Abanyarwanda basabwe kureba kure babungabunga ubutaka

0 3-03-2014 - saa 19:52, IGIHE

Hirya no hino ku isi, byumwihariko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, umutungo kamere nk’ubutaka ndetse n’amashyamba, bikomeje kugenda byangizwa. Kubw’ibyo Abanyarwanda bakanguriwe kureba kure bakabibungabunga bakumira ko hazabaho gukura k’ubutayu mu gihe bititaweho.
Nouhou Njoumemi, ukomoka muri Cameroun akaba n’impuguke mu micungire y’ubutaka n’amashyamba, muri iri huriro avuga ko hari ibyiza byinshi ibihugu bitandakanye byo muri Afurika bikwiye kwigira ku Rwanda mu micungire y’umutungo (...)

Hirya no hino ku isi, byumwihariko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, umutungo kamere nk’ubutaka ndetse n’amashyamba, bikomeje kugenda byangizwa. Kubw’ibyo Abanyarwanda bakanguriwe kureba kure bakabibungabunga bakumira ko hazabaho gukura k’ubutayu mu gihe bititaweho.

Nouhou Njoumemi, ukomoka muri Cameroun akaba n’impuguke mu micungire y’ubutaka n’amashyamba, muri iri huriro avuga ko hari ibyiza byinshi ibihugu bitandakanye byo muri Afurika bikwiye kwigira ku Rwanda mu micungire y’umutungo kamere.

Ubu butumwa buri gutangwa, mu gihe u Rwanda ruherutse kwakira inama mpuzamahanga ku mikoreshereze y’ubutaka, ndetse no kubungabunga amashyamba iyi nama ikaba yarahuje impuguke zo mu bihugu 10 harimo n’u Rwanda, byibumbiye mu muryango ushinzwe kwita ku mashyamba muri Afurika yo hagati (COMIFAC).

Kimwe mu byo Nouhou Njoumemi nk’umwe mu bayitabiriye yavuze, ngo ni ukuba u Rwanda rugira igenamigambi ryihariye ku micungire y’ubutaka n’amashyamba, bigatuma amakimbirane ashingiye ku butaka agabanuka.

Njoumemi yagize ati: “Twabonye yuko ibihugu byinshi bidafite igenamigambi ku micungire y’ubutaka n’amashyamba, ibi ariko mu gihe byubahirijwe bizagabanya amakimbirane agaragara, kuko hari abavogera amashyamba bayatema ndetse n’abatera amashyamba ku butaka buteganyirijwe guhingwamo.”

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’u Rwanda cy’umutungo kamere, ushinzwe amashyamba no kurengera ibidukikije Mukashema Adria avuga ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda barebe kure babungabunga ubutaka bucye bafite kugira ngo abazabakomokaho batazahura n’ibibazo bitandukanye bifatanye isano nuko ubutaka bwacunzwe nabi.

Mukashema yagize ati: “Ubutaka ni umutungo utimukanwa kandi tugomba gusigira abana bacu. Kugira ngo uyu mutungo tuzawurage abacu, tugomba kuwukoresha neza, niyo mpamvu Abanyarwanda bagomba kureba kure kubera ko igihugu cyacu ari gito, ubundi uyu mutungo tukawongerera agaciro.”

Bamwe mu bari bitabiriye inama ya COMIFAC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza