Gutwika amakara nabi bituma 1/2 cy’umusaruro wayo cyangirika

0 7-10-2014 - saa 21:32, Mathias Hitimana

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere (RNRA) gitangaza ko hafi icya kabiri cy’umusaruro wakagombye kuva mu ikorwa ry’amakara wangirika kuko amakara adatwikwa uko bikwiye.
Umuyobozi wa RNRA, Dr Nkurunziza Emmanuel, yavuze ko hafi 50% y’ibyakabaye biva mu ikorwa ry’amakara byangirika kubera uburyo bukoreshwa mu kuyategura.
Ati "Turizera ko rero abayakora nibigishwa tekiniki nziza zo kuyategura bizagabanya iyo myangirikire ku buryo ahatemwaga ibiti 50 hazatemwa ibiti 25 kandi hakaboneka umusaruro (...)

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere (RNRA) gitangaza ko hafi icya kabiri cy’umusaruro wakagombye kuva mu ikorwa ry’amakara wangirika kuko amakara adatwikwa uko bikwiye.

Umuyobozi wa RNRA, Dr Nkurunziza Emmanuel, yavuze ko hafi 50% y’ibyakabaye biva mu ikorwa ry’amakara byangirika kubera uburyo bukoreshwa mu kuyategura.

Ati "Turizera ko rero abayakora nibigishwa tekiniki nziza zo kuyategura bizagabanya iyo myangirikire ku buryo ahatemwaga ibiti 50 hazatemwa ibiti 25 kandi hakaboneka umusaruro ungana.”

Mu gukemura ibyo bibazo, RNRA ku bufatanye n’u Bubiligi hamwe n’abakora amakara, kuri uyu wa Kabiri bahuriye mu nama ivuga ku bushakashatsi bwatangiye gukorwa higwa uburyo bushya bwo gukora amakara hatangijwe ibidukikije.

Dr Nkurunziza yagize ati “Imyuka isohoka batwika amakara biragaragara ko dushobora kuyigabanya ari yo mpamvu ubu bushakashatsi butagamije kureba uko twatwika neza gusa, ahubwo no kureba uko twabikora tutangije ibidukikije tugabanya imyuka ivamo kandi ihumanya ikirere.”

Ngo kuba umubare w’Abanyarwanda benshi wifashisha amakara mu guteka, ni yo mpamvu akwiriye gutunganywa neza kuko nta kindi cyayasimbura vuba.

“80% by’Abanyarwanda bakoresha ingufu z’amakara mu guteka, muri bo 72% babarizwa mu Mujyi wa Kigali. Bivuze ko igishoboka cyose kigomba gukorwa, akaba ari yo mpamvu twashyizemo ingufu kugira ngo uburyo bwari buhari kandi bufasha benshi butunganywe ku buryo butangiza kandi budakoresha ibiti byinshi nk’uko byari bisanzwe.”

Munyazikwiye Faustin ukuriye ishami ry’imihindagurikire y’ibihe mu Kigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yavuze ko mu cyerekezo 2020 u Rwanda rufite gahunda yo kugabanya ingufu zikomoka ku bicanwa kugera ku kigero cya 50%, hagakoreshwa ingufu zisubiranya nka biogaz n’imirasire y’izuba.

Munyazikwiye ashimangira ko itwikwa ry’amakara ryangiza ibidukikije ku buryo bukabije bitewe n’imyotsi ivamo igahumanya ikirere.

Ati “Gutwika imifuka ine y’amakara bishobora kugira ingaruka ku kigereranyo cya toni imwe y’umwuka wa carbone. Ibyo ushobora kubona ari bike ariko amakara atwikirwa hirya no hino mu gihugu kandi mwibuke ko ikirere kitagira umupaka.”

Ikigo cy’Umutungo Kamere mu Rwanda cyemeza ko izo gahunda zo gutwika amakara zikozwe mu buryo butangiza ibidukikije byatuma ku mwaka hegitari 160 z’ amashyamba zisigasirwa. Mu Rwanda hafi 28,3% by’ubuso bwumutse buteyeho amashyamba kandi buri mwaka haterwa hegitari 10 z’ibiti.

Ibiti bifasha kugabanya iyo myuka yangiza ikirere, bifata umwuka wa carbone, bikanafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi bigira uruhare mu kurwanya isuri.

Munyazikwiye yasobanuye ko biturutse ku itemwa ry’amashyamba, imyuka ihumanya ikirere n’ibindi ngo mu myaka 38 ishize iminsi imvura yagwagamo yaragabanutse iva ku minsi 148 igera ku minsi 124 mu mwaka. Ibyo byabaye kuva mu mwaka w’1971 kugeza mu mwaka 2009.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza