IGIHE

Imiterere y’ikigo cya Ellen DeGeneres mu Rwanda yagaragajwe (Video)

15 24-08-2019 - saa 10:04, IGIHE

Muri Gashyantare uyu mwaka, mu Karere ka Musanze hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’umunyamerika Ellen DeGeneres kigamije kubungabunga ingagi zo mu birunga.

DeGeneres ni umugore w’imyaka 61 wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ikiganiro cyamwitiriwe kuri Televiziyo kizwi nka ‘The Ellen DeGeneres Show’.

Icyo kigo ni impano yahawe n’umufasha we Portia de Rossi (bombi babana ari abagore) umwaka ushize ubwo yuzuzaga imyaka 60 y’amavuko.

Ellen usanzwe yarihebeye kubungabunga inyamaswa, amaze guhabwa iyo mpano yahise aza mu Rwanda kwirebera ibikorwa bya Dian Fossey mu kubungabunga ingagi zo mu mu birunga.

Yahise atangira ibikorwa byo gukusanya inkunga igamije gushinga ikigo mu Rwanda kizibanda ku bushakashatsi bugamije kubungabunga ingagi zo mu misozi miremire ziri gukendera ku Isi.

Ikigega The Ellen Fund cyerekanye imiterere ya The Ellen DeGeneres Campus izafasha mu bikorwa by’umuryango witiriwe Dian Fossey wita ku ngagi, Dian Fossey Gorilla, kivuga ko intego bafite ari uguha amahirwe abanyeshuri b’abanyafurika n’abashakashatsi bafite inyota yo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

The Ellen Fund irimo gufasha mu kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund, kizaba kiri ku buso bwa metero kare zirenga 4600, gifite laboratwari, isomero, ibyumba by’inama, ahazajya habera imurikabikorwa, amashuri n’amacumbi y’abashakashatsi n’abanyeshuri.

Inyubako zizaba zirimo amacumbi, aho kwigira, ibigo by’ubushakashatsi ndetse n’aho kumurikira ibihangano by’ubugeni bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima.

Iki kigega kivuga ko “Intego ni ugufasha umuryango witiriwe Dian Fossey wita ku ngagi, Dian Fossey Gorilla Fund, mu bikorwa byawo byo kurengera ingagi. Ni no kubera icyitegererezo buri wese uyisuye mu bijyanye no kwita ku ngagi ndetse no kuzibungabunga”.

“Icy’ingenzi cyane, iki kigo kizafasha mu kwigisha abanyafurika b’igisekuru cy’ahazaza ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije.”

Muri iki kigo nta ngagi zizahaba ahubwo hazaba abanyeshuri n’abashakashatsi. Mu kubaka iki kigo abaturage 1500 bazahabwa imirimo. Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho tariki 12 Gashyantare 2019.

Muri icyo kigo ni naho hazaba hari ibiro by’ ikigega Dian Fossey Gorilla Fund kimaze imyaka isaga 50 gikorera mu Rwanda binyuze mu gashami kacyo gashinzwe ubushakashatsi ka Karisoke Research Centre mu Karere ka Musnze.

Ikigega Dian Fossey Fund ni kimwe mu miryango mpuzamahanga ikomeye mu bijyanye no kubungabunga ingagi.

Iki kigo kizashimangira ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubumenyi. Biteganyijwe ko ikigo gishya kizafungura imiryango ku mugaragaro mu ntangiriro za 2021.

Amateka avunaguye ya Ellen Lee DeGeneres

Ellen Lee DeGeneres ni umunyarwenya, umukinnyi n’umuyobozi wa film, umwanditsi, umukozi wa televiziyo wavukiye i Metairie muri leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye kuba umunyarwenya wabigize umwuga mu ntangiriro za 1980, aho yazengurutse igihugu cyose akora ibitaramo byo gusetsa, byaje gutuma mu 1982 ahabwa igihembo nk’umuntu wa mbere uzi gutera urwenya.

Kuva mu 1994-1998 yagaragaye mu kiganiro ‘The Ellen’, mu 2003 aza gutangira ikiganiro ‘The Ellen DeGeneres Show’, kigikunzwe n’uyu munsi, kikaba kigaragaramo ibyamamare ndetse n’abantu bakomeye ku Isi.

DeGeneres umaze kwandika ibitabo bine, no kwegukana ibihembo byinshi birimo n’ibya Emmy Awards 30, mu 2016 yashimiwe na Barack Obama wari Perezida wa Amerika, ahabwa umudali uzwi nka ‘Presidential Medal of Freedom’, uza ku rwego rwo hejuru mu mashimwe ahabwa abasivili.

Mu 1997 nibwo yatangaje ko aryamana n’abo bahuje ibitsina (Lesbian), ndetse mu 2008 ashakana n’umukinnyi wa film, Portia de Rossi bari bamaze igihe kinini bakundana. Afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 380 z’amadolari.

Muri icyo kigo ni naho hazaba hari ibiro by’ ikigega Dian Fossey Gorilla Fund kimaze imyaka isaga 50 gikorera mu Rwanda
Iki kigo kizaba gifite aho kwigira, gukorera ubushakashatsi n'ibindi
Iki kigo kizashimangira ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubumenyi
Muri iki kigo nta ngagi zizahaba ahubwo hazaba abanyeshuri n’abashakashatsi
Iki kigo kizafasha mu kwigisha abanyafurika b’igisekuru cy’ahazaza ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije
Iki kigo kizubakwa mu Karere ka Musanze
Kizafungura imiryango ku mugaragaro mu ntangiriro za 2021
Ishusho y'iki kigo kizafasha abanyafurika kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kamaliza 2019-08-26 04:28:46

Wowe wiyita Future , ntasoni ufite igihugu gitezwa imbere n ishora mari riturutse kubantu bose, yaba abene gihugu cyangwa abanyamahanga, hari uwaba yarakubujije gushora ayawe mugihugu cyawe ?? niba nta cyo wibitseho ceceka ntarusaku rwawe dushaka, genda urebe Dubai itejwe imbere nabanyamahanga. reka abashoboye gukora bakore.

2
Peter 2019-08-25 03:02:58

Ririya shuli kuryinjiramo bizaba bisaba iki?

3
Future 2019-08-25 00:42:29

Ariko u Rwanda rwaragurishijwe ntitwabimenya, toujour les brans nibo baza kubaka , abirabura barihehe ?kdi nzaba mbarirwa ibyahangaha !!!!! Ishoramali niridakorwa na bene gihugu ibyo tuzaba twubakiye ku musenyi
Murakoze

4
Faith 2019-08-25 00:06:32

igihu cyacu ntitwemera ubutinganyi
Imana yaremye umugore n’umugabo.

5
Mugisha 2019-08-24 22:56:55

Arakoze cyane ellen ariko aze yibuka ko twakiriye umutima we mwiza wo kurengera urusobe rw’ibanyuzima ariko tutakiriye tutanakwishimira yuko abo babyeshuri bazaba muricyo kigo bakurikiza imyumvire ijyanye nurukundo,urushako kuko si umuco wacu kandi imana ibyanga urunuka. Murakoze

6
Nkurunziza Alphonse. 2019-08-24 17:50:02

Igitekerezo, kiranzwe ,mukumva !

7
Nkurunziza Alphonse. 2019-08-24 17:50:02

Igitekerezo, kiranzwe ,mukumva !

8
Nkurunziza Alphonse. 2019-08-24 17:50:02

Igitekerezo, kiranzwe ,mukumva !

9
Nkurunziza Alphonse. 2019-08-24 16:49:45

Ibyo Twanditse mubivanaho , kuki?

10
Nkurunziza Alphonse. 2019-08-24 16:17:34

Icyo kigo na nyiracyo nabamurinyuma nabobafatanije, ndabavumye kandi bavumwe na buri wese.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza