IGIHE

Igishanga cya Nyandungu kizashyirwamo ikiyaga, kigiye gushorwamo asaga miliyari 4Frw

3 16-03-2019 - saa 12:05, Thamimu Hakizimana

Igishanga cya Nyandungu kiri ahazwi nko kuri 15 hagati y’Akarere ka Kicukiro n’aka Gasabo, kigiye gushorwamo asaga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo kugitunganya kugira ngo kibe cyakorwamo n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Gahunda yo gutunganya iki gishanga yatangiye mu 2017 ariko nyuma iza guhagarara mu buryo butunguranye.

Abatuye muri aka gace, babwiye Radiyo Rwanda ko bari bishimiye uburyo iki gishanga cyari cyatangiye gutunganywa cyane ko byari byanatumye bamwe muri bo babona akazi.

Umwe yagize ati “Aha hantu rero hasurwa n’abantu benshi akenshi n’abazungu baba barimo, batangiye imirimo bishimisha abantu benshi ibyo bakoraga ariko nyuma ntabwo bigeze bashaka kurangiza ibyo bari barimo, ntabwo twigeze tumenya niba ari ubushobozi bwababanye buke.”

Undi ati “Hariya hirya gatoya habaga icyapa mbese bavuga ko bagiye kuhashyira ibidendezi by’amazi (pond) umuntu wese yajya ahagera akabona ko ari nk’icyitegererezo ariko urabona ko igihuru cyabaye igihuru kandi hegeranye n’ikigo cy’amashuri.”

Ubuyobozi bw Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bwatanze isoko ryo gutunganya iki gishanga mu 2017, buvuga ko rwiyemezamirimo wari warahawe iri soko yananiwe kuzuza ibyo yari yasabwe bituma rihabwa undi ndetse iyo mirimo ubu imaze amezi atandatu isubukuwe.

Umuyobozi wa REMA, Eng Coletta Ruhamya, yemeza ko imirimo yo kugitunganya haterwamo ibiti n’inzira y’abanyamaguru, imitako n’ibidendezi by’amazi izarangirira ku gihe.

Yagize ati ‘Ubu kampanyi irimo ni nshya, impamvu twayifashe n’uko yerekanye ko ifite ubushobozi buruta ubw’ikompani ya mbere twari twabihaye biba ngombwa ko dushaka abandi bashya bashobora kubikora bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu n’icy’Umujyi wa Kigali.”

Rwiyemezamirimo mbere wari waratsindiye isoko ryo gutunganya iki gishanga nyuma yo kunanirwa kuharangiza yishyuwe miliyoni 360, ndetse biteganyije ko gahunda yose yo kugitunganya izarangira hashowemo miliyari enye na miliyoni zikabakaba 530 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
#Gukunda igihugu# 2019-03-17 15:34:18

muri iki gishanga nabonyemo espece d’orchidées sauvage(Wild orchids) bita eulophia Angolensis igira indabyo z’umuhondo.kubera iki mutabanza kureba les experts botaniste ngo banarebe plants species zirimo zitagomba gukorwaho mugihe bakibungabunga cyangwa zigakurwamo zikaba zishyizwe ahandi ibyo bimeze nk’iyo bakamura ibishanga bahingamo imiceri.
inaha hari ahaboneka izindi wild orchids bita eulophia horsfaalii ndetse na satyrium classicaule nayo ni indi wild orchids mugihe orchideesb nyisnhi ziri kurutonde rw’ibimera bigenda bikendera mbemereye umusanzu wo kuzi identifia no kureba uko zaba zikuwemo mugihe baba bari kuhatunganya.
ikindi ni uko guhera 2012 nkora research kuri wild orchids of Rwanda nimushaka kandi mfite gahunda yo gukora conservation ex situ nifuza rero kuba umwe mu banyarwanda bashishikajwe no kubungabunga ibimera bitakiboneka cyangwa biri munzira yo gukendera harimo na orhidées sauvage du Rwanda.
ukeneye adress yange yabaza email zange igihe .com.

2
bimawuwa 2019-03-16 19:09:50

ibintu bidutwarira frw nibyo ngo Guha rwiyemezamirimo kugukoera umushinga ukamwishura amafaranga menshi nkayo..uyo mushinga ntabwo ushaka rwiyemezamirimo ukomeye cyane nu mushinga wa karere kuko ari nako kazajya kawucunga kanawusana mugihe biri ngombwa, muata frw menshi mukayaha umuntu duite abana baba barangije kwiga muri za kaminuza mudaha akazi..nta kintu gikomeye kiba kirmo mugihe ufite ibikoresho na bakozi ubundi nugukora maple ushaka hama engeniyeri akabikora abana bacu barangiza kwiga nta mahirwe babona ya kazi mugihe igihugu kitabizera ..igikorwa cyose gikorewe mu karere kiba ari umushinga wa karere sinzi ni mpamvu icyo kigo aricyo kigomba gutanga ayo frw cg gukora ako kazi mureke buri council igire ubushobozi bwayo bwo kwikorera imishinga binyuze mungengo yi mari yayo ziba zarasabye. ibigo bya reta ntaho bihuriye no gukora imishinga rwose tugomba gutandukanya ibintu.ni bintu usanga abayobozi ba reta begura cg bananirwa gukora akazi kubera imirimo myinshi baba bigwijeho, imirimo yose ikorewe mu karere aba ari imishinga ya karere kubaka imihanda amashuri amavuriro amasoko amazu yo guturamo ayo gukoreramo byose ibyo biba ari imishinga ya karere ubundi kagashaka ibigo bishamikiyemo bagabanya mugukora iyo mirimo hama babana baba barangije za kaminuza niho babonera akazi umutungo wa karere ukazamuka bagira umushinga ukomeye nkuwo bakawiga neza bagakora ingengoyimri yayo hama bakajya gusaba reta frw yo kuwukora bakawikorera kuko baba bafite abakozi babizobereye frw akaguma mu karere bagahemba abakozi bagura nibikoresho byo gukoresha bihoraho, nkubu iyo park niyuzura wenda akarere niko kagomba kuyicunga kayibungabunga kubera ko biba ari umushinga wa karere kiyubakiye. igihe kirageze cyo kwikorera imishinga twenyine aho gutanga kayabo ku bandi akarere kagasigara ntacyo gafite,

3
mazina 2019-03-16 11:08:14

Ndi mu bantu bakunda cyane ibidukikije.Ibi binyibutsa ibyo bible ivuga ukuntu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13 izaba imeze.Ngo tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Ariko iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira imana,kubera ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.Kuli uwo munsi,Imana izazura abantu bapfuye bayumvira,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.

Kwamamaza