IGIHE

Menya El Niño, uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe bwateye imyuzure yugarije u Burundi

0 24-04-2024 - saa 10:20, Nshuti Hamza

Ababarirwa mu bihumbi 204 bamaze kugirwaho ingaruka n’imyuzure yugarije u Burundi kuva muri Nzeri 2023; naho ingo zirenga ibihumbi 19 n’ibyumba by’amashuri birenga 200 byarasenyutse. Abavuye mu byabo ubu barenga ibihumbi 98.

Inzobere mu by’ubumenyi bw’Isi n’imicungire y’ibiza zigaragaza ko iyo myuzure yaturutse ku buryo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Burundi, Sabushimike Jean Marie, yabwiye itangazamakuru ati “Bigomba kuvugwa nta guca ku ruhande ko iyi myuzure ifite aho ihuriye n’imihindagurikire y’ibihe yagize ingaruka ku Burundi kimwe n’ibindi bihugu byo mu Karere.”

El Niño ni uburyo bumwe muri bubiri bugize igice cy’imiterere kamere y’ikirere kizwi nka ‘El Niño Southern Oscillation (ENSO)’, kirangwa n’ihindagurika ry’urusobe rw’umuyaga n’ibipimo by’ubushyuhe mu Nyanja ya Pacifique. Uburyo bwa kabiri bwitwa ‘La Niña’.

Ubwo buryo bwavumbuwe bwa mbere n’umurobyi w’Umunya-Peru mu myaka ya 1600. Amazina yabwo ari mu Ki-Espagnol.

Hagati ya El Niño na La Niña, uburyo bumwe ni imbusane y’ubundi. Uko ibihe biba byifashe mu gihe cya El Niño, haza ibibusanya na byo mu gihe cya La Niña.

El Niño irangwa n’ubushyuhe buri hejuru y’ubusanzwe mu Nyanja, naho La Niña ikarangwa n’ubukonje buri munsi y’ubusanzwe mu Nyanja.

Ubusanzwe igice cy’Uburasirazuba bw’Inyanja ya Pacifique ni cyo kiba kirangwamo ubukonje, naho icy’Uburengerazuba kikarangwamo ubushyuhe.

Iyo Umuyaga uzwi nka “trade winds” uhushye mu Nyanja wohereza amazi ashyushye akava mu Burasirazuba yerekeza mu Burengerazuba, uko agana muri icyo cyerekezo ni ko agenda arushaho guhura n’ubushyuhe bw’Izuba.

Mu gihe cya El Niño, ya miyaga ntiba igifite ingufu. Ibyo bituma aho kugira ngo ya mazi ashyushye akomeze kwerekeza mu Burengerazuba bw’Inyanja, ahubwo yerekeza mu Burasirazuba bwayo (agakora imbusane).

Mu gihe cya La Niña ho ayo mazi ashyushye akomeza kwerekeza mu Burengerazuba, akarushaho kujya kure kubera ingufu z’umuyaga ziba ziyongereye cyane.

Ibihe bya El Niño na La Niña bigaruka buri nyuma y’imyaka iri hagati y’ibiri n’irindwi, bikamara amezi ari hagati y’icyenda na 12. Icyakora si ngombwa ko bisimburana ako kanya kuko El Niño ni yo ibaho kenshi kurusha La Niña.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bavuga ko El Niño na La Niña bigira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe, aho mu gihe cya El Niño ubushyuhe butumbagira naho mu gihe cya La Niña bugahanantuka.

Iryo tumbagira ry’ubushyuhe rituma bimwe mu bice by’Isi bihura n’ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru, ibindi bigahura n’imvura idasanzwe akenshi iteza imyuzure, hakaba n’ibindi bigerwaho n’uruhurirane rw’ibyo byombi.

Igihe cya El Niño kandi gituma habaho imihengeri idasanzwe mu Nyanja, umuyaga n’imihindagano y’Inkuba bifite ubukana, biganisha ku mvura y’amahindu.

El Niño ni yo yatumye 2023 uba umwaka waranzwe n’ubushyuhe cyane kurusha indi, kuko ubushyuhe bwawuranze bwarutaga ubushobora guturuka ku ngaruka z’ibikorwa bya muntu bihumanya ikirere. Bivugwa ko ubwo bushyuhe bwakomeje no mu 2024.

Ku rundi ruhande, hagati ya 2020 na 2022, ubushyuhe bwari hasi bitewe n’uko La Niña yamaze igihe kirekire kurusha uko bisanzwe.

Kubera uko El Niño ituma Dioxyde de Carbone yiyongera mu kirere, bituma mu gihe cyayo amapfa atera mu bice bimwe na bimwe by’Isi, ahandi amashyamba akibasirwa n’inkongi z’umuriro.

Imyuzure yugarije u Burundi ifitanye aho ihuriye na El Niño
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza