IGIHE

Inkongi yibasiye ishyamba rya Amazon yahagurukije abakomeye ku Isi

2 23-08-2019 - saa 09:12, Iradukunda Serge

Igice giherereye muri Brésil cy’ishyamba rya Amazon, rifatwa nk’igihaha cy’Isi kubera akamaro rifite mu guha Isi umwuka mwiza cyafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu by’isanzure muri Brésil cyatangaje ko umubare w’inkongi muri iki gihugu wazamutse ku kigero cya 80% ugereranyije n’umwaka ushize, kimwe cya kabiri cy’izi nkongi zibasira agace ka Amazon ibintu bikomeza gushyira mu kaga ibidukikije.

Abashyirwa mu majwi kuba inyuma y’iyi nkongi ni abakorera imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi muri iri shyamba nk’uko bitangazwa n’Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe kureberera Amazon.

Abahinzi n’aborozi barashinjwa gutwika iri shyamba nk’uburyo bwo gushaka ubutaka bwo gukoreraho imirimo yabo.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko uyu muriro wibasiye Amazon ari ikiza mpuzamahanga, asaba ko ikibazo cy’iri shyamba cyazaganirwaho mu nama itaha ya G7 kigashakirwa umuti.

Abantu b’ibyamamare ku Isi mu ngeri zitandukanye batanze ibitekerezo byabo kuri iyi nkongi y’umuriro, basaba ko hakorwa ibishoboka byose iri shyamba rikabungabungwa kuko ari umutungo ukomeye ku Isi.

Muri abo harimo umukinnyi Cristiano Ronaldo, umuhanzi Madonna, n’abandi benshi.

Iri shyamba rya Amazon ritanga 20% by’umwuka mwiza wo guhumeka ku Isi hose.

View this post on Instagram

#Regram #RG @rainforestalliance: The lungs of the Earth are in flames. 🔥 The Brazilian Amazon—home to 1 million Indigenous people and 3 million species—has been burning for more than two weeks straight. There have been 74,000 fires in the Brazilian Amazon since the beginning of this year—a staggering 84% increase over the same period last year (National Institute for Space Research, Brazil). Scientists and conservationists attribute the accelerating deforestation to President Jair Bolsonaro, who issued an open invitation to loggers and farmers to clear the land after taking office in January.⁣ ⁣ The largest rainforest in the world is a critical piece of the global climate solution. Without the Amazon, we cannot keep the Earth’s warming in check. ⁣ ⁣ The Amazon needs more than our prayers. So what can YOU do?⁣ ⁣ ✔ As an emergency response, donate to frontline Amazon groups working to defend the forest. ⁣ ✔ Consider becoming a regular supporter of the Rainforest Alliance’s community forestry initiatives across the world’s most vulnerable tropical forests, including the Amazon; this approach is by far the most effective defense against deforestation and natural forest fires, but it requires deep, long-term collaboration between the communities and the public and private sectors. ✔ Stay on top of this story and keep sharing posts, tagging news agencies and influencers. ⁣ ✔ Be a conscious consumer, taking care to support companies committed to responsible supply chains.⁣ Eliminate or reduce consumption of beef; cattle ranching is one of the primary drivers of Amazon deforestation. ✔ When election time comes, VOTE for leaders who understand the urgency of our climate crisis and are willing to take bold action—including strong governance and forward-thinking policy.⁣ ⁣ #RainforestAlliance #SaveTheAmazon #PrayForAmazonia #AmazonRainforest #ActOnClimate #ForestsResist #ClimateCrisis 📸: @mohsinkazmitakespictures / Windy.com

A post shared by Leonardo DiCaprio (@leonardodicaprio) on

Ishyamba rya Amazon ryibasiwe n'inkongi ikomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jeanne 2019-08-24 09:36:42

Habuze iki ngo inkongi ya amazon ihagarikwe na Trump azagerwaho n’ingaruka zabyo bashatse babihagurukira

2
Kayinamura Alice 2019-08-23 03:05:48

Tubungabunge Amazon n’ishingano zacu.

Kwamamaza