IGIHE

Amacupa ya palasitiki yatangiye guhabwa akato mu biro bya leta

28 24-05-2018 - saa 16:25, Bukuru JC

Minisiteri y’Ibidukikije n’iy’Ubutabera zagaragaje ko nta cupa rya palasitiki rizongera gukandagira mu nama no mu biro byazo n’inzego zizishamikiyeho.

Uku gukumira amacupa ya palasitiki kwatangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, ku wa 5 Kamena ariko nta tegeko rihari, ni ubukanguramabaga.

Mu gihe yaba mu biro no mu nama wasanganga amacupa y’amazi ateretse imbere y’abayitabiriye, bigiye guhinduka hajye hagaragara ibirahuri nubwo nta tegeko rica ayari asanzwe rirasohoka.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, uri ku isonga ry’iyi gahunda nshya, kuri Twitter yatambukije ubutumwa bugira buti “Ndashishikariza buri wese kwifatanya natwe mu gukumira ihumanya ry’ibidukikije riterwa na za palasitiki. Gukoresha ibikoresho bya palasitiki nk’amacupa, ibikombe, imiheha, amasahani ... byangiza ibidukikije. Uburyo bwabisimbura burahari.”

Iyi Minisiteri yavuze ko bashishikariza ibigo byose gushyira mu biro za ‘water dispensers’, bakajya banywesha amazi ibirahuri cyangwa udukombe dukoreshwa rimwe.

Nubwo nta tegeko rica amacupa ya palasitiki, REMA nayo kuri Twitter yagize iti “Nta cupa na rimwe ry’amazi rizongera kugaragara mu nama cyangwa mu biro. Turashishikariza inzego zose n’imiryango kureka gukoresha ibikoresho bya palasitiki. Dufatanye turwanye ihumanya riterwa na palasitiki.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, nawe yashimiye Minisitiri Biruta ku guca amacupa ya palasitiki, nawe ahita agaragaza ko muri minisiteri ayobora agiye kubigenza atyo.

Yagize ati “Igitekerezo cyiza Bwana Biruta. Minisiteri y’Ubutabera n’inzego ziyishamikiyeho bigiye gukurikiza urugero rwawe.”

Nubwo inzego zatangiye guha akato ibikoresho bya palasiti, hari amakuru ko haba hari no gutegurwa itegeko ribica.

Mu nama no mu biro nta cupa rya palasitike ryifuzwamo, ni ukunywera mu birahuri
REMA irifuza ko mu biro hashyirwamo za ‘water dispensers’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Nina 2018-05-31 08:55:14

Ariko ndumiwe koko. Ubu nta juice, nta mazi... Byo mu macupa ya plastic? Ubuse sugukabya birengagije ubushobozi bwacu. Nayo mazi na jus byagurwaga numugabo, noneho nibashyiraho izo nzitizi zindi abo bayobozi bazajya bayinywera bonyine, dore ko ntanayo baba baguze, baba bayabahereye Ubuntu ngo bari mu nama.

2
Nina 2018-05-31 08:55:14

Ariko ndumiwe koko. Ubu nta juice, nta mazi... Byo mu macupa ya plastic? Ubuse sugukabya birengagije ubushobozi bwacu. Nayo mazi na jus byagurwaga numugabo, noneho nibashyiraho izo nzitizi zindi abo bayobozi bazajya bayinywera bonyine, dore ko ntanayo baba baguze, baba bayabahereye Ubuntu ngo bari mu nama.

3
Ibidukikije 2018-05-25 13:11:23

Africaaa we, ariko njye nahisemo kumirwa koko! Ubuse aya macupa bari gushaka guca nicyo kibazo gikaze cyugarije u Rwanda koko? Ubuse tuvuge ko mu bihugu byateye imbere (Amerique, Europe) aya macupa ntabwo abayo? Ahaaa mubyigane ubushishozi

4
Ibidukikije 2018-05-25 13:11:21

Africaaa we, ariko njye nahisemo kumirwa koko! Ubuse aya macupa bari gushaka guca nicyo kibazo gikaze cyugarije u Rwanda koko? Ubuse tuvuge ko mu bihugu byateye imbere (Amerique, Europe) aya macupa ntabwo abayo? Ahaaa mubyigane ubushishozi

5
Ikindi kandi 2018-05-25 08:57:40

Nonese bayobozi ,mwibazako indorerwamo mureberamo ibidukikije ariyo umunyarwanda wo hasi abireberamo? ko ahubwo ashishikajwe no gukora cyane ngo atere imbere adasize nigihugu cye ,nkuko H.Excellence abidushishikariza, None mutangiye kumutsikamira kugirango agume hasi,Ese ubundi mwahereye Ku itabi ko ryangiza ibidukikije ridasize nabantu muri rusange hhhhh!!!ubanza riryoha ahari ntawamenya .Naho ubundi mugiye guca ntakintu nakimwe cyasigara mugihugu kuko nizo modoka zanyu zangiza ibidukikije ,ahubwo nimurebe aharinyungu kubaturage benshi mushinzwe ,kuko murahagarika ibyo babonagamo amaramuko murizo nganda , ubujura bwiyongere kd ntahandi mufite ho kuberekeza bityo nsanga byaba arumutwaro uremereye cne kugihugu, kd nimunabihagarika ntago muzafunga nikirere kizana ibyo byuka bibi biturutse iyo mumahanga kubwinyungu zabo , cne ko bo bareba kunyungu zumwenegihugu kurushaho , kd se ko ikirere ntamupaka kigira ngo tubikumire bitaratugeraho byo bizagenda gute? nkaba nsaba abadepite nibajya kwiga iryo tegeko bazabikorane ubushishozi bwimbitse ,sino mwaba muri kuvangira muzehe wacu kd ntacyo aba atadukoreye ngo twibohere ubukene.

6
lenz danny 2018-05-25 06:24:55

nonese ayo mazi cg umutobe ,azanjya azanjyazanwamo muki ? ava muruganda ? hhhhhh ndumva bitoroshye . none c bazajya bayasuko mubirahuri bayakuye muki ? ahaaa bagerageze

7
Mbayeshomeri 2018-05-25 05:08:58

Haruwavuze ngo barahinda hhhhh, burya nindege iyo ihinda yumvwa nuwariye, naho ushonje aba yiyumvira injereri ziduhira mumatwi gusa, nonese banyakubahwa ko mushaka ibirahure nabyo bikaba ataribyiza kubidukikije , muti amacupa ,imiheha,amasahani,hmm amajerekani amabase indobo ,amacupa yamavuta twisiga byo ntakibazo ???????Ese muzi abanyarwanda mushaka guhagarikira imibereho bakora murizo nganda uko bangana? kd nyuma ntanakazi muzabaha ,Imiheha yibirahure c haraho mwayibonye? no mubitaro haba plastique kd arho haba hari abarwayi bafite ubuzima bucye ,kd u Rwanda rwacu ntirwabasha gukemura burundu ikibazo kubidukikije mugihe ibindi bihugu bikomeye Ku isi binabisobanukiwe kuturusha ntacyo bikora ngo bihagarike ibyo bikoresho no gukora izo machines zitunganya ibyo bintagazi murikwanga ,mubyukuri Bayobozi njyewe nkumujyenerwabikorwa ndumva mwihuse cne.

8
akumiro 2018-05-25 04:26:56

Hahahahaha. Yewega uwapfuye yarihuse koko! Ubuse ko nshimye mu nama no muma offices bazajya bakoresha water dispenser nubwo nazo zifite amacupa ya plastic, nk`umuturage uri kurugendo agakenera amazi cg jus azajya agendana ikirahure nagera kuri supermarket bamusukiremo?

9
JP 2018-05-25 03:54:48

Ariko wa mugani ibirahuri byo birabora! Ko numva ahubwo bibaye byinshi byabangamira ibidukikike kurusha ariya macupa.

10
Ntawuyirusha Benjamin 2018-05-25 03:26:24

Twisubirire ku bikoresho bya Ganondorf, ibibindi, ibicuma, inkongooro, imiheha y’ibiti. .. n’ubundi ntacyo byari bitwaye! !!!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza