mu bwubatsi mu kubumbatira ubutaka bwubakwaho

0 25-01-2014 - saa 16:33, IGIHE

Inzobere mu bwubatsi zikorera mu kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) n’abo mu bigo by’abikorera barashakira hamwe umuti urambye wo kubungabunga ubutaka bwubakwaho inzu n’imihanda, cyane cyane habungabungwa imikingo mu rwego rwo guhangana n’ibiza. Eng. Rwihunda Fred, Umuyobozi w’urwego rw’aba “engineers” mu Rwanda, atangaza ko guhuza abahanga mu bwubatsi, hari hagamijwe kongera ubumenyi bwabo, bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.
Agira ati: “Hagamijwe kongera (...)

Inzobere mu bwubatsi zikorera mu kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) n’abo mu bigo by’abikorera barashakira hamwe umuti urambye wo kubungabunga ubutaka bwubakwaho inzu n’imihanda, cyane cyane habungabungwa imikingo mu rwego rwo guhangana n’ibiza.

Aba Engeneers bari guhugurwa ku kubumbatira neza ubutaka hirindwa ibiza

Eng. Rwihunda Fred, Umuyobozi w’urwego rw’aba “engineers” mu Rwanda, atangaza ko guhuza abahanga mu bwubatsi, hari hagamijwe kongera ubumenyi bwabo, bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.

Agira ati: “Hagamijwe kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga mu bwubatsi, tugendeye ku by’ahandi bakoresha kugira ngo natwe bidufashe. Ibyiza ni ugukora ibiramba n’ubwo byaba bihenze aho gukoresha ibihendutse bitarama.”

Eng Ruhinda akomeza atangaza ko amahugurwa nk’ayo azahoraho akagera ku bo bireba bose, kuko azajya atangirwa mu Rwanda aho kohereza bake hanze, kandi bihenze. ati “Guhugurirwa mu Rwanda bituma higa benshi, kandi imyitozo ikorewe ku butaka bazakoreraho umunsi ku wundi. Buri wese akwiye kugira inyota yo kumenya kandi ibigo bakorera bibifashemo.”

Eng Kazawadi Papias Dedeki, Umuyobozi Mukuru wa Star Constraction Company Ltd, umwe mu bateguye ayo masomo y’ikarishyabwenge ku bahanga mu by’ubwubatsi, atangaza ko bigiye hamwe uburyo bajya bahangana n’ibiza cyane cyane habungabungwa ubutaka bwubakwaho.

Agira ati “Twashatse gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo duhura na byo aho dukorera, cyane cyane habungabungwa ubutaka bwubakwaho kugira ngo burindwe gutenguka. Ibi bizafasha kujya hakorwa inyigo zimbitse mbere y’uko imirimo itangira. bizaba igisubizo ku mikoreshereze y’ubutaka.”

Eng. Nkurunziza Alphonse ushinzwe imishinga muri NPD COTRACO, atangaza ko amasomo y’ikarishyabwenge bahawe yatumye basesengura bimwe mu bibazo bigaragara mu bwubatsi, kandi biga uburyo bigomba gushakirwa umuti. Ati “Bizadufasha gukorana mu mirimo yacu ya buri munsi, ku buryo bimwe mu biza byaterwaga no kubifata ko byoroshye bitazongera kubaho, kuko hazajya hakorwa inyigo zimbitse mbere yo gutangira umushinga wo kubaka.”

Uwanjye Munyaneza Yvette, Umukozi muri RTDA, atangaza ko amasomo bahawe yari akenewe ku bakora umurimo w’ubwubatsi bose, baba abakorera Leta ndetse n’abikorera, kimwe n’abandi bose barebwa n’imirimo ijyanye no kubungabunga ubutaka, kuko bizafasha gukumira ibiza. “Hakenewe ikoranabuhanga rihanitse ‘Softwares’ zifasha mu kumenya kubungabunga ubutaka, bityo byinshi bizashobore kubonerwa ibisubizo birambye.”

Amahugurwa yatanzwe n’impuguke zo muri AMC (Africa Management Communication International) yo muri Afurika y’Epfo, ku bufatanye n’Urwego rw’aba “Engineers” mu Rwanda (IER: Institute of Engineers of Rwanda) yamaze iminsi itatu.

Abakozi bagera kuri 26 baturutse muri RTDA, NPD COTRACO, MINAGRI binyuze muri KWAMP, Private Consultant na Horizon nibo bahuguwe. Izo nzobere mu bwubatsi zazengurutse Umujyi wa Kigali harebwa ahaba hakorwa amakosa mu bwubatsi n’uburyo yakosorwa.

Eng Fred Rwihunda, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya IER

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza