Inganda zo mu Rwanda ziracyabura 40% mu kwita ku bidukikije uko bikwiye

0 1-02-2014 - saa 06:23, IGIHE

Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) ivuga ko inganda zikorera mu Rwanda zicunga neza ibizikorerwamo ndetse zikita ku bidukikije ku kigero cya 60% ariko hakaba hakiri byinshi byo gukora birimo gukoresha amazi, umuriro ndetse no kubyaza umusaruro imyanda iva muri izi nganda.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi ushinzwe inganda nto n’ibigo by’imari iciriritse, Ruzibukira Alex, yabitangaje mu nama yateguwe n’iyi minisiteri ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (...)

Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) ivuga ko inganda zikorera mu Rwanda zicunga neza ibizikorerwamo ndetse zikita ku bidukikije ku kigero cya 60% ariko hakaba hakiri byinshi byo gukora birimo gukoresha amazi, umuriro ndetse no kubyaza umusaruro imyanda iva muri izi nganda.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi ushinzwe inganda nto n’ibigo by’imari iciriritse, Ruzibukira Alex, yabitangaje mu nama yateguwe n’iyi minisiteri ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije mu Rwanda (REMA).

Ruzibukira yavuze ko kwita ku bidukikije bimaze kugera kuri 60% berekeza kuri 80% mu mwaka wa 2017 ndetse ni 100% mu mwaka 2020.

Nk’uko byagaragajwe na Niyonzima Steven, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana uko inganda zikoresha amazi n’umuriro ndetse no kubyaza imyanda umusaruro mu kigo RRECPC (Rwanda Resource Efficient and Cleaner Production Centre) yavuze ko abantu bafite inganda bagomba kumenya ibyo basohoye n’ibyinjiye kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze.

Yagize ati ‘‘Amazi ndetse n’umuriro biri mu bintu bitwara amafaranga menshi kandi uburyo bwo kubigabanya burashoboka.’’

Niyonzoma yavuze ko aho gukoresha uruhombo usuka amazi ahantu ugiye gukora isuku, wakoresha igitambaro cy’itorosho ugakora isuku neza kandi ukaba unagabanyije n’amazi ashobora gukoreshwa, nawe bikagufasha kugabanya amafaranga wishyuraga ku mazi ndetse n’umuriro birashoboka.

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku bidukikije, Ruzibukira yavuze ko MINICOM yashyizeho amabwiriza ku bifuza gutangiza inganda asobanura uburyo mu bikorwa byabo bya buri munsi bakomeza kwita ku bidukikije.

Umwe mu bari bitabiriye iyi nama, Munyaneza Raaj, umuyobozi ucyuye igihe w’uruganda rwa Utexrwa, yavuze ko ibyo u Rwanda rukora byo kwita ku bidukikije bikorewe igihe.

Yagize ati ‘‘Ubu twatangiye gukoresha amamashini adasaba umuriro mwinshi kandi agatanga umusaruro ibi byose ni zimwe mu ngamba twafashe mu kubungabunga ibidukikije.’’

Ibyotsi bituruka mu nganda biri muri bimwe bikunda kugaragazwa n’abashakashatsi ko byangiza ibidukikije. Gusa muri rusange MINICOM ivuga ko inganda zo mu Rwanda zikibura 40% mu kwita kuri ibyo bidukikije ku kigero gikwiye.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza