Hakozwe imifuka yo guhunikamo imyaka ikarinda imungu hadakenewe imiti

0 7-01-2014 - saa 23:06, IGIHE

Abahinzi bajyaga bahomba umusaruro kubera imungu, rimwe na rimwe imyaka ikaba yakwangizwa n’imiti ihungira, ubu babonewe igisubizo mu buryo bushya bwo guhunika hakoreshejwe igikoresho cy’umufuka “Umumaranzara” uva mu bisigazwa by’amashahi bitunganywa neza ntapfe ubusa hakanabungwabungwa ibidukikije.
Uyu mufuka witwa “Umumaranzara”, uri gukoreshwa mu Rwanda, ufite ubunararibonye bw’uko wakozwe bwa mbere na Kaminuza ya Prudue yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemereye u Rwanda kuwukoresha (...)

Abahinzi bajyaga bahomba umusaruro kubera imungu, rimwe na rimwe imyaka ikaba yakwangizwa n’imiti ihungira, ubu babonewe igisubizo mu buryo bushya bwo guhunika hakoreshejwe igikoresho cy’umufuka “Umumaranzara” uva mu bisigazwa by’amashahi bitunganywa neza ntapfe ubusa hakanabungwabungwa ibidukikije.

Uyu mufuka witwa “Umumaranzara”, uri gukoreshwa mu Rwanda, ufite ubunararibonye bw’uko wakozwe bwa mbere na Kaminuza ya Prudue yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemereye u Rwanda kuwukoresha unanditseho iri zina ry’iyi kaminuza.

Uyu mufuka ubasha gufata imyaka neza, Abanyamerika n’Abashinwa bo ngo batangiye kuyikoresha kuva kera mu gufata neza imyaka beza.

Mu Rwanda uruganda rutunganya amashahi rwa ECO-Plastique, ruri i Mageragere mu karere ka Nyarugenge, nirwo rukora iyi mifuka. Ruvuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi yatangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’iyi mifuka muri Kamena umwaka ushize wa 2013 mu imurikagurisha ry’ubuhinzi.

Icyo gihe ngo MINAGRI yashimye ko basanze iyi mifuka ije gukemura ikibazo cy’imyaka yangirikaga, igahunikwa neza itarimo imiti, kandi ikamara igihe kigera mu myaka itatu ibitse muri iyi ifuka ntacyo irangirikaho nta n’imungu.

Wensislas Habamungu, umuyobozi w’uruganda rubyaza imyanda y’amashahimo iyi mifuka ihunika neza imyaka, yagize ati: “Iyi mifuka ikozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga rituma ibirimo bikomeza kumera uko byagiyemo biri, imyaka ntita ibiro cyangwa ngo ibe ibihuhwe. Mu gihe hapakiwemo ibirimo, ubusimba (imungu n’ibindi) byatangiye kumungwa, mu byumweru bibiri udusimba tuba twamaze gupfa ibihunitswemo bikagumya kumera neza.”

Uyu mufuka ujyamo ibiro ijana n’ibiro mirongo itanu bitewe n’urugero rw’imyaka ihunikwamo, ariko abahinzi ntibarayimenya ngo bayikoreshe birinda indwara zitandukanye n’ikoreshwa ry’imiti ihungira ishobora guteza ibibazo mu gihe ibaye myinshi cyangwa ibiribwa ntibirongwe neza.

Abahinzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko iyi mifuka izafasha cyane mu guhunika, dore ko benshi batari bayizi, bityo n’umusaruro wabo ukaba wajyaga upfa ubusa kubera guhunika ibyajemo imungu, bitazongera kubaho, kandi ngo bishimiye ko imyaka ibikwa ifite umwimerere ntigire ikiyangiza kugeza ikoreshejwe cyangwa itetswe.

Iyi mifuka izanafasha abacuraza imyaka kuyibika neza ikagera ku bahaha itangiritse, mu gihe imyaka yajyaga ihuguta, igata icyanga, cyangwa ibara kubera guhunikwa mu buryo butandukanye kuko ihunikwa mu mufuka ukozwe mu buryo urinda ikigiyemo kikagumya kuba umwimerere kandi ntihaninjiremo umwuka, ubukonje n’ubushyuhe buvuye hanze.

Imifuka ifite ubushobozi bwo kurinda imungu mu myaka yahunitswe

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza