IGIHE

U Rwanda rugiye kugira inyubako ya mbere muri Afurika itangiza ibidukikije

10 19-09-2019 - saa 09:04, IGIHE

Sosiyete Ultimate Developers Limited (UDL), imwe mu zikomeye zubaka inzu zigezweho, yatangaje ko vuba aha u Rwanda ruzaba ari icyitegererezo muri Afurika mu kugira inyubako zubatswe mu buryo butangiza cyangwa ngo bubangamire ibidukikije.

UDL iri mu nzira zo kubaka inyubako y’amagorofa 16 mu Mujyi wa Kigali, izaba yubakanywe ubuhanga n’uburyo butuma itangiza ibidukikije.

Iyi nyubako izaba iri mu kibanza gifite ubuso bwa kilometero kare enye mu mujyi rwagati, ahateganye na Hotel des Mille Collines.

Ubusanzwe inyubako itangiza ibidukikije ni inyubako haba mu gishushanyo mbonera cyayo, uburyo yubatswe n’imikorere yayo bikorwa mu buryo butagira ingaruka ku bidukikije.

By’umwihariko iyo nyubako iba ifite uburyo butuma idakoresha ingufu nyinshi (amashanyarazi menshi), kudakoresha amazi menshi, itohereza mu kirere imyuka myinshi n’ibindi.

Inyubako nk’izo kandi ziba zifite uburyo bwo gutunganya imyanda kandi ibikorwa byose bigakorwa mu buryo budahenze, bigaha abayituyemo n’abazayikoresha uburyo bwiza bw’imibereho.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa UDL, Alice Ntamitondero, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko, inyubako zirengera ibidukikije ari zimwe mu zikunzwe na benshi muri iki gihe.

Ati “Nk’abubaka inzu, tubona amahirwe menshi mu guhuza imyubakire igezweho n’uburyo burengera ibidukikije kuko byagaragaye ko abantu benshi babikunda.Turashaka kuba aba mbere bafite ubwo buziranenge.”

Nubwo imirimo yo gutangira kubaka iyo nyubako ikiri mu ntangiriro, Ntamitondero yavuze ko bamaze gutanga isoko ryo gukora igishushanyo mbonera no kubaka iyo nyubako.

Ati “Turacyari mu ntangiriro. Twamaze kwakira abahatanira isoko barimo abanyamahanga, turacyasuzuma amapiganwa yabo.”

UDL ivuga ko iyo nyubako izaba yuzuye mu gihe cy’imyaka nibura itatu. Iyo nyubako izaba irimo ibiro, amacumbi, aho gukorera imyidagaduro n’amaduka.

Iyo nyubako niramuka yuzuye, Ntamitondero avuga ko izaba ariyo nyubako ya mbere yo muri ubwo buryo ku mugabane wa Afurika ifite ibyangombwa byo kuba yubatse mu buryo burengera ibidukikije.

Bavuga ko iyo nyubako niyuzura, bizamenyakanisha umujyi wa Kigali n’u Rwanda mu bijyanye n’ubuhanga gushushanya no kubaka inyubako zigezweho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, rivuga ko inyubako zitwara 30 % by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa ku Isi, zikagira uruhare rwa 28% ku myuka mibi yoherezwa mu kirere.

Loni ivuga ko muri Afurika, inyubako zikoresha 56% by’umuriro wose kuri uwo mugabane.

Inyubako zitabangamira ibidukikije byagaragajwe ko ari kimwe mu bisubizo byafasha kugabanya iyo mibare.

Mu 2040 ni uku Umujyi wa Kigali uzaba umeze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bimawuwa 2019-09-19 18:06:15

Inyubako yubatse kbuso bwa km2 enye ntabwo ari inyubako gusa ahubwo ni city kuko yaba ariyo nyubako nini kwisi..

2
MARTIM 2019-09-19 09:13:54

Ibi bintu ni byiza ariko hage hibanwa no ku bantu bafite ubushobozi bucye nibwo ibidukikije bizaridwa.

3
Habimana 2019-09-19 08:03:29

Mwongere muduhe igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kigali cya 2020 turebe dore hasigaye amezi 3 ngo bigere!

4
mugabo 2019-09-19 05:44:36

ubuso bwa kilometero kare enye????????????????? ni umujyi ariko ndumva atari inzu.

5
Mr Love 2019-09-19 04:57:31

Ariko murasetsa koko! muti uku niko kigali izaba imeze muri 2040. nonese amafoto yagaragazaga kigali muri 2020 muyagarure turebe ko bigeze kuri 95%

6
Fred 2019-09-19 04:04:04

Inyubako yubatse ku buso bwa Km2 enye? Ubuse ntiharimo kwibeshya ra?

7
ccc 2019-09-19 03:34:56

Ngaho nimumbwire aha hantu aho haherereye muri kigali ko mbona ari mu kibaya

8
kweli 2019-09-19 03:15:03

Mbese u Rwanda ni Kigali, nta handi hakubakwa icyo gukorwa cy’iterambere rirambye. Quid imijyi ngo yunganira umurwa?!

9
ayisha 2019-09-19 03:03:43

hahaha ariko mwakubatse inganda n’amazu y’abakozi bahembwa ibihumbi 50 ko aribo benshi

10
Marenzo 2019-09-19 02:54:07

Uwo ni umushinga mwiza Kandi ubere abandi urugero.
Ariko njya nibaza niba Rema yibuka ku imyubakire yo mu igihugu hose,kuko biteye ikibazo niba Aho ugeze hose usanga abantu bubaka inzu zo hasi Kandi bigatwara ubutaka, ese ubu niba nta politike yo gufasha abantu kubaka inzu ndende zigaturamo imiryango myinshi, ahandi hasigaye hagaterwamo ibiti. Rema gira icyo ukora hakiri kare, kuko birakabije. Aksante

Kwamamaza