IGIHE

Abashakashatsi ba Kaminuza ya Birmingham bagiye gufasha Abanyarwanda kwirinda umwotsi uterwa n’inkwi

2 5-03-2018 - saa 18:44, IGIHE

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza barimo gukora ubushakashatsi ku bibazo by’ubuzima abanyarwanda bashobora guhura nabyo kubera gutekesha amakara n’inkwi bizana imyotsi.

Ubu bushakashatsi buribanda cyane ku kureba ingaruka z’ubuzima ababyeyi n’abana bahura na zo kubera gucana ibintu bibyara imyotsi ihumanya ikirere. Bugamije kandi gushaka uburyo bushya bwo guhangana n’umwuka uhumanya ikirere, gukusanya impamvu zibitera, ingaruka n’urwego biriho mu mijyi ya Afurika.

Dr Kabera Telesphore wo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) afatanyije na Dr Suzanne Bartington wo muri Kaminuza ya Brimingham, barimo gukora ubushakashatsi buzamara imyaka ibiri, bukazakusanya imibare ku gipimo imyotsi yo mu gikoni yanduza n’impamvu imiryango y’abanyarwanda batekesha inkwi.

Iyi gahunda inagamije gushaka inkunga yo gukora uburyo bushya bw’amashyiga azagabanya imyotsi ihumanya ikirere no guhindura imyumvire y’abaturage binyuze mu bukangurambaga bwo kubigisha gutekesha gazi n’ibindi bitari inkwi.

Dr Bartington avuga ko gutekesha amakara ari ibisanzwe mu Rwanda ariko hari amakuru make ku mibare y’ingo ziyakoresha n’ingaruka bigira ku bana n’ababyeyi.

Yagize ati“Amakara ni kimwe mu byo gutekesha bibi kubera ibigize umwotsi uyakomokaho. Turagerageza gusuzuma ubukana bw’ikibazo n’imyumvire ishingiye ku muco mu bijyanye no guteka.”

Akomeza avuga ko abagore benshi bamara amasaha menshi bari kumwe n’abana babo mu bikoni bidafite ahinjirira umwuka, akaba ari yo mpamvu barimo gushaka igisubizo.

Yagize ati “Turashaka gukora amashyiga meza, akorewe mu gihugu bikagendana no kwigisha kandi bizagabanya abagerwagaho n’imyotsi batetse.”

Ibi biri mu murongo w’igihugu cy’u Rwanda kirimo kwihuta mu iterambere, impinduka mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’imijyi.

Dr Bartington mu minsi ishize yaje mu Rwanda gutangiza uwo mushinga w’ubushakashatsi azafatanya na UR-CST. Afite umugambi wo guteza imbere ubushakashatsi bw’imbere mu gihugu no kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri biga ibijyanye n’ibidukikije.

Dr Kabera Telesphore wo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) na Dr Suzanne Bartington wo muri Kaminuza ya Brimingham
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Danscemonde 2018-03-06 15:16:22

@Hano umvugiye ibintu. Reka nongere nanjye mbaze abandusha: nonese bararebye ku isi yose basanga mu Rwanda niho abana bagira ingaruka z’indwara zikomoka ku myotsi? Njye nanjye ndabona hari ikindi kibatembereza so gusa.

2
Hano 2018-03-05 16:24:16

Ariko se muzareka aba bazungu babifatire kugeza ryari?bagiye se bakabukorera iwabo ko ariho haba imyotsi myinshi bihuma isi yose ahubwo,hamwe nta n imvura ikihagwa maze,no mu kirere ntihaboneka kubera kwanduzwa n imyotsi y ibyo bakora.ubu babonye imyotsi yo mumbabura ariyo yo kurwanya ra?hahhh ni ugusiga umugogo uri mu jisho ryawe ukajya gutokora agatotsi mu jisho ry undi.ba data na mama batetse kuva kera imyaka ibu irenze igihumbi nta numwe umwotsi w inkwi/imbabura wigeze ugirira nabi.ahubwo rugigana aba agenzwa n ikindi,bene nkabo mujye mabasubiza iwabo

Kwamamaza