Rubavu: Abaturage begereye ibirunga bakomeje kwibasirwa n’ibiza

0 26-04-2014 - saa 08:28, IGIHE

Nyuma yaho umuyaga udasanzwe wibasiye umurenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu ukangiriza amazu 52 ndetse ukagusha n’ibiti, na none imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yibasiye Umurenge wa Busasamana Akarere ka Rubavu mu tugari twa Gasiza na Kageshi bisenya amazu 14 binangiriza imyaka y’abaturage ku buso bungana na hegitare 30.
Iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cy’itariki ya 24 Mata 2014 umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge wa Busasamana Sinabakeka Jean de Dieu (...)

Nyuma yaho umuyaga udasanzwe wibasiye umurenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu ukangiriza amazu 52 ndetse ukagusha n’ibiti, na none imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yibasiye Umurenge wa Busasamana Akarere ka Rubavu mu tugari twa Gasiza na Kageshi bisenya amazu 14 binangiriza imyaka y’abaturage ku buso bungana na hegitare 30.

Iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cy’itariki ya 24 Mata 2014 umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge wa Busasamana Sinabakeka Jean de Dieu avuga ko abaturage basenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi naho imyaka yo yangijwe n’imvura y’urubura yari nyinshi yaguye mu masaha ya saa munanai na saa cyenda z’amanywa.

Bamwe mu baturage bibasiwe n’iki kiza baganiriye n’Izuba Rirashe bavuga ko imvura n’umuyaga byaguye bibatunguye ndetse bamwe basizwe iheruheru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan avuga ko ubu harimo gukorwa ibarura kugira ngo bamenye neza imibare y’abaturage bahuye n’ibi biza kugira ngo harebwe uko bafashwa.

Abaturage kandi ngo bafite impungenge ko ibi biza byaba bifitanye isano n’ikirunga cya Nyamurangira kitegura kuruka aho bavuga ko iruka ryacyo rituma banahura n’indwara z’ubuhumekero.

Ibyo umuyaga udasanzwe wibasiye mu murenge wa Bugeshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza