Abaturage ba Kinigi basogongejwe ku birori byo Kwita Izina

0 1-07-2014 - saa 00:22, IGIHE

Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi no mu nkengero zaho, kuri uyu wa mbere bataramanye na bamukerarugendo, amatorero n’abahanzi batandukanye mu rwego rwo kwitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, cyitabiriwe n’abaturage benshi bari ku kibuga cy’umupira cy’umurenge wa Kinigi.
Mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo, harimo amatorero abyina Kinyarwanda, abavuga (...)

Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi no mu nkengero zaho, kuri uyu wa mbere bataramanye na bamukerarugendo, amatorero n’abahanzi batandukanye mu rwego rwo kwitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, cyitabiriwe n’abaturage benshi bari ku kibuga cy’umupira cy’umurenge wa Kinigi.

Mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo, harimo amatorero abyina Kinyarwanda, abavuga imivugo, abacuranga ibikoresho gakondo (iningiri n’inganga) hamwe n’umuraperi Jay Polly.

Bimwe mu byibanzweho mu ndirimbo n’ubutumwa bwatanzwe n’abahanzi muri iki gitaramo, harimo kwishimira ibyiza bagejejweho na pariki y’Ibirunga n’ingagi zicumbitsemo, ndetse bakanibukiranya kubungabunga pariki n’icyanya gikumiwe.

Mu ijambo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi yagejee ku bari bitabiriye igitaramo, yashimiye abari aho bose maze akangurira abaturage bose kuzitabira umunsi nyirizina wo kwita amazina abana b’ingagi bavutse.

Ni ku nshuro ya 10 mu Rwanda haba umuhango wo kwita Izina. Kuri iyi nshuro, hateganyijwe kwita izina abana b’ingagi 18 barimo uvuka ku ngagi yitwa Byishimo nayo iri mu ziswe amazina binyuze muri uyu muhango.

Umuhango wo kwita Izina ku nshuro ya 10 mu Rwanda uteganyijwe gutangira saa mbiri za mugitondo kuri uyu wa 1 Nyakanga mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Amafoto yo muri iki gitaramo:

Hari ba Mukerarugendo baraye i Musanze
Uyu musaza ari gucuranga inanga.
Hari imbyino z'amoko menshi
Intore zitaraka
Jay Polly yaririmbiye abari muri iki gitaramo.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza