Abashoramari baseta ibirenge mu gushora imari mu mishinga yo kurengera ibidukikije

0 9-10-2014 - saa 21:34, Mathias Hitimana

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakanguriye abikorera n’imiryango yigenga kwitabira gushora imari mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe kuko byagaragaye ko ababyitabira ari mbarwa.
Minisitiri w’Intebe yagarutseho kuri iryo shoramari ubwo yafungura ku mugaragaro Ikigega cya Leta kigamije gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA). Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na BRD hamwe na FONERWA bashyizeho gahunda (...)

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakanguriye abikorera n’imiryango yigenga kwitabira gushora imari mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe kuko byagaragaye ko ababyitabira ari mbarwa.

Minisitiri w’Intebe yagarutseho kuri iryo shoramari ubwo yafungura ku mugaragaro Ikigega cya Leta kigamije gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA).

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na BRD hamwe na FONERWA bashyizeho gahunda idasanzwe y’inguzanyo mu kureshya abashoramari bigenga ngo bitabire gukora mu bijyanye n’ibidukikije ariko ababyitabira ni mbarwa. Abikorera n’imiryango yigenga bagomba rwose gushishikarira no kwitabira ibijyanye no kurengera ibidukikije.”

Umuyobozi wa Guverinoma yavuze ko hagamije gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ajyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyiraho amategeko, politiki n’ingamba haba mu cyerekezo 2020 no muri gahunda y’imbaturabukungu zigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere biganisha ku iterambere ry’ubukungu rirambye.

Yakomeje asobanura kandi ko “Mu nama Perezida Kagame aherutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigaga ku mihindagurikire y’ikirere yagaragaje ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo kigira ingaruka ku bukungu bw’isi ku buryo gikeneye kwitabwaho na buri gihugu ku rwego rwacyo. Niyo mpamvu u Rwanda rushyira imbaraga mu guhangana n’icyo kibazo harengerwa ibidukikije mu nzego zose zirebana n’ubukungu”.

FONERWA itera inkunga imishinga ya Leta, iy’abikorera n’iy’imiryango yigenga itegemiye kuri leta ibungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe. Aba bose batanga imishinga yabo muri iki kigega hagatoranywa imyiza iruta iyindi igafashwa.

Kuva cyashingwa mu mwaka wa 2012, iki kigega kimaze kugira amafaranga y’u Rwanda miliyari 59 zigizwe n’amafaranga yatanzwe na Leta, BRD, Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere (DFID), u Budage bunyuze mu kigega KFW n’aturuka mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye no mu bihugu by’amahanga bigira uruhare mu guhangana n’ imyuka ihumanya ikirere.

Minisitiri w’Intebe washimiye akazi kakozwe na FONERWA mu myaka ibiri kimaze kigiyeho yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kugifasha mu gushakisha amafaranga akenewe kugira ngo kigere ku ntego zacyo mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Umuhuzabikorwa wa FONERWA, Alex Mulisa, avuga ko iki kigega kimaze gufasha imishinga 18 igizwe na 11 ya Leta, itandatu y’abikorera n’umushinga umwe w’Umuryango utegamiye kuri leta. Iyatangiye gukora kugeza ubu ni imishinga 6 yonyine.

Yaba leta cyangwa imiryango yigenga yahawe amafaranga na FONERWA, ikora ibikorwa bijyanye no gufasha abaturage gufata amazi y’imvura, gukora amaterasi y’indinganire afasha mu kurwanya isuri, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ariko hagamijwe kubungabunga ibidukikije n’indi mishinga iganisha aho.

Mulisa yemeza ko nubwo FONERWA yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi, imaze imyaka ibiri ikora kuva mu mwaka wa 2012, ariko yatangiye ari umushinga ushakisha mbere na mbere amafaranga yo kujya muri FONERWA nk’ikigega. Ikaba ishyirwaho n’itegeko ryo muri 2005.

Amafaranga ajya muri FONERWA aturuka muri Leta, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikize nk’uko amasezerano mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije avuga ko ibihugu bigira uruhare mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere bigomba guteta inkunga imishinga irengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe kuko bigira uruhare mu kubyangiza.

Andi mafoto menshi

Amafoto/ Primature

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza