IGIHE

REMA ihangayikishijwe n’uko igihugu gikennye imishinga yo kurengera ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe

3 28-03-2018 - saa 07:58, Evariste Nsengimana

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ikibazo gikomeye abahanga mu kurengera ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe bo mu Rwanda bafite, ari uko nta mishinga ihagije, ikigega mpuzamahanga cyo kubirengera cyitwa Green Climate Fund gishingiraho.

Green Climate Fund, itera inkunga imishinga itandukanye igamije kurengera ibidukikije no gukumira ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibyabasirwa cyane n’izo ngaruka.

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2018 ubwo umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yatangizaga amahugurwa y’abahanga mu kurengera ibidukikije, agamije kubongerera ubumenyi, yavuze ko nta mishinga ihari.

Yagize ati “Minisiteri y’ibidukikije yemerewe guhabwa miliyoni ziri hagati ya 10$ na 50$ ku mushinga umwe wo kurengera ibidukikije. Mutekereze umushinga wa miliyoni 50 mukaba mudafite na mike mushobora gutanga. Guhera mu 2015 nibwo twemerewe ariko muri uyu mwaka nibwo twakiriye umushinga wa mbere wa miliyoni 32[...]mutekereze kuba twaremerewe mbere ariko tukaba nta mishinga dufite! Icyo nicyo kibazo dufite, nicyo namwe mufite.”

Munyazikwiye yakomeje avuga ko imishinga icyo kigega gitera inkunga ari igamije kurengera ibidukikije no gukumira ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe nk’imvura, imyuzure, amapfa n’ibindi ikubiye mu nkingi zitandukanye irimo iy’ubukungu, ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi n’ahandi kandi ko nyuma y’ayo mahugurwa, izo nzobere zizaba zifite ubushobozi buhambaye bwo kuyitegura, bagafasha ibigo bya Leta n’ibyigenga, ku buryo ishobora guhabwa icyo kigo kikayiha amafaranga igatangira gukora.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abahanga n’inzobere mu bidukikije (RAPEP), Egide Nkuranga, yavuze ko rimaze igihe gito ritangiye ku buryo igikenewe kandi cyihutirwa ari guhugura abanyamuryango.

Yagize ati “Icyihutirwa ni ukugira ngo abanyamuryango bahugurwe bari hamwe, cyane mu kazi dukora kugira ngo kavemo ireme rifatika[..] iyo mishinga iterwa inkunga n’icyo kigega tugiye guhugura, ni iteza imbere igihugu mu buryo bwo kurengera ibidukikije. Nitubikora neza, bizatuma ibyo igihugu cyateguye bigerwaho mu buryo bworoshye.”

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na REMA iafatanije na RAPEP, arahuza abahanga n’inzobere mu bidukikije basaga 50.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
x 2018-03-28 04:58:05

Iyo muvuze imihindagurikire y’ibihe ,umuntu y’umva kurengera ibidukikije kuko iyo urengeye ibidukikije umusaruro w’ubuhinzi uriyonge.icyo bishatse kuvuga ubuhinzi nokurengera ibidukikije biruzuzanya.REMA nayo ubuhinzi muri gahunda za leta,burayireba.murakoze.

2
Nkundimfura Jean claude 2018-03-28 02:50:40

imishinga irahari turayifite ariko no kubona aho uyitanga nibura bakakugira inama ni ikindi kibazo. ikindi nyine ni uko aho gukora imishinga kubera ko bahangayikishijwe n’ibidukikije bikendera abantu baba bitekerereza amafranga bazayikuramo bikaba kurundi ruhande bidindiza ibintu bimwe nabimwe.
Abantu ntabwo ari passioné n’urusobe rwibinyabuzima biri mu kaga.ahubwo barikunda.
Mumbwire aho natanga umushinga mfite niba batanawutera inkunga mundangire urwego rwa leta nawujyanamo ube umwe mu mishinga ya leta izawukore ube umushinga w’igihugu.

3
Denys 2018-03-28 02:46:52

Ariko nkeka ntamurenge udafite umuntu wazobereye muri ibyobintu. Yaba akora ibijyanye Niki ??? Ibiryo biri kwisahane none habuze ababirya Koko ???

Kwamamaza